Rubavu:Urubanza rw’umusirikare warashe abantu 4 umwe agapfa rwatangiye
Rubavu – Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2014, urubanza ubushinjacyaha bwa girisikare buregamo Coporal Emmanuel Habiyambere kurasa abantu bane umwe akitaba Imana tariki 22 Nzeri ubwo bari mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Rubavu, rwatangiye kuburanishwa.
Inteko y’abacamanza iyobowe na Maj Bernard Hategekimana yatangiye ibaza uyu musirikare niba yemera icyaha aregwa. Cpl Habiyambere yavuze ko yemera icyaha yakoze ariko atiteguye kuburana ubu kuko nta mwunganizi afite.
Uregwa yabajijwe impamvu ashaka umwunganizi kandi yemera icyaha maze avuga ko nawe hari ubugome yakorewe mbere yo gukora icyaha kuko ngo yambuwe amafaranga na telephoni ngendanwa ebyiri ndetse agakubitwa, bityo ngo akaba ashaka kunganirwa ngo nawe azarengerwe n’amategeko.
Abacamanza bavuga ko ibyo agomba kubiregera mu nkiko za gisiviri kuko abo avuga nta musirikare urimo.
Bamwe mu bo uyu musirikare yakomerekeje barimo Uwizeyimana Jean Baptiste warashwe n’uregwa mu kagaru k’iburyo bari muri uru rubanza, bahawe ijambo babazwa icyifuzo cyabo n’indishyi basaba .
Bahurije ku kuba agomba guhanwa bikomeye kuko yabahohoteye bataziranye, maze bategekwa n’umucamanza kuregera indishyi bifuza mu nkiko.
Cpl Habiyaremye avuga ko nubwo yakoze icyaha atabikoze nkana ko ari impanuka yamugwiririye mu gihe urukiko rwo ruvuga ko yishe abigambiriye akaba yaranabiteguye
Ingingo yaryo ya 18 y’Itegeko Nshinga yemerera umuburanyi mu rukiko kuba afite umwunganizi, bityo nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza tariki 12 Ukwakira uregwa akabona iminsi yo gushaka umwunganira.
Uyu musirikare warashe abantu bane umwe akitaba Imana, yavukiye mu karere ka Karongi akaba yarinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 2000.
Photo/P Maisha/UM– USEKE
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
2 Comments
iki igihano nicyo akwiye rwose kuko ibi ntibikwiye umuturage w’igihugu gitekanye nku Rwanda bikongeraho ko we ari ni umusirikari w’igihugu gifite umutekano kandi uwo mutekano aba yawugizemo uruhare , yarangiza akavutsa uburenganzira n’ubuzima abaturage ashnzwe kurindira umutekano , ahanwe
njyewe ukombyumva ndumva iyo umuntu yemera icyaha ntampamvu yokunanizanya ahubwo kuva yemera icya nagisabire imbabazi maze yumvikane naboyakosereje ariko bitavuzeko nkumunyamakosa atagomba gufatirwa ibihano kuko ntibyumvikanako umuntu wumusirikare wakagombye kuba yabungabunga umutekano wabaturage ukobaba bamezekose agombakwitwara kuriya akawubavutsa, so kubwange ndumva urukiko rwafata umwanzuro ariko rubanjekugira icyorwumva kuruhande rwabahohotewe murakoze.
Comments are closed.