Urukiko rukuru rwa gisirikare rwumvise ubujurire bwa Rusagara na Col Byabagamba
Kanombe – Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2014, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwumvaga ubujurire rw’abasirikari bakuru Col Tom Byabagamba, (Retired ) General Frank Rusagara ndetse n’umushoferi we Rtd Sgt Francois Kabayiza ku ifungwa ry’agateganyo bakatiwe n’urw’ibanze rwa gisirikare. Nyuma y’impaka zamaze amasaha agera kuri ane hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa, urukiko rwavuze ko ruzatanga umwanzuro warwo kuri ubu bujurire kuwa kane w’iki cyumweru.
Urukiko rwatangiye rubibutsa icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikari cy’ifungwa ry’agateganyo ndetse n’ibyaha rwasanze bigize impamvu zikomeye zituma abaregwa bafungwa by’agateganyo.
Abaregwa bibukijwe ibyaha baregwa birimo gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho, gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko no gukora igikorwa kigamije gusebya Leta kandi ari abayobozi.
Kuri uyu munsi abaregwa n’ababunganira bagaragaje impamvu banenga imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikari kuko rwagendeye ku bisobanuro by’ubushinjacyaha bidafite ibimenyetso bifatika .
Uru rubanza Col Tom Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu na Frank Rusagara wigeze kuyobora inkiko za gisirikare mu Rwanda ubu ziri kumuburanisha, bagaragaje kwisobanura imbere y’urukiko no kugaragaza ko ari abere kurusha mbere.
Mu kwisobanura Col Byabagamba yatangiye avuga ko impamvu ajurira nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze ndetse avuga ko niyo butatanga ibikomeye ariko bukagira na bike bugaragaza.
Me Gasore Gakunzi Vallery umwunganira, nawe yanenze imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare kuko ngo rwagendeye ku byemezo by’ubushinjacyaha butagaragaza ibimenyetso bifatika.
Byabagamba n’umwunganira bongeye kuvuga ko ntacyagombaga kubuza Col Byabagamba kwakira imbunda yazaniwe na Sgt Kabayiza ziturutse kwa Rusagara mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko yazihishe nkana.
Col Byabagamba kandi avuga ko amagambo bamushinja ari ayanditswe mu kinyamakuru bityo bakaba bamwitirira ibitekerezo by’abandi.
Frank Rusagara yafashe ijambo agaruka ku buryo yafunzwe binyuranyije n’amategeko ndetse agaragaza ko ibimenyetso bimushinja byagaragaye nyuma yo gufatwa, ibi ngo bikaba binyuranyije n’amategeko kandi ko urukiko rwabyirengagije.
Yanenze kandi imikirize y’uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo agaragaza ko bidakwiye inzego zo mu Rwanda bizwi ko zikora akazi kazo neza.
Me Ntambara wunganira Rusagara avuga ko asanga nta mpamvu zikomeye urukiko rwagendeyeho rutegeka ko umukiliya we afungwa iminsi 30 cyane ko rwari rwemeye ko yafunzwe binyuranije n’amategeko.
Naho Sgt Francois Kabayiza, nawe wasezerewe mu ngabo, n’umwunganira Me Mucyo bagarutse ku burwayi bwe ndetse n’ubunyangamugayo bwe bwo guha imbunda umusirikari kuko niyo yaba yarakoze akazi ka Polisi ntacyo bitwaye kuko nayo ikora akazi neza .
Ikindi ngo ntiyari kubaza shebuja ‘Generali’ niba yaba afite ikibari cyo gutunga imbunda kuko iyo abikora yari kuba akoze ikosa rikomeye.
Asaba kurekurwa kuko ngo hejuru y’uko ari umukozi wumvira, anarwaye indwara yo gususumira n’umwijima bituruka ku iyicarubozo yakorewe (yavuze mbere ko yakubiswe imbunda).
Ubushinjacyaha bwo bwakomeje kwemeza ko kuba Col Tom Byabagamba yahishe nkana imbunda kuko yazimaranye iminsi itatu akazitanga yazibajijwe n’ubugenzacyaha.
Ubushinjacyaha busanga kandi kuba Rusagara hari imbunda yakuye muri Africa y’Epfo byaba bifite aho bihuriye n’abanzi b’igihugu bo muri RNC.
Rusagara we yabwiye urukiko ko imbunda yayibonye mu 1996 ayivanye muri Africa y’Epfo kandi umubano w’ibihugu byombi icyo gihe ngo wari wifashe neza.
Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo yari ‘Generali’ yatunze imbunda binyuranyije n’amategeko kuko zitari zizwi na RDF, bumushinja kandi icyaha cyo gusebya Leta bukemeza ko yabikoze ari umuyobozi kuko yashyizweho n’iteka rya Perezida wa Republika.
Ubushinjacyaha bugasaba ko hari impamvu zikomeye zatuma abaregwa bakomeza gufungwa.
Urukiko nyuma y’impaka no kumva ibisobanuro birambuye by’impande zombi rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro kuwa kane tariki 09 Ukwakira.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
ibyaha baregwa biraremereye ku buryo nta muntu wabikinisha cyangwa se ngo abahe kwidegembya uko bishakiye k=bitewe kandi nicyo baricyo kubw’ibyo reka dutegereze imyanzuro y’urukiko jeudi ariko babafunge
Yewe yewe mana yo mwijuru ubu koko umwizerwa ninde??????? na Tom Byabagambe koko??? Ahaaaaaaaaaaa uwiteka abafashe naho ubundi birababaje cyane.
inkiko zikore akazi kazo.
Ubutabera buzakore akazi kabwo.
Comments are closed.