Tags : Rwanda

Dr. Ndushabandi yarize ubwo yasobanuraga ibibazo bya NUR mu Nteko

Nyuma y’aho akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya leta kabajije ikigo REB, kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 hari hatahiwe icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare nayo yagaragawemo imicungire mibi, Dr. Ndushabandi Desiré umuyobozi wa Kamunuza wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi yasobanuye amakosa yakozwe n’uburyo ageragezwa gukosora bigeraho arira ariho […]Irambuye

Col Byabagamba yibaza ibyo aregwa isomo bizasigira abanyarwanda

Col Tom Byabagamba wahoze ayoboye ingabo zirinda umukuru w’igihugu ari kuburanishwa n’inkiko za Gisirikari ku byaha byo kwakira imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukwirakwiza impuha zangisha rubanda ubutegetsi buriho. Mu rubanza kuri uyu wa 07 Ukwakira yavuze ko yibaza isomo urubanza rwe  ruzasigira abanyarwanda. Col Byabagamba ashinjwa ibyaha bitatu byo guhisha nkana ibimenyetso […]Irambuye

Update: Peter Kagabo yasinye imyaka ibiri muri Rayon

Update: Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 10 Ukwakira, umukinnyi Peter Otema (Peter Kagabo) wakiniraga ikipe ya Police Fc yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri gusa ntabwo hatangajwe umushahara n’ikiguzi cyatanzwe kuri uyu mukinnyi. Andi makuru avugwa mu ikipe ya Rayon Sports ni ay’umukinnyi Sina Jerome ushobora kuba yaranze kujya i Nyanza ngo asange bagenzi […]Irambuye

Harabura iki ngo urugomero rwa Nyabarongo rutange amashanyarazi?

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo  yagombaga  kuba  yarangiye mu mpera z’ukwezi  kwa Mata uyu mwaka, ariko iza kwimurirwa   mu mpera z’ukwezi  kwa  Kanama gusa kugeza ubu mu Ukwakira urugomero ntiruratanga amashanyarazi. Mu rugendo itsinda ry’abasenateri ryakoreye  kuri uru rugomero ryatangaje ko   habura gusa  abatekinisiye batatu  ngo urugomero  rutange  amashanyarazi. Iri tsinda ry’abasenateri bagize komisiyo […]Irambuye

Umutobe w'imigano waba utera ingagi GUSINDA

Ubuzima bw’ingagi ngo buteye amatsiko kandi burashimishije kubukurikirana nk’uko byemezwa n’umunyamakuru ufotora wa Wildlife witwa Andy Rouse wasuye umwe mu miryango y’ingagi zo mu birunga byo mu Rwanda. Yemeza ko umutobe uva mu migano imwe n’imwe uzitera isindwe. Ubwo yageraga aho ziba, Andy Rouse yatunguwe no kubona umwe mu miryango y’ingagi ziyicariye nk’izakoresheje ibirori ndetse […]Irambuye

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwumvise ubujurire bwa Rusagara na Col

Kanombe – Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2014, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwumvaga ubujurire rw’abasirikari bakuru  Col Tom Byabagamba,  (Retired ) General Frank Rusagara ndetse n’umushoferi we  Rtd Sgt   Francois Kabayiza ku ifungwa ry’agateganyo bakatiwe n’urw’ibanze rwa gisirikare. Nyuma y’impaka zamaze amasaha agera kuri ane hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa, urukiko rwavuze ko ruzatanga umwanzuro […]Irambuye

Kubera amikoro ‘Super Cup’ mu Rwanda ntikibaye – FERWAFA

Irushanwa ribanziriza itangira rya shampiyona mu Rwanda rihuzaga ikipe yatwaye  igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro ntirikibaye kubera impamvu z’amikoro nk’uko FERWAFA yabitangarije Umuseke kuri uyu wa 07 Ukwakira. Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko umukino wa Super Cup  utakibaye kubera kuko nta bushobozi bwo kuwutegura no guhemba amakipe bwabonetse. Bonnie Mugabe […]Irambuye

Rubavu:Urubanza rw’umusirikare warashe abantu 4 umwe agapfa rwatangiye

Rubavu – Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2014, urubanza ubushinjacyaha bwa girisikare buregamo Coporal Emmanuel Habiyambere kurasa abantu bane umwe akitaba Imana tariki 22 Nzeri ubwo bari mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Rubavu, rwatangiye kuburanishwa. Inteko y’abacamanza iyobowe na Maj Bernard Hategekimana yatangiye ibaza uyu musirikare niba yemera icyaha aregwa. Cpl Habiyambere yavuze […]Irambuye

30 000Rwf ku munyarwanda ngo arebe ingagi bamwe ngo ababuza

Musanze – Bamwe mu baturage baturiye ibyiza nyaburanga birimo ibirunga n’ingagi bavuga ko ibi byiza badafite ubushobozi bwo kubisura kuko bacibwa amafaranga 30 000 bo bavuga ko ari menshi. Mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ishami rishinzwe ubukerarugendo bo bavuga ko ayo mafaranga atari menshi ugereranyije n’agaciro k’ibyiza baba bashaka gusuura. Esperance Mukandayisenga atuye mu murenge […]Irambuye

Jah Bone D asanga kuba abazungu banga abanyafrica ari uko

Jah Bone D wageze i Kigali kuri uyu wa mbere yagiranye ikiganiro kirambuye n’abari baje ku mwakira abasobanurira ko aje kwifatanya n’Abarasta bagenzi be mu gikorwa cya Reggae Music Award , asobanura ko igituma umurasta wese aririmba Africa muri rusange ari uko Imana ikomeye . “Burya kuba Abazungu banga Abanyafrica si uko turi abakene, uzarebe […]Irambuye

en_USEnglish