30 000Rwf ku munyarwanda ngo arebe ingagi bamwe ngo ababuza kureba ibyiza
Musanze – Bamwe mu baturage baturiye ibyiza nyaburanga birimo ibirunga n’ingagi bavuga ko ibi byiza badafite ubushobozi bwo kubisura kuko bacibwa amafaranga 30 000 bo bavuga ko ari menshi. Mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ishami rishinzwe ubukerarugendo bo bavuga ko ayo mafaranga atari menshi ugereranyije n’agaciro k’ibyiza baba bashaka gusuura.
Esperance Mukandayisenga atuye mu murenge wa Kinigi ukora kuri Pariki y’ibirunga, yabwiye Umuseke ko amaze imyaka 37 atuye aha ariko atari yabona ingagi ahubwo abona abazungu bamucaho bagiye kuzireba.
Ati “Si uko nanjye nanze kureba ibyo byiza, ahubwo ni uko bisaba amafaranga menshi umuntu atabona. Nagiyeyo bambwira ko kugirango nzibone nakwishyura ibihumbi 30.”
Uyu mugore w’ikigero cy’imyaka 40 avuga ko bitamushimisha guturana n’ibyiza we yumva nk’amateka ariko atabona kubera igiciro ngo atakwigondera.
Ibi niko na bamwe mu bandi baturiye aha baganiriye n’Umuseke babibona, bavuga ko n’ubwo hari inyungu babona kuri ba mukerarugendo iyo babacurujeho ibintu bitandukanye cyangwa iyo habaye umuhango wo kwita izina, ariko bitabashimisha kuba batakwigondera igiciro cyo kureba ingagi.
Aba baturage bavuga ko barwana no kubona amaramuko badashobora kubona uko bizigamira 30 000Rwf yo kuzamuka ibirunga ukareba ingagi.
Igiciro cy’ibihumbi 30 bamwe mu banyarwanda bavuga ko kitoroheye abafite amatsiko yo kureba ingagi ariko bari mu rwego rw’abagishakisha imibereho n’amaramuko. Bakavuga ko kiri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda benshi.
Télesphore Ngoga ushinzwe ishami rya ‘Concervation’ mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB avuga ko amafaranga 30 000 acibwa umunyarwanda atari menshi ku muntu koko ushaka kureba ingagi no kuzamuka ibirunga.
Ati “Umunyamahanga udatuye mu Rwanda yishyura inshuro 17,5 ayo twishyuza Umunyarwanda kuko we yishyuzwa 750$ (asaga 520 000Rwf). Gusura ingagi birahenda si kimwe no gusura ubuvumo .”
Ngoga avuga ko n’abanyamahanga baza kuzireba bibafata igihe kirekire bakizigamira kugira ngo nibura rimwe mu buzima bwabo bazabe barasuye ingagi, bakabika macye macye kugira ngo bazagere kucyo bahigiye.
Ngoga ariko asobanura ko ingagi zo ari n’umwihariko, ati “ ziri mu by’ingenzi bifasha igihugu kwinjiza amafaranga. Kandi abantu bashobora kuzisura ni bake ku munsi kugirango tubashe kuzibungabunga n’ayo mafaranga azaboneke igihe kirekire. Kuba twakira abanyamahanga bakishyura menshi bidufasha nk’Abanyarwanda kugira ibindi twigezaho mu iterambere ry’ubukungu. Ntabwo guhenda ari ugukumira Abanyarwanda, cyane ko nk’uko bamwe babyibaza, ahubwo bishuzwa make cyane ugereranije n’abandi.”
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
5 Comments
Numva bashyiraho umunsi wihariye wa baturarwanda kubuntu bakajya bazireba wenda kabiri mu mwaka. Bakidagadurana nazo bakazahirira wenda nko kumuganda rusange naho ayo mafranga nimenshi kumuturage
Ayo mafaranga si make ariko sicyo gituma abanyarwanda batazisura kuko n’ahandi hari ibyiza hatishyurwa ntibahasura! Ntibarumva akamaro kabyo ahubwo haracyari ya myumvire ko “ubukerarugendo ari ubw’abazungu”. Urugero:Uzasanga umuntu avuga ko atayabona ariko anywera 50,000 cyangwa arenga buri week end. Nsubije uwavuze ngo bashyireho umunsi wo kugira ngo abanyarwanda bidagadurane n’ingagi, dukwiye kwikuramo icyo kintu cyo kubona ibyo tutakoreye:hanyuma se kurinda izo ngagi, kuzivura, gukuririkirana ubuzima bwazo buri munsi n’izindi services bijyana ngo abantu babashe kuzisura bizakorwa bite niba dushaka kuzibonera ubuntu ??
Sinibaza umuyobozi uvugako 30000frw atari menci kumunyarwanda.simvuze ko hari abatayafite ariko ibibazo byo kubaho mu rwanda,imishahara mito,ubushomeri buri mugihugu,…impamvu avuga atyo ni uko ayahembwa,ni make kuri bamwe ahubwo ubifitiye ubushobozi ajye ayatanga ariko uwo bigaragara ko atabufite nawe ntahezwe kubyiza by igihugu.
cyane nkabahaturiye bakagombye kwinjirira ubuntu.
aya mafaranga byo si make ariko twakarebye icyo ubukerarugendo bumai igihug, ubu nibwo buza kumwanya wambere mu kwinjiriza igihugu amafaranga meshi adufasha muri byinshi usanga ayo dutanga hano usanga ariyo atugarukira burya ikintu cyaleta utanzeho amafaranga ujye umenyako akenshi kikugarukira nuburyo kigaruka muburyo wenda utamenya, burya rero ntitugapfe kwin ubura akenshi ikintu kitugenewe ngo kirahenze
Uyu muyobozi se niba ahemberwa mu magunira yabuzwa niki kuvuga ko 30000f ari macye! Arumva umuturage wo muri burera usanzwe azigondera 30000f, aya mafaranga nimenshi pee.
Comments are closed.