Digiqole ad

Al-Ahly izakina na APR FC nta mufana uri muri Stade

 Al-Ahly izakina na APR FC nta mufana uri muri Stade

Aho bazakinira nta mufana uzaba ahariq

Al Ahly yatsinze 2 – 0 APR FC i Kigali mu mukino ubanza w’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa, ubu iri kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Cairo, uyu mukino byemejwe ko uzakinwa stade nta mufana uyirimo mu rwego rwo kwirinda urugomo ruherutse kugwamo abantu 22 ku kibuga cya Zamalek.

Aho bazakinira nta mufana uzaba ahari
Aho bazakinira nta mufana uzaba ahariq

Umunyamakuru w’ikipe ya Al Ahly witwa Reda Gharem yabwiye umuseke ko biciye muri Minisiteri ya siporo Leta ya Misiri yatangaje ko umukino uzayihuza na APR FC uzabera kuri Petro Sport Stadium tariki 4 Mata 2015 nta mufana n’umwe uri ku kibuga.

Ibi ngo ni mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kugaragara urugomo nk’ibyabaye tariki 08 Gashyantare 2015 ubwo abafana ba Zamalek barwanye na Police abantu 22 bakahasiga ubuzima nyuma y’umukino wa shampionat n’ikipe ya ENPPI.

Al Ahly ihabwa amahirwe menshi cyane yo gusezerera APR FC ikomeye imyiteguro n’ubundi nta mufana uri ku kibuga. Kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 yakinnye umukino n’ikipe ya Al Nasri urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Abakinnyi b’ikipe ya Al Ahly bari kwitegura gukina na APR FC ubu barimo abagera ku 10 bahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Les Pharaons izakina umukino wa gicuti na Chipolopolo ya Zambia kuri uyu wa 26 Werurwe 2015

Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • BIRASEKEJE

  • APR ibi profite

  • Courage APR fc

  • APR KABISA IBYUNGUKIYEMO, KANDI IZATSINDE

  • Amahirwe masa nwari z’URWANDA .kdi muzahagarare gitwari.!

Comments are closed.

en_USEnglish