Athletisme: Basize umukinnyi ku munota wa nyuma kuko ari umunyamahanga
Kuwa kabiri tariki 24 Werurwe 2015 umukinnyi mpuzamahanga wasiganwaga ku maguru witwa Ndayikengurukiye Cyriaque yakuwe ku rutonde rw’abagomba guserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri iteganijwe kubera mu gihugu cy’Ubushinwa kuko ngo byagaragaye ko ari Umurundi. Uyu musore yari amaze ukwezi yitozanya n’abandi, yari amaze kandi imyaka umunani aserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki mu ishyirahamwe ry’umukino ngorora mubiri mu Rwanda yemereye Umuseke aya makuru ko uyu musore yakuwe ku rutonde rw’abandi koko.
Tumubajije niba koko yakuweho nuko ari umunyamahanga, yasubije nkudashaka kubivugaho byinshi ati “Niko byagenze”
Mbere y’uko abasore bagenzi be bafata indege berekeza mu gihugu cy’Ubushinwa, twababajije niba bazi impamvu mugenzi wabo asigaye batubwira ko bumvise ko Ndayikengurukiye yari afite ibimuranga bibiri pasiporo y’akazi (passeport de servise) yo mu Rwanda na pasiporo isanzwe (passeport ordinaire) yo mu Burundi kandi ntaho bigaragara ko yaba yarasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda .
Ndayikengurukiye Cyriaque yatangiye guserukira ikipe y’igihugu yu Rwanda mu mwaka wa 2008. Uyu musore yigaga mu Rwanda yasoje amashuri y’isumbuye uyu mwaka
Aba bakinnyi batubwiye ko uyu mukinnyi yavanywe ku rutonde rwa bagenzi be bitozanyije mu gihe yari yamaze kubona Visa yo kwerekeza mu gihugu cy’Ubushinwa
Umwe muri bagenzi be ati “Natwe twatunguwe kuko twese nawe arimo twari twabonye Visa ndetse tunahabwa amafaranga ya mission ariko twumvise ko ngo yangiwe gusohoka kuko ari umunyamahanga”
Iyi kipe y’u Rwanda yari imaze igihe kingana n’ibyumweru bitandatu yitoreza hamwe ku Kicukiro.
Hagombaga kugenda abakinnyi batandatu umukobwa umwe n’abahungu batanu ariko hagenda batanu kuko Ndayikengurukiye yasigaye.
Biteganyijwe ko iyi mikino izabera mu Bushinwa izatangira ku itariki ya 28 Werurwe 2015.
Urutonde rw’abakinnyi berekeje mu Bushinwa ni; Eric Sebahire, Potien Ntawuyirushintege, Felicien Muhitira, Uwajeneza Jean Marie Vianey n’umukobwa umwe Clementine Mukandanga.
Jean Paul Nkurunziza
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ubundi se ko ari ukujyayo kugirango batabura muri ayo marushanwa!
Yewe n abandi bagiye gutembera ntibimubabaze ngo yadigaye.
Nibyo nta mpamvu yo kongera kugwa mu ikosa nkiryabaye kuri DADI BIRORI.
Ahubwo natangire ashake ubwenegihugu bw’u Rwanda maze ubutaha ntazasigare.
biirababaje cyane kubona umutoza wabo yemera ko umwana yitoza kugeza imyitozo irangiye akanabona visa, abizineza ko atazajyana n’abandi agakurwamo kumunsi wanyuma ;amarira n’akababaro kuwo musore bizamugaruka.ko yarazi ko ari umunyamahanga kuki atabimubwiye mbere ntatakaze energies ze,ese kuki yahawe passe port de service ari umunyamahanga? ahaa.zabandora
Abanyarwanda mugira amatiku
@kc: Nta matiku ariko ahumbwo ni ukureba kure kuko ibyo bahuye nabwo ubushize muri foot ni akaga, so baririnda kuzongera guhura n’ibisa nkabyo.
Reka aze akore imitozo namara gukomera mutangire mu mugarure ngo ni umukinnyo wacu si uko MEME byagenze bamusiga ku kibuga none ubu baramwifuza.
Muge mubigenzura kare aho gusiga umuntu ku munota wanyuma bigaragare ko mutaba mu biro
Uyu musore baramuvangiye, kuki batamuvanyemo mbere hose se kandi dufite CID ikomeye cyane?
Comments are closed.