Tags : Rwanda

Harabura iki ngo turinde urubyiruko icuruzwa ry’abantu? – Mme Kagame

Kigali, 10 Ukwakira 2014 – Isano y’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ibyaha bifite umuvuduko udasanzwe ku isi no mu Rwanda. Mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu byateranyije inama nyunguranabitekerezo ku kubirwanya mu muryango nyarwanda, inama  yari iyobowe na Mme Jeannette Kagame watangiye […]Irambuye

Gitwe: Abaturage baracyagaragaza inyota y'umuhanda wa kaburimbo

Ubwo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwaganiraga ikiganiro n’abaturage biganjemo abayobozi b’ibigo byo mu murenge wa Bweramana, abaturage bagaragaje ko byinshi bimaze kugerwaho mu rwego rwo kwiteza imbere ariko bagifite ikibazo gikomeye cy’umuhanda mwiza kugirango ubuhahirane bugende neza bihute mu iterambere. Umuhanda wa kaburimbo wa Gitwe – Buhanda mu karere […]Irambuye

Urubanza rwa Kizito Mihigo n’abareganwa nawe rwongeye kwimurwa

Kuri uyu wa 10/10/2014 Kizito Mihigo, umuhanzi wamamaye mu Rwanda, hamwe n’abareganwa nawe Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi  bari imbere y’urukiko rukuru ku Kimihurura aho baje kuburana ku byaha baregwa birimo Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika. Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bavuze ko batiteguye kuburana uyu munsi bituma urukiko rwongera gusubika […]Irambuye

Ubucakara bwaba bwarageze no mu Rwanda?

 Sandrart mu gitabo cye: Cours de droit coutumier yavuze ko mu Rwanda nta bucakara  bwahabaye kuko mu ntambara abanyarwanda barwanye n’amahanga, bicaga abagabo ariko abagore bakabatwaraho iminyago, bakabaha abagabo b’abatware cyangwa b’intwari  bakabagira abagore babo nk’abandi bose. Kubera uko intambara za kera zari ziteye, ingabo zo mu bwami bumwe na bumwe zafataga bunyago abanzi babo […]Irambuye

Abayobozi ba Rayon Sports ntibavuga rumwe mu guhagarika Ruhago Sport

Ngarambe Charles umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports ntavuga rumwe n’umuyobozi wa Rayonsport FC Theogene Ntampaka, ku kibazo cyo guhagarika umufatanya bikorwa w’iyi kipe  Ruhago Sport Promoters uherutse kugirana amasezerano na Rayon Sports yo kubakorera amakarita y’abanyamaryango ngo bababonemo ibitunga ikipe iyi sosiyete yigenga nayo ibonemo inyungu impande zombi zumvikanyweho. Ruhago Sport Promoters imaze amezi ane igiranye […]Irambuye

Ubujurire bwa Rusagara na Col Byabagamba BWATESHEJWE AGACIRO

Kanombe – Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2014,Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatanze umwanzuro ku bujurire bwa Col Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare cyo kubafunga iminsi 30 mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi. Uru rukiko rukuru rwanzuye ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze ugumyeho kuko abaregwa bashinjwa ibyaha urukiko ruvuga ko […]Irambuye

UN yashinze umunyarwanda Rudasingwa ikibazo cya Ebola muri Guinea

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yatangaje mu ijoror ryo kuri uyu wa gatatu abantu batatu bashinzwe gukurikirana (managers) ikibazo cya Ebola ku bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bya Guinea, Liberia na Sierra Leone aho iyi ndwara yiganje. Marcel Rudasingwa ni umwe mu bahawe uyu murimo. Itangazo ryatanzwe n’umuvugizi wa UN ryavuze ko Marcel Rudasingwa ukomoka […]Irambuye

Min Kaboneka YARAKARIYE BIKOMEYE inzego z’ubuyobozi Iburasirazuba

Mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara y’iburasirazuba yateranye kuri uyu wa 08 Ukwakira i Rwamagana, igahuriza hamwe abayobozi barenga 1500 b’iyi ntara kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza kuri Guverineri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagaragaje akababaro yatewe no gusanga hari abayobozi bamwe babujijwe kubaza ibibazo muri iyi nama kugeza ubwo ubwabo bamwoherereza ubutumwa bugufi (SMS) inama irimo. […]Irambuye

Uko twakumira ishyano ritaragwa ku bantu – Igitekerezo

Igitekerezo cya Claver Hakizimana: Intangiriro y’umwaka wa 2011 ntishobora kuzibagirana mu mateka y’isi cyane muri Afurika y’Amajyaruguru aho icyiswe impinduramatwara ya politiki yatangiriye maze abayobozi b’ibihugu bari bamaze imyaka myinshi ku butegetsi bakirukanwa nk’aho nta cyiza bakoreye abaturage babo.  Ibyakozwe na bariya baturage ni ishyano rikomeye  ku hazaza h’ibihugu byabo kandi byashoboraga kwirindwa mbere yose. […]Irambuye

Imisoro atishyuye ya miliyoni 220 yatumye RRA imufungira

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 cyafatiye ingamba zikakaye ibikorwa by’ubucuruzi bya Ahoyezantije Louis birimo iguriro ‘Mari Merci Modern Market’ (Kabeza) ndetse n’akabari ke kitwa Stella Matutina nako kari Kabeza, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Abakozi ba RRA ndetse na Polisi y’Igihugu […]Irambuye

en_USEnglish