Digiqole ad

Jah Bone D asanga kuba abazungu banga abanyafrica ari uko tubarusha Imana

Jah Bone D wageze i Kigali kuri uyu wa mbere yagiranye ikiganiro kirambuye n’abari baje ku mwakira abasobanurira ko aje kwifatanya n’Abarasta bagenzi be mu gikorwa cya Reggae Music Award , asobanura ko igituma umurasta wese aririmba Africa muri rusange ari uko Imana ikomeye .

Rasta Jah Bon D ari kumwe Rasta Jango umwe muba curanzi be
Rasta Jah Bon D ari kumwe Rasta Jango umwe muba curanzi be

“Burya kuba Abazungu banga Abanyafrica si uko turi abakene, uzarebe uburyo Africa ishushanyije maze urebe n’umutwe w’umuntu bizakwereka ko Imana ikomeye, nurangiza wibuke kandi ko kubemera Imana tuvuga ko umuntu aremye mu ishusho y’Imana” Jah Bone D

Uyu murasta w’umunyarwanda uba mu Busuwisi, uvuga mu mvugo isa n’izimije, avuga ko abarasta iyo batanga ubutumwa ahanini batita ku gihugu cyabo ahubwo baririmba Afric muri rusange kuko ngo Africa izi Imana kurusha ahandi.

Kuri we intwaro za mbere z’umurasta ngo ni inanga n’ijambo.

Asaba abarasta bo mu Rwanda gukoresha intwaro zabo batanga ubutumwa bw’amahoro n’urukundo, akavuga ko mu Rwanda abarasta baho bafite amahirwe kuko Perezida Kagame akunda Africa.

Ati “Ni amahirwe ku barasta kuba umukuru w’igihugu cyacu akunda Africa, ibi bikwiye gutuma dutambutsa kurushaho ubutumwa bwacu tutarebye ku gihugu cyacu gusa kuko aribyo biranga umurasta.”

Jah Bone D yasabye itangazamakuru kurushaho kumenyakanisha ibikorwa by’abarasta mu Rwanda, ibihangano byabo n’ibikorwa byabo kuko ngo ibyinshi bitanga ubutumwa bwiza kurusha ibyitwa ibigezweho bitanga ubutumwa bwica mu mitwe abana b’igihugu.

Yasabye bagenzi be kuba Abarasta bareberera Africa yose.
Yasabye bagenzi be kuba Abarasta bareberera Africa yose.
Jah Bone D asaba abarasta gukoresha intwaro zabo mu gukomeza kubaka Africa
Jah Bone D asaba abarasta gukoresha intwaro zabo mu gukomeza kubaka Africa

 

Photos/J Uwase/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish