Tags : Rwanda

Rubavu: Amafranga yavuye mu mikino ya gicuti yahaye mutuel abakene

Rayon Sports, Police FC, Etincells na D.C Virunga yo muri Congo Kinshasa muri week end zakinnye imikino ya gicuti, amafaranga yavuyemo amwe yaguzwemo ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye bagera kuri 200 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwayiteguye. Iyi mikino yatangiye kuwa gatandatu isozwa ku cyumweru, kuwa gatandatu Police FC yatsinze ikipe ya D.C […]Irambuye

Mwitenawe Augustin asanga muzika nyarwanda ntaho iragera

Mwitenawe Augustin umuhanzi wo hambere ariko n’ubu ugicuranga benshi bakanyurwa avuga ko abavuga ko muzika nyarwanda itera imbere bibeshya kuko we ngo abona kuba nta muhanzi uzwi mu njyana imwe aribyo bituma muzika idatera imbere ugereranyije na muzika yo mu bindi bihugu. Kugira injyana yihariye umuhanzi amenyerwamo cyangwa se ngo yaba acuranga akaba aribyo yitaho […]Irambuye

Agences zasabwe kutazatwara abanyeshuri batambaye impuzankano

Kuri uyu wa 06 Ukwakira, mu nama yo yo gusuzumira hamwe gahunda yo gucyura abanyeshuri bajya mu biruhuko by’igihembwe gisoza umwaka w’amashuri wa 2014; umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye Olivier Rwamukwaya yasabye ama “Agences” atwara abagenzi kutazaha amatike cyangwa gutwara abanyeshuri batashye mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe. Ni inama yabimburiwe no konononsora itangazo […]Irambuye

Umutoza Bekeni arasaba Amagaju miliyoni 350 ngo atware igikombe

NYamagabe – Umutoza mukuru w’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda Amagaju FC, Abdul Bizimana uzwi ku izina rya Bakeni yabwiye Umuseke ku cyumweru ko niba ikipe atoza ishaka gutwara igikombe cya shampiyona igomba kumaha miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo abe yacyegukana. Nyuma y’umukino wa gicuti wari wahuje ikipe ye n’ikipe […]Irambuye

Miss Rwanda yaganirije abana ku ihohoterwa ribakorerwa

Kicukiro – Kuri iki cyumweru ku kibuga cy’umupira w’amaguru ku Kicukiro ishize Miss Rwanda 2014 yahaye ikiganiro abana bibumbiye mu kigo Ndayisaba Fabrice Foundation kirebana n’ihohoterwa ku bana, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA. Miss Rwanda yari kumwe n’intumwa za Polisi ndeyse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Nirema M.Rose baganirije abana bagera kuri 200 bitabiriye iyi gahunda. […]Irambuye

Italy: Ibiranga abashakashatsi ni nabyo biranga inzira yo kwibohora –

Mu kiganiro President wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku ntiti ziri i Trieste mu Butaliyani mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50, ikigo cy’ubushakashatsi mu bugenge ICTP, Perezida w’u Rwanda yashimiye uruhare iki kigo cyagize mu guhugura abashakashatsi bo muri Africa n’ahandi ku isi mu kongera ubuhanga bwabo kandi ngo ibi byagiriye akamaro Africa muri rusange. […]Irambuye

Pte Munyambabazi warashe akica abantu 5 yakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa mbere tariki 06 Ukwakira, Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro w’uregwa, rufata umwanya wo gusoma ingingo z’amategeko rwashingiyeho rufata umwanzuro wo gufungwa burundu kuri Prite Munyambabazi Theogene wishe arashe abantu batanu mu nzu y’imyidagaduro mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Maj Charles Madudu wari ukuriye iburanisha asoma uru rubanza yavuze ko bakurikiranye […]Irambuye

Abaturage benshi bari kuza kumva ubutumwa ku bishyimbo bidasanzwe

Abahanzi ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo ubutumwa, ubishidikanya yakwitabira ibitaramo bikomeje kubera ahatandukanye mu Rwanda biri guhuruza abantu benshi baza kureba abahanzi nka King James, Miss Jojo, Urban Boys, Tom Close na Riderman bakahabonera ubutumwa ku bishyimbo bikungahaye ku butare.  Ibi ni ibishyimbo bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda, bikungahaye ku butare (iron) bukenerwa cyane n’umubiri mu […]Irambuye

Uganda: Umuntu yishwe n’indwara imeze nka Ebola yitwa Marburg

05 Ukwakira – Ni indwara ya Virus yitwa Marburg ifite ibimenyetso by’umuriro w’igikatu no kuva amaraso (hemorrhagic fever virus). Ku rubuga rwa Twitter ya Perezida Museveni kuri iki cyumweru nimugoroba yatangaje ko Minisiteri y’ubuzima yemeje ko habonetse umuntu wazize iyi virus. Iyi ndwara yandurira mu gukoranaho nayo, yatumye Perezida wa Uganda asaba abaturage kwirinda gukorakoranaho […]Irambuye

Lt Mutabazi yakatiwe burundu yamburwa n’ impeta za gisirikare

Kigali – Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2014, urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be urukiko rwanzuye ko Lt Mutabazi ahabwa igihano kiruta ibindi aricyo gufungwa burundu ndetse  yamburwa impeta za Gisirikari amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwahitanye abantu baguye mu iterwa rya Gerenade ku  Kicukiro kuko aricyo cyaha ubutabera bwasanze kiremereye kurusha ibindi yaregwaga. […]Irambuye

en_USEnglish