Digiqole ad

Update: Peter Kagabo yasinye imyaka ibiri muri Rayon

Update: Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 10 Ukwakira, umukinnyi Peter Otema (Peter Kagabo) wakiniraga ikipe ya Police Fc yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri gusa ntabwo hatangajwe umushahara n’ikiguzi cyatanzwe kuri uyu mukinnyi.

Andi makuru avugwa mu ikipe ya Rayon Sports ni ay’umukinnyi Sina Jerome ushobora kuba yaranze kujya i Nyanza ngo asange bagenzi be na n’ubu uyu mukinnyi akaba akibereye i Kigali.

Ku itariki ya  07 Ukwakira rutahizamu Peter Kagabo yabwiye Umuseke ko ari i Nyanza mu biganiro byo kwinjira mu ikipe ya Rayon Sports, ibi biganiro ariko bikaba ntacyo byar bwagereho kugeza kuwa 08 Ukwakira nk’uko byanemejwe na Vice Perezida wa Rayon Charles Gakumba.

Peter Kagabo (ibumoso) ahaganganye na Emery Bayisenge wa APR FC umwaka ushize ubwo APR yanganyaga na Police FC 2 -2
Peter Kagabo (ibumoso) ahaganganye na Emery Bayisenge wa APR FC umwaka ushize ubwo APR yanganyaga na Police FC 2 -2

Police FC nyuma y’uko yari yabanje gutinza gutanga impapuro zo kwidegembya kw’umukinnyi (release letter) zimwemerera kwigurisha mu ikipe ashaka, uyu mukinnyi yazihawe kuwa mbere nimugoroba bucya ajya i Nyanza kumvikana na Rayon yari imukeneye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Ukwakira Jean Claude Gakumba yabwiye Umuseke ko bari kumwe n’uyu rutahizamu i Nyanza bari mu biganiro ariko batarumvikana.

Ati “Twebwe dufite akazi, nawe arashaka akazi. Ni umwe mu bakinnyi beza, turi kumvikana nawe ku mafaranga.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Ukwakira uyu muyobozi mu ikipe ya Rayon Sports yabwiye Umuseke ko kugeza ubu batarumvikana ngo basinyanye n’uyu rutahizamu.

Avuga ko baraye basubitse ibiganiro batarumvikana n’uyu mukinnyi uri kwigurisha kuko nta kipe imufiteho uburenganzira ubu.

Peter Kagabo, rutahizamu ukomoka muri Uganda ku mazina ya Peter Otema, yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse yahoze mu ikipe ya Rayon Sports yavuyemo mu kwezi kwa gatandatu 2011.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Abayobozi ba Rayon Sports bakwiye kumvikana n’uyu mugande kuko byibura we afite ka discipline ugereranyije n’abanyekongo benshi bakina mu Rwanda. Keretse niba ari kwifuza ibya mirenge!

  • Ntimumurengereze 5,000,000 nyamuneka. Niba adafite ibyangombwa by’umunyarwanda ahubwo ntimurenze enye. Murebe kure! Umwaka utaha mutaziteza ba Abuba na ba Arafat. Nabananiza mumureke.

Comments are closed.

en_USEnglish