Digiqole ad

Bugarama: Inzu zabo zatangiye gushya kubera uruganda rubegereye

 Bugarama: Inzu zabo zatangiye gushya kubera uruganda rubegereye

Abaturage baravuga ko isaha n’isaha nabo inzu zabo zashya kuko n’ibikoresho byabo bikoresha amashanyarazi bikunze gushya

Rusizi – Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu gacentre mu kagali ka Nyange kegereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi bagaragarije Umuseke ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wabatwikiraga ibikoresho byo mu nzu kubera uruganda rubegereye rufite imashini nyinshi. Ubu baravuga ko inzu zabo zatangiye gushya kubera iki kibazo.

Nyiri iyi nyubako yahiye aribaza uzaryozwa ibye
Nyiri iyi nyubako yahiye aribaza uzaryozwa ibye

Inyubako y’umwe mu batuye muri aka gace yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa 25 Werurwe 2015, abatuye aha ntibashidikanya ko ari ikibazo gikomoka ku mashanyarazi kuko bamenyereye gutwikisha ibikoresho bisanzwe bikoresha amashanyarazi byo mu ngo.

Ikibazo bavuga ko gishingiye ku ruganda rutonora ibigori rukanasekura imyumbati ruri mu rusisiro batuyemo rw’uwitwa Bagaya, uru ruganda ruherereye mu gipangu kimwe kirimo imashini 11 iyo bazakije ngo zikore akazi abaturiye aho bahita bagira ikibazo cy’amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ahashoboka ariko ntihagire icyo bitanga. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2015 aba baturage babwiye Umuseke ko iki kibazo kibahangayikishije kuko ibikoresho byabo byo mu nzu byashyaga ubutitsa. Inshuro Umuseke wagerageje kuvugana n’inzego zishinzwe iby’amashanyarazi muri kariya gace ntibyashobotse.

Icyo aba baturage basaba ni uko uwo nyiri uruganda ashyirwa kuri ‘ligne’ y’amashanyarazi ye gusa kugira ngo ntakomeze kwangiriza abaturanyi be.

Bavuga ko iyo izo mashini bazicanye umuriro uhita ubura maze bazizimya ukagarukana imbaraga nyinshi ugatwikira abaturage ari naho bavuga ko inkongi yatwitse iyi nzu uyu munsi yaturutse.

Umuseke ukaba ukomeje gukurikirana iyi nkuru ubaza inzego zisumbuyeho zibishinzwe.

Abaturage baravuga ko isaha n'isaha nabo inzu zabo zashya kuko n'ibikoresho byabo bikoresha amashanyarazi bikunze gushya
Abaturage baravuga ko isaha n’isaha nabo inzu zabo zashya kuko n’ibikoresho byabo bikoresha amashanyarazi bikunze gushya

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • KUKI ATISUNZE SONARWA SE

  • aho nikw’ivuko nubwo ntakihaba ndabiginze ngo mufashe aba bantu rwose birababaje

    • Bjr,
      Ndihanganisha Uwo yahishije inzu.

      1.Niba koko izo Machine 11 ziri kuri Transformer 1 n’iyabo Baturajye birumvikana ko iyo ziri gukora habaho icyo Twita Chutte de Tension(Umuriro uragabanuka) kubera habayeho ibiwutwara byinshi.

      2.Umuriro ugaruka ufite igipimo cyohejuru!!Technically ibyo ntibishoboka kuko iyo bazimije izo machines umuriro usubira kuba 220 Volt hagati ya Neutre na Phase,na 380 Volt hagati ya phase na phase,ntabwo amashanyarazi ya Base Tension ashobora kurenga aho.

      3.Ikosa ryo kuza amashanyarazi ari menshi ryabaho habayeho biturutse kuri Transformer ariko ntibinakunze kubaho niyo bibaye abali kuri iyo line bose bibagiraho ingaruka yo gutwikisha Devices(ibikoresho) biba biri gukoresha amashanyarazi.

      4.Inzu gushya biterwa na Installation iba idakoze neza:Calibrage yaza Fusible ndetse na section de cable bakoresha Installation.

      5.Murakoze

      Engineer.Yves

  • sonarwa se izimya inkongi? Ahubwo ashake abanyamategeko bamugire inama y’ukuntu yarega Ewsa na bagaya nyiri izo mashini

  • Polisi ibikurikirane, kuko iyo amazu atangiye gushya bene aka kageni, biba bibaye ikibazo ku banyarwanda bose, kuko ubukungu burahazaharira.
    Kandi imashini 11 zifatiye ku muriro umwe n’uwo mu rusisiro , ni amakosa akomeye EWSA yakoze.Urugero: imashine imwe uyihaye 35Kw ugakuba n’imashini 11 biraguha 352KW igihe hari na twa microcentral mu gihugu tutageza kuri uyu muriro. Ahubwo se uyu muntu akura he amafaranga yishyura amashanyarazi, cg aratekinika. NI IKIBAZO RERO.

  • mufate ubwishingizi vuba ariko mwirinde kujya muri RADIANT kuko RADIANT Ntabwo arabizerwa nagato

    • Ibyo bintu ni isebanya kandi birahanirwa bwana Laurent, so wisubireho

  • Ngirango Engenier Yves yabisobanuye neza.Icyo namwongereraho n’abandi babimenye ikosa riri muri installation nawe kandi yabivuze ntibashakire ahandi.Kuba machines zakoresha umuriro umwe n’uwahawe abatuye ntakibazo cyo gutwika cyazamo gusa umuriro ushobora kuba muke ibyo bikaba ikosa ryuwatanze umuriro EWSA.Umuti rero nuko muri compteurs zabo bashyiramo ibyo bita disjoncteur cg aardlekschakelaar.Iki gikoresho gituma iyo umuriro uje ari mwinshi udashobira kwinjira munzu uhita wikupira muri compteur.Abari munzu icyo babona nuko babura umuriro ariko ntacyangirika nakimwe.Hashira akanya ukakizamura.Iyo uwomuriro ukiri mwinshi ntikizamuka.Iyo bitinze ikosa riba rira muri compteur.Nko mu Rwanda cyagura nka 100.000frw bakoresheje ibiva USA cg muri Europe.Naho ibyakorerwe nko muri chine cyagura nka 50.000frw

Comments are closed.

en_USEnglish