Digiqole ad

Umutobe w'imigano waba utera ingagi GUSINDA

Ubuzima bw’ingagi ngo buteye amatsiko kandi burashimishije kubukurikirana nk’uko byemezwa n’umunyamakuru ufotora wa Wildlife witwa Andy Rouse wasuye umwe mu miryango y’ingagi zo mu birunga byo mu Rwanda. Yemeza ko umutobe uva mu migano imwe n’imwe uzitera isindwe.

article-1163991-03FC9C4A000005DC-870_634x506
Ziranywa zarangiza zikizihirwa nk’abantu

Ubwo yageraga aho ziba, Andy Rouse yatunguwe no kubona umwe mu miryango y’ingagi ziyicariye nk’izakoresheje ibirori ndetse zimeze nk’abantu bataramiye kuri ka manyinya.

Avuga ko bisa nkabyo kuko ngo amazi y’imwe mu migano, bimwe mu bitunga ingagi mu buzima bwazo bwa buri munsi, azisindisha.

Uyu munyamakuru avuga ko ngo yasanze zimwe zimeze nk’izinaniwe nk’izaraye zinyoye agasembuye mu gihe izindi nazo ziba ntacyo zikanga kuko ziba zizeye ko umutekano wazo uba ari ntamakemwa.

Uyu munyamakuru wari usuye ingagi zo mu birunga byo mu Rwanda ku nshuro ya kane yavuze ko ntako bisa kubona ingagi ziteraniye hamwe zahuje urugwiro.

Ati “ Ubonye uko zari zimeze ntiwakwiyumvisha ko ari izi ngagi usanzwe wumva, ni ubwa mbere nari mbibonye, byari nk’ibirori byahuje umuryango, nk’aho umuntu umwe cyangwa babiri banyoye agasembuye bagasinda”.

Avuga ko ubuzima bw’izi ngagi ntaho butandukaniye cyane n’ubw’abantu kuko ziba zifite umukuru w’umuryango nk’iyitwa Kwitonda yari ikuriye uyu muryango yasuye, gusa ngo yatunguwe n’uburyo yabonye izindi ngagi zikiri nto zabaga zubashye iyi izihagarariye ku buryo zayigenderaga kure.

Ati “ubwo nazisuraga wabonaga zishimye bihebuje nk’izanyoye inzoga, nabonye ibimenyetso binyereka ko zari zimeze nk’umuntu wasinze.”

Uyu mufotozi ngo gufata amafoto ntibyamworoheraga kuko ngo mu gihe cy’isaha imwe yari yemerewe kuba ari kumwe n’izi ngagi ikinini yakimaraga yisekera kubera ubwuzu izi ngagi ziteye.

Ingagi zo mu birunga zamamaye mu mahanga kubera umunyamerikakazi Dian Fossey wari uzwi ku izina rya Nyiramacibiri wazimenyakansishije akaza kwitaba Imana mu 1985 yishwe nab a rushimusi bashakaga kuzigirira nabi, yarabanye nazo igihe kitari gito aza no kuzikoraho film mu gitabo kitwa “Gorillas in The Mist”, ugenekereje mu Kinyarwada “Ingagi mu Kibunda”.

article-1163991-03FCBE35000005DC-44_634x754
Ibyo zirya habamo ka Alcohol
article-1163991-03FCCE54000005DC-869_634x393
Uwazifotoye yazibonyeho ibimenyetso byo gusinda
article-1163991-03FCA020000005DC-183_634x501
Iyi yitwa Kwitonda, isa n’iyasinze iritegereza intoki zayo
Iti "Ariko ubu sinasinze kweli??"
Iti “Ariko ubu sinasinze kweli??”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • IMANA NI UMUHANGA YAREMYE IBI BIREMWA BITEYE GUTYA!!!

    • WEDA AHO ZIBA HAMERA URUMOGI ZIKARURYA MUZACUNGE.

  • None se uwo mushakashatsi ko atigeze apima umutobe w’imigano ngo amenye ko urimo arcoool kuki avuga koziba zasindishijwe n’umutobe w’imigano kandi hari n’ibindi byatsi zirya .Ntabushakashatsi yakoze

  • WEDA AHO ZIBA HAMERA URUMOGI ZIKARURYA MUZACUNGE.

  • bazazishakire umuti wa amenyo njya numva ngo puriza puriza! Nkuko bazihaye mobile muri sure deal!

  • HAHAHA KWIJANDIKA MU ISINDWE,… UBU SINASINZE KWERI! HAHAHAHAA

  • Mairungi!!!!!!ahahahah!!!!!no kwijuta nabyo birasindisha, ntabwo waruziko n’amata asindisha?ubwo nazo ziba zahaze ntakindi zibona zikeneye?zarangiza zikadamarara…

Comments are closed.

en_USEnglish