Ntabwo turi umuzigo ku bandi – Abatabona
Ibyo bakwiye guhabwa ngo ntabwo ari impuhwe ni uburenganzira bwabo kandi ngo bafite ubushobozi bwo gukora nk’abandi ndetse no kugira ibyo babarusha. Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona basoje kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 ibiganiro birimo n’amahugurwa bise ‘Dilogue in the dark’, bavuga ko abatabona atari umuzigo ku muryango nk’uko benshi babyibaza.
‘Dialogue in the dark’ ni ibiganiro n’amahugurwa abatabona bibumbiye mu muryango NUDOR bamazemo iminsi icyenda mu mujyi wa Kigali babifashijwemo n’imiryango ya German Development Cooperation na Christian blind mission (CBM).
Iyi gahunda barimo yari igamije guhindura imyumvire y’abantu ku batabona no kwerekana ubushobozi bwabo.
Muri aya mahugurwa yaberaga mu cyumba cyijimye cyane yarimo na bamwe mu babona ariko bahitaga batakaza ubwo bushobozi bwabo binjiye muri iki cyumba. Aha abasanzwe batabona bisangaga aribo bari gufasha abasanzwe babona kwikorera ibintu byinshi.
Ibi ngo byari mu rwego rwo kwereka ababona ubuzima bw’abatabona n’ubushobozi bwabo kuko imyitozo yose yakorerwaga muri iki cyumba kijimye cyane abatabona bayikoraga neza kurusha abasanzwe babona.
Nshimyuremyi Mathusalem umwe mu bagize itsinda ry’abatabona bafatwa nk’abafashamyumvire (facilitator) kubera impanuka yaje guhuma afite imyaka 24. Avuga ko yabanje kwiheba cyane no kunanirwa kubyakira ariko nyuma ariyakira anakomeza kwiga arangiza Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’amategeko.
Nshimyumuremyi ati “Kutabona warigeze kuba ureba birababaza cyane, biragora kubyakira ariko iyo ubyakiriye ubuzima burakomeza. Ubu mbasha kwiyandikira SMS nkanahamagara uwo nshatse kuri telephone”
Nshimyumuremyi avuga ko abatabona bagihura n’imbogamizi zikomeye izirimo no guteshwa amahirwe yo gukora imwe mu mirimo kuko kubaha akazi benshi bakibifata nko kubagirira impuhwe.
Abakoresha benshi kandi ngo batekereza ko abatabona badashoboye nyamara ngo nabo bafite ubushobozi bwo gukora imirimo ijyanye n’ibyo bize.
Dr.Kanimba Donatille umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona wari unayoboye iyi gahunda ya ‘Dialogue in the Dark’ avuga ko mu isi abantu bakeneye kumva ihame ryo kuzuzanya no gufashanya kuko ngo yaba ubona n’utabona,ufite ubumuga bugaragara n’utabufite,buri wese afite icyo azi n’icyo atazi.
Mu itsinda ry’abantu barindwi bari bayoboye iyi gahunda, bose bafite ubumuga bwo kutabona kandi barangije kaminuza ndetse bamwe muri bo bafite akazi aho mubo bafasha harimo n’abadafite ubumuga na bumwe.
Dialogue in the dark bamazemo iminsi icyenda yari igamije guhindura imyumvire y’abantu ku bafite ubumuga bwo kutabona.
Marie Solange Shimwe Amani
UM– USEKE.RW