Kubera amikoro ‘Super Cup’ mu Rwanda ntikibaye – FERWAFA
Irushanwa ribanziriza itangira rya shampiyona mu Rwanda rihuzaga ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro ntirikibaye kubera impamvu z’amikoro nk’uko FERWAFA yabitangarije Umuseke kuri uyu wa 07 Ukwakira.
Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko umukino wa Super Cup utakibaye kubera kuko nta bushobozi bwo kuwutegura no guhemba amakipe bwabonetse.
Bonnie Mugabe uvugira FERWAFA, avuga ko bitandukanye n’uko abantu bahwihwisaga ko uyu mukino utazaba kuko APR FC yatwaye iibikombe byombi icya shampionat n’icy’Amahoro.
Bonnie Mugabe ati “Ni ikibazo cy’uko nta muterankunga wabonetse w’iki gikombe cya Super Cup, naho ubundi ikipe yabaye iya kabiri niyo yari gukina na APR FC.”
Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka ariko cyo cyakinwe nta muterankunga gifite.
Bonnie Mugabe we avuga ko igikombe cy’Amahoro ari irushanwa rikomeye ngo ritandukanye na Super Cup , akavuga ko iri rya Super Coupe uyu mwaka banze kuvunisha amakipe kandi nta muterankunga wabonetse ngo bagire icyo bahatanira.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa wari kuzahuza ikipe ya APR FC yegukanye ibikombe byombi na Rayon Sports yabaye iya kabiri.
Super Cup y’umwaka ushize yahuje ikipe ya Rayon Sports yari yatwaye shampiyona y’umwaka wa 2012/2013 n’ikipe ya AS Kigali yari yatwaye igikombe cy’Amahoro, umukino warangiye AS Kigali yegukanye intsinzi y’igitego 1-0 igitego cya tsinzwe na Ndikumana Bodo.
Icyo gihe AS Kigali yahawe igikombe na miliyoni eshanu (5) z’amanyarwanda naho Rayon Sport ihabwa miliyoni 2 z’amanyarwanda . Ayo mafaranga yari yatanzwe na sosiyete y’ubwubatsi Babil Group.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Yababababa Federation nzima itabona miliyoni 5 zo gutegura irushanwa. None se kwinjira nta frw yari kuzatangwa?
amafr.yari kugitegura niyo yabaye agahimbazamusyi ka DEGAULE chaiman wa FERWAFA!!!Abakunzi ba football ahubwo ni ukwisura da…!!
Ariko Urwanda rurakennye kuburyo hatabuze umuterankunga igikombe kitakinirwa Ubwose ko His Excellent Ahora ashora muri Cecafa birababje nigikombe cyamahoro ngo ntamuterankunga cyari gifite niyompamvu ikipe yahawe igikombe gusa kitagira ibihembo nonese nimubura umuterankunga muzaburara ahaah kandi batwigisha kwigira akimuhana kaza imvura ihise
amafr.yari kugitegura niyo yabaye agahimbazamusyi ka DEGAULE chaiman wa FERWAFA!!!Abakunzi ba football ahubwo ni ukwisura da…!!
Yebabawe mbegisebo mbegisebo degaulle arigutera igihugu mwibaze nkumunyamahanga uzasoma ko Urwanda rwabuze million 5 zo gutegura irushanwa nakataraza degaulle azakazana mutegereze hatahiwe championant nayo akavuga ko yabuze ayitegura ngo hazategurwa abana 300 buri mwaka niba habura millon 5 ubwo hazaboneka ategura abana ese abakinnyi amakipe agura ntamarushanwa usibye igihombo bamaze iki koko koko JOE ibi bintu arabisoma niba abisoma icyo namwisabira mucyubahiro akwiye nugusukura umwanda uri muri ferwafa kuko birakabije pe bimaze kurenza urugero badutabare beguze degaulle kuko ntagira isoni we ntateze kuziyeguza kandi umupira wo buararangiye igisigaye nugushora millio 380 zigashya zose naba na APR na POLICE yo barayasohora bakayahemba abana babanyarwanda iyo nayo ninyungu nka rayon ahembwa bakame robert kawunga kanombe Alipe faustin james nabandi bana bacu niyo nyungu tubona ariko ayo sena otema Gove mackenzi fuadi kambale arafat bazatwara nigihombo gusa gusa tuzamure abana bacu abacongo mani tubareke be kudusahira
Ese FERWAFA ni umuryango w’abatishoboye ?
Ese ahandi ko umupira winjiza amafaranga menshi mu bukungu bw’ibihugu kuki iwacu umupira udutwa amafaranga aho kuyinjiza?
Ese ko BRALIRWA yateye inkunga shapionna ishize, hanyuma ikipe imwe ikihesha mpaga kandi yahawe ubushobozi butegura umukino n’umuterangunga ubwo mubona bitaramuciye intege koko?
FERWAFA ikwiye KWIGIRA aho gutega amaboko abaterankuga!! Izabanze ireke kwerekana umupira k’ubuntu kuko bitesha agaciro abakinnyi. Ese iyo imipira yerekaniwe ubuntu; muba mwibazako amafaranga ahemba abakinnyi avahe ? Kubona amafaranga ava mu misoro akajya guhemba abakinnyi kandi kwinjira ku mupira ari ubuntu koko?!! Nta mafaranga yaragakiye kuva muri budget z’uturere ajya mu makipe ahubwo amakipe yarakwiye kwinjiza amafaranga muri budget z’uturere.
Kubura umuterankunga ni ingaruka zo kuyoborana amarangamurima; kuko barayatanga ntibagire icyo bunguka. Gukandamiza amakipe amwe ayandi yakora amakosa ngo nta tegeko rihana rihari. Tuzahora twubakaaa ibituzura.
Iyo ndebye ibibuga ukuntu bigana bitagira amafaranga byinjiza ugasaga akabari kari iruhande kadakorera no kuri 1/100 cy’ubuso nk’ubwa stade; kayirusha kwinjiza amafaranga; mbona ari igihombo gikabije. Mbona aho kugira ngo umupira utubere umuzigo; twashaka ibindi dukora kuko niko muri business bigenda. Ahandi hahora amarushanwa kuko niko kazi k’umukinnyi ariko ibaze iwacu nk’umuntu uheruka gukina mu kwa gatandatu ubu akaba amaze amezi 4 nta rushanwa akina ubwo ni umukinnyi w’umwuga cyangwa akina muri tarinyota?
Ikipe ziterwa mpaga mu kiciro cya 1 ntizihanwe ziracyaba mu Rwanda; kuko ari imipango!!!