Tags : Rwanda

Raporo y’Umuvunyi: Ruswa mu Rwanda mu 2014. Police niho ivugwa

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwasohoye icyegeranyo kigaragaza uko ruswa yari ihagaze mu Rwanda mu mwaka wa 2014, iyi raporo yanzura ko ruswa yagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize ariko ko mu rwego rwa Polisi ari ho ikivugwa cyane. Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu turere 11 tw’u Rwanda twatoranyijwe nta gikurikijwe. Ubu bushakashatsi ngo ibyabuvuyemo […]Irambuye

Mbarushimana yavuze ko yahishwe abavoka 360 ngo ahitemo umwe

 “ Nashyikirijwe liste iriho Abavoka 530”; “ Muri 2012 Urugaga rwabo rwandikiye amahanga ko mu Rwanda hari abagera kuri 890” “ Mu myaka itatu gusa abavoka 360 bagiye he?”; “ Nahishwe Abavoka, kandi wenda aribo bashobora kugirira inyungu ubutabera najye ubwanjye” Kuwa 25 Werurwe – Ni amagambo ya Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside […]Irambuye

Gutwika umurambo cyangwa ntubikore ni uburenganzira

Nsengimana Jean d’Amour ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’umuco na Sport,  kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015 yavuze ko iteka ryemerera abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba mu Rwanda gutwika umurambo bagashyingura ivu nirisohoka mu Igazeti ya Leta, ritazaba ari itegeko ku bifuza gushyingura ababo batabatwitse. Nsengimana avuga ko icyo ririya teka rizafasha ari ukorohereza […]Irambuye

Bigogwe: Abantu 300 bamaze amezi 5 bategereje amafaranga bakoreye

Nyabihu – Abaturage 300 bakoraga imirimo yo kubaka umuhanda wa 2Km unyura munsi y’ikigo nderabuzima mu murenge wa Bigogwe muri gahunda ya VUP bamaze amezi atanu bategereje amafaranga bakoreye. Bavuga ko bashonje bagahagarika imirimo bagategereza amafaranga kugeza ubu. Ubwo batangiraga imirimo, bijejwe guhembwa nyuma y’iminsi 15, umu aide-macon yabarirwaga amafaranga 1 500Rwf ku munsi, bose […]Irambuye

Banki y’Abaturage yakuzaniye amahirwe yo gutsindira INZU mu kwizigama

IYUBAKE ni ubukangurambaga bushya bwatangijwe na Banki y’abaturage kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 bugamije gushishikariza abantu kwizigamira amafaranga azabagirira akamaro mu gihe kiri imbere. Abizigamira inshuro runaka Banki y’abaturage ikaba yabateganyirije ibihembo birimo kugeza no ku nzu. Iyi Banki yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975 ubu ikaba ifite amashami 190 ahatandukanye mu gihugu, mu […]Irambuye

1/3 cy’abarwaye igituntu mu Rwanda bari i Kigali

Byatangajwe na Dr Mazarati Jean Baptiste kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 wari intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igitungu i Nyabihu. Uyu muganga avuga ko impamvu abarwayi b’igituntu bagaragara cyane i Kigali ari ukubera ubucucike no kwegerana cyane kw’abantu ari nabyo byongera kwanduzanya. Aho uyu munsi wizihirijwe ku kibuga cya […]Irambuye

Rubavu: 13 baregwa gukorana na FDLR bagejejwe imbere y’ubutabera

*Bararegwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba *Urubanza rushingiye ku mugore washishikarizaga abantu kujya muri FDLR *Uwahoze ayoboye amakoperative i Rubavu ari mu baregwa *Umugore urubanza rushingiyeho avuga ko yari umutasi w’u Rwanda kuri FDLR Kuva ahagana saa sita z’amanywa kugeza saa kumi kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 Urukiko rw’ibanze mu mujyi wa Rubavu rwaburanishaga abantu 13 […]Irambuye

Global Business Report: u Rwanda mu bihugu 20 byo gucukuramo

24 Werurwe 2015 – Kuri raporo ya “Mining in Africa Country Investment Guide 2015,” yakozwe na Global Business Report yashyize u Rwanda mu bihugu 20 bya mbere umushoramari wifuza gucukura amabuye y’agaciro yajyamo. Iyi raporo yatangarijwe mu nama ku bucukuzi muri Africa iri kubera ahitwa Indaba muri Cape Town muri Africa y’Epfo. Raporo yatangajwe ivuga […]Irambuye

Buri mukozi agiye kujya akatwa 0.3% agenerwe ababyeyi mu kiruhuko

Kimihurura – Kuri uyu wa 23 Werurwe 2015 ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu kiganiro n’itangazamakuru kigamije kugaragaza ishusho y’imishinga y’amategeko ateganywa kuvugururwa no guhindurwa nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri iheruka guterana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Claver Gatete yagaragaje ko nibyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko buri mukozi wemewe azajya akatwa ku mushahara we 0.3% y’ubwishingizi azafasha ababyeyi bahawe […]Irambuye

Ikoreshwa ry’indimi z’amahanga gusa, uburyo bushya bw’ihezwa

“Iyo ngiye kuri Banki nitwaza unyuzuriza”; “Ibyanditse ku byapa bimwe na bimwe ntitubyitaho twirebera amafoto tukagenekereza”; “ Uwavuga ko ari uguhezwa cyangwa ivangura, ntiyaba abeshye”. Izi ni imvugo za bamwe mu baturage batagize amahirwe yo kugera mu mashuri arenze kubara, gusoma no kwandika (Ikinyarwanda), cyangwa abataragize amahirwe yo kwiga indimi z’amahanga. Bavuga ko kuba mu […]Irambuye

en_USEnglish