Digiqole ad

Kenya: Kenyatta yasabye abayobozi bavugwaho Ruswa kwegura

 Kenya: Kenyatta yasabye abayobozi bavugwaho Ruswa kwegura

Perezida-wa-Kenya-Uhuru-Kenyatta

Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yasabye ko abayobozi bakuru bose bashinjwe kurya ruswa bakwegura.

Perezida-wa-Kenya-Uhuru-Kenyatta
Perezida-wa-Kenya-Uhuru-Kenyatta

Mu ijambo rye rigamije gusobanura uko igihugu gihagaze, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko ya Kenya kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe, Kenyatta yasabye abayobozi bakuru bashyizwe muri Raporo ya Komisiyo ishunzwe imyitwarire no kurwanya Ruswa ko bakwegura, iperereza rigakurikiraho.

Muri aba harimo abanyamabanga ba Leta muri za Minisiteri, hamwe n’abakuriye ibigo binini bya Leta.

Urutonde rw’abavugwa muri raporo rwari rwometse ku mbwirwaruhame Kenyatta yagejeje ku bagize Inteko ishinga amategeko.

Bivugwa ko ruswa iri muri Kenya ari imwe mu bituma haba ibitero by’ibyehebe byo mu mutwe wa Al Shabab kuko ngo biha abashinzwe umutekano ruswa.

Mu minsi ishize igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibitero by’iterabwoba ku modoka zitwara abagenzi, itegwa ry’ibisasu, ariko icyabaye karundura ni icyagabwe ku iguriro Westgate ryo mu murwa mukuru Nairobi, cyahitanye abantu 67.

Nairobi News

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish