Mugesera yanze kuburana kuko amataratara ye yamenetse
Kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2015 mu rubanza rwa Leaon Mugesera yagombaga kugira icyo avuga ku mutangabuhamya wa kabiri umushinja, mu ma saha ya saa 8h55 za mugitondo, urubanza ntirwabaye nk’uko byari byitezwe. Leon Mugesera yabwiye urukiko ko atabasha kuburana kuko amataratara ye yamenetse bityo asaba ko yahabwa iminsi kugira ngo muganga we amuhe andi mashya.
Ibi bikoresho bye bikimara kumeneka Dr Mugesera avuga ko yabibwiye ushinzwe iby’ubuzima muri gereza ya Nyarugenge nabo bamubwira ko bagiye kumushakira umuganga, maze ku wa mbere w’iki cyumweru muganga ntiyaboneka, no kuwa kabiri biba uko.
Avuga ko ejo hashize kuwa gatatu aribwo bamubwiye ko bashoboye kubona umuganga abaha Rendez-vous yo kuwa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 saa munani z’amanywa.
Kubera iyi mpamvu rero Mugesera yavuze ko nta kintu yabasha gukora atabona.
Umushinjacyaha Alain Mukuralinda yasabye ko Mugesera yagaragariza Urukiko ko koko amataratara ye yamenetse maze akazababwira igihe yumva ko yaba yaramaze kubona izindi.
Mugesera yeretse Urukiko ayo mataratara yamenetse mu buryo bwo kubereka ko ibyo avuga bifite ishingiro.
Dr Mugesera ati: “ Ubu n’ubwo ndi imbere yanyu ariko simbona kuko amataratara yanjye yamenetse bityo simbasha gusoma. Ubu ntabwo nabasha kurambura urubanza ngo mburane, amataratara yanjye yamenetse ku wa gatandatu y’icyumweru gishize .”
Urukiko rwabajije Mugesera icyemeza ko ayo mataratara ari aye koko asubiza ko zikimara kumeneka yabibwiye abashinzwe kwita ku buzima bw’abagororwa avuga kandi ko icyerekana ko amataratara yamenetse ari aye ari uko kuva yava muri Canada azanywe mu Rwanda yaje ayambaye, ndetse ko nta na rimwe yigeze agaragara haba mu Rukiko cyangwa ahandi atambaye.
Ati: “Nambaye izi ndorerwamo guhera mu 1960.”
Urukiko rwamubajije igihe yumva yaba yaramaze kubona andi asubiza ko byose bizaterwa n’uko bizagenda.
Ati: “ Ni ukwizera gusa ariko sinahamya ko naba nazibonye mu minsi ibiri”
Urukiko rwimuriye iburanisha ku itariki ya 1 Mata 2015 saa 8h30 za mu gitondo, ariko Dr Mugesera avuga ko iyo taliki ari iya bugufi kuko yumva azaba atarategura neza urubanza.
Urukiko rwavuze ko impungenge ze nta shingiro zifite kuko namara kubona amataratara ikibazo kizaba gikemutse agategura urubanza rwe neza nk’uko abivuga.
Uyu mugabo w’inzobere mu by’indimi akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ijambo yavuze mu 1992 ku Kabaya ryashishikarizaga gukora Jenoside ku batutsi. We aburana abihakana.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
16 Comments
haaa mugesera ntabura impamvu zituma basubika urubanza, biriya ni ibintu by urwitwazo gusa ngo agume arushye abacamanza.
abyemererwa n’itegeko reka abikore da!
Nonese kandi ko yari aje kuburana ku itariki yari asanzwe azi, ibyo kuba barwimuriye ku itriki ya mbere ati ” Nzaba ntariga urubanza rwajye neza” bije bite? ubundi se yari aje kuburana ku bijyanye na lunette cyangwa ni ibyaha aregwa asanzwe azi? Urushya nk’ahaterera wa mugabo we!!
Mugesera weee wakoze amarorerwa urakanyagwa, ariko nemera ikintu kimwe uzi kuburana sanaaa ibi nibyo biranga urubanza nyarwo batakwindoye wazabanywesha aya riba bakisanga ubatsinze !!!
Bashyireho abashinjacyaha bakarishye iyi nterahamwe ifite ubushobozi bwo kuburana.
uyu mugabo sinibaza impamvu ahora shaka gukerereza urubanza ese abifitemo iyihe nyungu? nihahandi ko ibyo yakoze aribyo biri kumugaruka yakwemeye agahanwa araterera iki imigeri?
Hahahahahahari amataratara aka ni agashya kabisa!!! Uri uwambere.
aliko muransetsa uwo akomeze kubatesha umwanya mwamukatiye urwa burundu maze nkareba ko nubundi ni hahandi he ko adateze gusubira Canada ok.
Mugesera nimwe mumworora! ni gute umugabo yakomeza kubeshya abandi bagabo bazi ubwenge? none se lunettes kuzimena ngo akomeze kubananiza biramunaniye? ubutaha azavuga ko inkweto zacitse! Reka mbabwire, muruburanishe kuko rurarambiranye! amategeko sinzi niba yemera ko umuntu akina nayo aka kageni!
Mugesera ntabwo mu muzi ubu le01/04/2015 azavuga ko ari gutegura pasika , kandi avuge ko agiye gutangira icyunamo ko urubanza rwe rwazakomeza nyuma ya le 04/07 . Ariko hari n’undi watangiye kumwigana watangiye gusa ba list y’abavoka bose ngo ahitemo….!!!!!!! Izo n’ingaruka z’icyaha ziri kubasaza
Umuntu nk’uyu agomba kwishyura ibyo yakoze. YARATUGURISHIJE…..
Ariko se mwabacamanza mwe, muhembwa ay’iki? Muba muje gusubika urubanza gusa cg namwe mumeze nka za MONUSCO ziba zitifuza ko mission irangira? Ubwo se ibyo azajya abeshya byose muzajya mwemera? Ubutaha azasohoke muri gereza muzi neza ko ari buburane.
azaguma muri ibyo azarinda apfa yitwa umwere ( niko amategeko avuga ) ariko bigaragaza ko yanga ko rurangira ,rurangiye yakanirwa urumukwiye azi neza; niyo mpamvu rero azasunika mpaka , akazapfa akitwa umwere imbere y’amategeko. iyo niyo game ye, ubutaha azavuga ko yavunitse urugohe.
Mwigira uwo mugaya mwuru rubanza !!!
Rwuzuye mo ubuhanga buhanutse mwiburana, imanza zikaze hose kw’isi hagomba kubamo nkibi tubona,
Ex: iba mwibuka urubanza rwa ex boss wa FMI Mr STRAUSS KALN ni gutya avocat we yazonze ubutabera abutega udutego kugeza atsinze.
Ibi rero Mugesera akora byriya aba yabanje kwiga icyo asubiza nu burenganzira yemerewe ubonye se atitwaje ibimene bya lunette !!!! Arundi yari kuba yabijugunye !!!!
Kurutinza afitemo inyungu nko gupfa adakatiwe bityo famille ye igasubizwa imitungo, kuba se haboneka ikimufungura akiri umwere, utuntu nkutwo twinshiiii
Azakomeza azonge ubutabera pakaaa
Ikiza nuko ubutabera nabwo mbona bwara mugeneye staff iri strong itarambirwa !!!
Uyu musaza yatumariye abantu ariko afite mu mutwe harimo ubwejye bukaze nuko yabuze ubumuntu !!!!
aha nge narumiwe! uwo numuburanyi kabisa ahubwo nahabwe akazi
Uyumuginga nihatali nibamubyaze umusaruro bamuhe akazi kubucyamanza kuko mbona azi amategeko igihugu cyabyungukiramo
Haburana Lunette cg ni umuntu?Mugesera uwo ubarushya yize angahe?
Comments are closed.