Harabura iki ngo urugomero rwa Nyabarongo rutange amashanyarazi?
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo yagombaga kuba yarangiye mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, ariko iza kwimurirwa mu mpera z’ukwezi kwa Kanama gusa kugeza ubu mu Ukwakira urugomero ntiruratanga amashanyarazi. Mu rugendo itsinda ry’abasenateri ryakoreye kuri uru rugomero ryatangaje ko habura gusa abatekinisiye batatu ngo urugomero rutange amashanyarazi.
Iri tsinda ry’abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’Imali babanje gutambagizwa ku rugomero berekwa aho imirimo igeze ndetse n’ikibura ngo uru rugomero rubashe gutanga ingufu z’amashanyarazi, imwe mu mirimo yari itegerejwe harimo n’ingano y’amazi n’igipimo yagombye kugeraho kugirango urugomero rutange amashanyarazi mu gihugu hose.
Hon Mukankusi Perrine uyoboye iri tsinda yatangaje ko kuba amazi ageze kuri metero cube 1 498 ari nazo zari zitegerejwe bitanga icyizere, gusa akavuga ko hasigaye inzobere z’abatekinisiye ari zo zitegerejwe muri uku kwezi kugira ngo amashanyarazi aboneke.
Ati:’’ Hari ibibazo tekiniki byagiye bibaho byatumye urugomero rutuzura mu gihe cyari giteganyijwe, aho birangiriye haje kubaho ikibazo cy’amazi make ubu turizera tudashidikanya ko urugomero rugiye gutanga amashanyarazi’
Hon Mukankusi yongeyeho ko nta rundi rwitwazo abashinzwe imirimo bazongera kwerekana kuko ingano y’amazi ari yo yonyine yaburaga, naho abatekinisiye bo bazaba batangiye igerageza mu cyumweru gitaha.
Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda yavuze ko umutekinisiye umwe ari we umaze kugera mu Rwanda, ko bategereje abandi batatu mbere y’uko ukwezi uku kwezi kurangira, aba bose bakaba ari bo bazashyira mu bikorwa iri gerageza umuriro w’amashanyarazi ukabona gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.
Iri tsinda ry’abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu n’imali, biteganyijwe ko bazasura izindi ngomero z’amashanyarazi mu karere ka Nyamagabe, Rusizi na Karongi.
Kugeza ubu u Rwanda rufite megawatts 120 z’amashanyarazi mu gihugu hose, izi zikaba ziziyongeraho izindi hafi 28Megawatts zizatangwa n’uru rugomero rwa Nyabarongo rwuzuye rutwaye akabakaba miliyoni 100$, kimwe mu bisubizo ku bucye bw’amashanyarazi mu Rwanda.
Kugeza ubu ingo zigera kuri 18% nizo zifite amashanyarazi mu Rwanda, Leta yiyemeje ko mu mwaka wa 2017 ingo 70% mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga.
3 Comments
Igerageza ni igerageza, bashobora no gusanga bidashoboka.
ariko ejo bundi nabonye bavuga ko bageze mu bikorwa bya nyuma
SVP tujye tugira des pensees positives ahubwo ikibazo cy,uko dukora importation des techniciens ni ingorane abana bacu bariga iki koko abo baje guhenda leta nanone
Comments are closed.