Col Byabagamba yibaza ibyo aregwa isomo bizasigira abanyarwanda
Col Tom Byabagamba wahoze ayoboye ingabo zirinda umukuru w’igihugu ari kuburanishwa n’inkiko za Gisirikari ku byaha byo kwakira imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukwirakwiza impuha zangisha rubanda ubutegetsi buriho. Mu rubanza kuri uyu wa 07 Ukwakira yavuze ko yibaza isomo urubanza rwe ruzasigira abanyarwanda.
Col Byabagamba ashinjwa ibyaha bitatu byo guhisha nkana ibimenyetso byagaragaza uwakoze icyaha, gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kuyangisha ubutegetsi buriho n’igikorwa cyo gusebya Leta ari umuyobozi.
Ubushinjacyaha buvuga ko Col Byabagamba yakiriye imbunda ebyiri za ‘Pistoret’ zivuye kwa Frank Rusagara mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bukavuga ko yazakiriye iwe nta bubiko buhaba bwazo ndetse akazihisha nkana kuko ubugenzacyaha bwaje kuzireba atarazitanga.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikari kandi bwemeza ko atazakiriye mu kurengera inyungu za rubanda ahubwo yazakiriye nawe aziko bunyuranije n’amategeko kubera amasano n’ubucuti afitanye na Rusagara ndetse bahuriye no ku mugambi mubisha.
Col Byabagamba mu kwisobanura avuga ko nta tegeko ryamubuzaga kuzakira nk’umusirikari wari mu kazi ndetse niyo ziba izundi yashoboraga kuzakira kandi ngo usibye nawe ngo n’undi muturage yazandurura zandaraye mu rwego rwo kurengera inyungu za rubanda.
Ati“Ubu se koko abanyarwanda bari hano n’abatwumva bizabasigira irihe somo?..sinibaza isomo ibi bizaha umuturage uzasanga imbunda zandaraye mu gihe umusirikari mukuru yazakiriye zikamukoraho.”
Ubushinjacyaha buvuga ko atagombaga kuzakira kuko niyo Polisi y’igihugu iba ariyo izibona itari kuzizana kwa Col Byabagamba kuko atariho haba ububiko bw’imbunda za RDF.
Me Gasore Gakunzi Vallery wunganira Tom Byabagamba we asanga ntacyari kubuza umukiliya we kuzakira kuko yari umusiririkari uri mu kazi ndetse imbunda zose zitabikwa mu bubiko bwazo.
Me Gasore kandi avuga ko ubushinjacyaha butagombaga kuvuga iby’amasano no kumenyana hagati ya Rusagara na Col Byabagamba kuko nta bufatanyacyaha baregwa.
Byabagamba atanga izindi mpamvu zatumye amarana iminsi itatu izo mbunda, yavuze ko yari arwaje umubyeyi we ndetse ari kwiruka mu byangombwa by’umunyeshuri wiga mu mahanga.
Ati“Bitewe n’ibintu nari ndimo iyi minsi itatu yambereye nk’umunsi umwe, ndetse na nyirazo Rusagara yari atarabazwa iby’izi mbunda.”
Nyuma y’impaka ndende Col Byabagamba n’umwunganira bakomeje kuvuga ko ntabimenyetso na bike bimuhamya ibyaha bityo akaba ariyo mpamvu yajuririye imyanzuro y’urukiko yo kumufunga by’agateganyo iminsi 30.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko guhishira imbunda iminsi itatu mu buryo butemewe n’amategeko ari ikimenyetso kiri mu bishinja Col Byabagamba ibyaha aregwa.
Kuri uyu wa kane nibwo urukiko ruzatanga imyanzuro.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
7 Comments
Uretse nibyaha aregwa kugira icyo bimarira abanyarwanda nawe ubwe nka Tom ntacyo yamarira katswe ibyaha bye.
Yakimariye shebuja, uyu umushyirishije mu munyururu.
Byabagamba, azwiho gusuzugura, kweyemera, kudakunda abantu nikimenyane, ndetse ufashe ibyo byose mugihe tugezemo nku Rwanda/abanyarwanda turimo gusenyera uumugozi umwe naho uwo mwirasi abonye cash none yagiye mubagome bagambanira igihugu cyamugize uwariwe.
Ntasomo dushaka kwigira kubyaha bya Tom kuko ntakiza twamukuraho. Umwiratose, gutoteza aba aruta mukazi. Mbega sinzi ko uretse abacanganyikiwe muri FDLR na RNC ndumva ntampuwe cyangwa amasomo tubona muri TOM. Gusa nagende asebye abamugaburiye kuko urmurengwe niwo umwishe.
Hahahahahahahaha!!!!! Ngo isomo bizasigira abanyarwanda cg isomo bizamusigira we kugiti cye n’abandi bameze nkawe??? Twebwe se turi mumunyururu??? Tom, ihangane musaza!!!!!
Umurengwe wawe nubundi wari kugukoraho!!! Ahubwo iyo bamenya ko uzaba igipinga bakaba baragufunze kera kuko ibyagukuye muba GP byagombaga kugufunga burundu. Genda uhemukiye umusaza wacu kdi yagukundaga. Ntasomo ryawe dushaka peeee…
TOM try to be gentle , your answers shows how less concerned you are . Being a senior officer does not give you light to violet the law as no one is above the law, instead of apologizing you are asking which lesson we gonna get from this case !!!!!!!!!! looking majestically, if we shall learn nothing probably you personnel you gonna learn something
Comments are closed.