Obama yakiriye urubyiruko rw’abanyAfrica harimo Abanyarwanda 6
Washington DC – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Nyakanga i Washington, Perezida Obama yakiriye itsinda ry’urubyiruko rugera kuri 500 rw’abanyafrica, aba ni abatoranyijwe kujya muri gahunda ya Perezida Obama yitwa YALI, muri bo harimo abanyarwanda batandatu, umwe muri bo akaba ari Marcel Mutsindashyaka umuyobozi wa Umuseke IT Ltd ifite uru rubuga www.umuseke.rw
Perezida Obama mu ijambo rye yatangiye aha ikaze aba bashyitsi be, ababwira ko mu izina ry’abanyamerika babahaye ikaze kandi bishimiye kubakira mu gihugu cyabo.
Uru rubyiruko rumaze ibyumweru bitandatu ruhabwa amahugurwa mu byiciro bitandukanye byerekeranye n’ibyo bakora, amahugurwa bakoreraga muri za Kaminuza zitandukanye muri Amerika.
Perezida Obama yabwiye uru rubyiruko ko umugabane warwo ufite amahirwe menshi cyane (opportunities) bakwiye gusingira bakabyaza umusaruro bakawuteza imbere bakubaka Africa yishoboye (self-reliant).
Perezida Obama yababwiye ko mu cyumweru gitaha ubwo azaba yakira inama nini cyane y’abaperezida bagera kuri 50 ba Africa bazagerageza kubaka ubundi buryo bushya bw’imibanire na Africa bushingiye ku gufasha urubyiruko nk’uru kubaka ubushobozi bwarwo kuko arirwo mizero ya Africa izaza.
Ati “ Niyo mpamvu natangije ‘Young African Leaders Initiative’ kugirango dukomeze kandi duteze imbere impano zikkomeye nk’izanyu Africa ifite. Ubu tumaze kubifashamo ibihumbi byinshi by’urubyiruko rwa Africa tubafahsa guteza imbere ubumenyi bwabo mu gutangiza business kugirango bahindure imiryango yabo.”
Ituze Ndutiye Colombe uyobora Inko-Icyusa ikora imyenda mu Rwanda, yakurikiranye amasomo ya ‘business and entrepreneurship’, avuga ko ahavanye ubumenyi bwinshi cyane mu bijyanye no gushaka isoko, uko serivisi utanga zigomba kuba ari ibintu bifite agashya ndetse n’ibijyanye no gukora business ariko ifitiye akamaro umuryango (community).
Nadia Hitimana yari muri Kaminuza ya Delaware, akora muri kompanyi yigisha abana b’abakobwa mu mashuri ibijyanye n’imyororokere, mubyo yigiye hariya avuga ko hari ibindi bintu yabonye hariya mu Rwanda badaha agaciro cyane.
Ati “Hari byinshi byafunguye amaso njyanye mu Rwanda kuruteza imbere,nabonye uko opportunity yose umuntu abonye agomba kuyibyaza umusaruro, nabonye uko abantu bafite ubumuga bashobora kwiteza imbere cyane kuko nari kumwe na bamwe mu bamugaye hano bo mu bindi bihugu biteje imbere cyane.”
Nadia Hitimana avuga ko mu kiganiro bagiranye na Perezida Obama yabonye ko asa n’usangiye ibitekerezo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku bijyanye no kuba Africa yakwigira.
Nadia avuga ko Obama yababwiye ko Africa ifite ubushobozi kandi yihagije, igomba kwishakira ibisubizo mbere yo kureba icyo amahanga azayimarira.
Kuri Hitimana Nadia avuga ko agira inama abana b’abakobwa bagomba kwivanamo ikintu cyo kumva ko abahungu hari icyo babarusha. Ko abakobwa bageze igihe cyo guhaguruka, igihe cyo gukora no kumva ko nabo bashoboye
Perezida Obama, wari kumwe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA John Kelly, mu kiganiro n’uru rubyiruko yarubwiye ko kwinjira muri iyi Porogaramu kuri bo bitari ku bw’amahirwe ahubwo babikoreye kuko bari basabye bose hamwe bagera ku 50 000 muri Africa.
Yabahaye urugero rw’umukobwa w’umunya Zimbabwe witwa Abbigal Muleya wakoze ingendo z’amasaha agera kuri 24 mu modoka ava iwabo mu cyaro kugirango agere aho abasha guherwa Interview, akaza kugaragaza ubushobozi akaza muri iyi gahunda, aha yamuberetse ababwira ko umuhate n’ibikorwa by’abameze nkawe ariwo uzateza imbere Africa.
Obama yababwiye ko mu minsi basigaranye i Washington bagiye kubonana na bamwe mu bafite ijambo rikomeye muri US, barimo abagize Congres (bamwe bari aho), ndetse na Michelle Obama.
Mu rwego rwo guha icyubahiro Nelson Mandela, Perezida Obama uyu munsi yahise iyi gahunda ayiha izina rya Mandela Washington Fellowship.
Nyuma y’iki kiganiro na Perezida Obama, urubyiruko rwahise rwigabanyamo amatsinda atatu (Business entrepreneurship, Civic leadership na Public management) ruganirira hamwe icyo urubyiruko rwa Africa rwakora ngo umugabane wa Africa urusheho gutera imbere.
Muri ibi biganiro byagarusweho n’uruuru rubyiruko rwagarutse ku mbogamizi ziri mu bihugu byarwo harimo ruswa, umutekano mucye ndetse n’ubuyobozi butagaragaza ubushake mu gushyigikira urubyiruko kwihangira imirimo bitewe n imiyoborere idahwitse.
Icyo bahuriyeho bose n’uko u Rwanda barufata nk’igihugu cy’icyitegererezo muri muri ibyo bavuze haruguru nyamara kandi ngo ari igihugu kivuye mu kaga ka Jenoside.
Uru rubyiruko rwo mu bihugu bigera kuri 16 bya Africa rwanzuye ko ikintu cy’ibanze Africa ikeneye ari umutekano n’amahoro kugirango byose bigerweho, kuko ngo nubwo babona ubumenyi bungana bute ntabwo bwakoreshwa ahatari amahoro n’umutekano.
UM– USEKE.RW
0 Comment
twizere ko baduhagarariye neza nkuko abandi aho bagannye hose babigenza neza.
twizereko uru rubyiruko riw’ I Rwanda rwari ruriyo ruhasjye byinshi birimo ubumenyi bagomba kuza gusangiza urundi rubyiruko , aho bavuye bafite byinshi cyane baturusha twizereko bazanye impamba ifatika niba baragarutse ,
Perezida Obama ntiyababeshye urubyiruko nitwe tuzubaka afurika dushaka afrika twifuza
Obama we va muri ibyo ubanze ukemure ikibazo kiri imbere y.iwawe! Les noirs americains sont marginalises jusqu.a menant y compris tes relatifs ejobundivaha sibwo sowanyu yahawe ubwenegihugu nyuma y.imyaka 50 yihishahishs!
Comments are closed.