Tags : Rwanda

Nyuma yo gutwara shampiyona y’isi, Muvunyi Hermas aratabaza ngo avuzwe

Muvunyi Hermas Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda wiruka ku maguru, nyuma yo kuba uwa mbere agatwara shampiyona y’isi akanabona n’umudali wa zahabu mu Bufaransa, yahakuye imvune ubu imaze umwaka n’amezi abiri itaravuzwa,  aratabaza Minisiteri ibifite mu nshingano ngo imuvuze. Muvunyi Hermas yabwiye UM– USEKE ko kuva yava mu gihugu cy’Ubufaransa icyo gihe yagerageje gusaba ubufasha ngo avuzwe […]Irambuye

Kitoko agarutse kuririmbira i Burundi, ace no mu Rwanda

Umuhanzi Kitoko Bibarwa umaze igihe kirenga umwaka aba mu Bwongereza ku mpamvu yavuze ko ari iz’amasomo, yagaragaye kuri ‘Affiche y’igitaramo cya ‘Amstel Beer Fest’ kizabera i Bujumbura tariki 10Ukwakira 2014 aho azaba ari aririmbana na Kidumu. Kitoko tariki 29 Werurwe 2013 saa kumi n’imwe za mugitondo (5am) ubwo yavaga mu Rwanda ajya mu Bwongereza ntabwo arahindukira, […]Irambuye

Meddy ubu nawe arashaka umukunzi

Ngabo Médard Jobert niyo mazina ye, mu muziki azwi nka Meddy, umwe mu bahanzi bazamutse baririmba injyana ya R&B igihe gito agahita akundwa bidasanzwe mu Rwanda. Yavutse ku itariki ya 7 Kanama 1989 avukira i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, ubu aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Avuga ko igihe cyo gushaka umukunzi abona […]Irambuye

“Mporana icyizere ko ICT izateza imbere Africa”- Dr Hamadoun Touré

Mu nama y’iminsi ibiri ‘Smart Rwanda Days’ i Kigali, yatangiye kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira ihuza impuguke zisaga 300 mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri Africa no ku Isi, Umuyobozi Mukuru w’’Ihuriro Mpuzamahanga ry’ibjyanye n’Ikoranabuhanga ku isi, (IT Union), Dr. Hamadoun Touré yashimiye Perezida Kagame wagize uruhere runini mu itorwa rye anatangaza ko afite […]Irambuye

Volleyball U23: Hahamagawe ikipe y’igihugu yo gushaka itike y’igikombe cy’isi

Paul Bitok, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w‘intoki wa Volleyball kuri uyu wa 02 Ukwakira yatangaje abakinnyi 19 bagiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 23. Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa Volleyball izabera mu gihugu cya Misiri guhera tariki ya 4 Ugushyingo kugeza tariki ya 16 uko kwezi […]Irambuye

Ikibazo cy’amazi kimaze ibyumweru bibiri mu mujyi wa Rubavu

Iburengerazuba – Abatuye Umujyi wa Rubavu baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikibazo cy’amazi kimaze gukomera kuko ubu kimaze ibyumweru bibiri, uduce tumwe na tumwe tw’umujyi nitwo dushobora kumara amasaha macye dufite amazi. Ababishinzwe baravuga ko ari ikibazo cy’imvura igwa muri Gishwati. Mu duce dutandukanye tw’umujyi hari abavuga ko bamaze ibyumweru bibiri batazi amazi muri ‘robines’ zabo, […]Irambuye

Abagabo 300 000 nibo gusa bamaze gukebwa mu Rwanda

Abantu bagera kuri miliyoni 35 nibo babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku isi. Abasaga ibihumbi 300 muribo ni abanyarwanda,naho abagera ku bihumbi 130 muribo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Gukebwa ku bagabo byagaragajwe nka kimwe mu bigabanya ibyago byo kwandura mu mibonano idakingiye. Abagabo bagera ku bihumbi 300 nibo bamaze gukebwa mu Rwanda kuva […]Irambuye

Rwamagana: Inkongi y’umuriro yafashe amaduka agera ku munani

Iburasirazuba – Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yafashe amaduka agera ku munani ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira ahagana saa moya n’igice z’ijoro, aya maduka aherere mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro. Polisi, abaturage n’ingabo bariho bafatanya kuzimya uyu muriro wari umaze kuba mwinshi ariko ubarusha imbaraga. Amazu y’ubucuruzi y’uwitwa Murenzi niyo uyu […]Irambuye

FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda bose

1 Ukwakira 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nama Minisiteri ya Siporo yatumijemo abanyamakuru yarimo kandi ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita yatangaje ko uru rwego rusabye imbabazi abanyarwanda bose ku makosa yakozwe yo guha abanyamahanga ubwenegihugu mu buryo budasobanutse bakitwa abanyarwanda. Mzamwita ati “Igihe kirageze ngo dusabe […]Irambuye

Jimmy Gatete azagaruka mu Rwanda gutoza – De Gaulle

Jimmy gatete wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ashobora kugaruka mu Rwanda aje gutoza nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yabitangarije Umuseke. Nzamwita Vincent de Gaule waganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke ku kibuga cy’indege avuye mu Budage, avuga ko FERWAFA ariyo yegereye Jimmy Gatete ndetse na Olivier Karekezi ngo bajye kwiga gutoza. Nzamwita […]Irambuye

en_USEnglish