Urubanza rwa Col Byabagamba na Rusagara rwasubitswe
26 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kane urubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara, Sgt Kabayiza François, rwasubitswe kubera ko abunganizi b’abaregwa batagaragaye mu Rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe rwimurirwa ku italiki ya 08 Mata 2015.
Impamvu yatanzwe yatumye abunganizi b’abaregwa batagaragara mu rukiko ngo ni uko batamenyeshejwe hakiri kare ko urubanza rwimuriwe uyu munsi.
Ubusanzwe uru rubanza rwari buburanishwe ejo hashize taliki ya 25 Werurwe ariko ntirwaba.
Ubushinjacyaha bwemeye ko ari uburenganzira bw’abaregwa kuburana bafite ababunganira, bityo bwemera ko urubanza rusubikwa ababuranyi bakazagaruka mu rukiko bafite ababunganira.
Major Bernard Hategeka ukuriye inteko iburanisha yemeye ko urubanza rusubikwa kandi asezeranya abaregwa ko ubutaha ikibazo cyo kubura ababunganira kitazongera ukundi. Urubanza rwimuriwe ku italiki ya 08, Mata, 2015.
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ashinjwa kandi icyaha cyo gusebya Leta gihanwa n’ingingo ya 660 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, akanashinjwa gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Col. Tom Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu, nawe ashinjwa icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho gihanwa n’ingingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, icyo gusebya Leta gihanwa n’ingingo ya 660 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, gusuzugura ibendera ry’igihugu icyaha gihanwa n’ingingo ya 532 no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye, gihanwa n’ingingo ya 327.
Sgt Kabayiza François we ashinjwa icyaha cyo guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye kikaba gihanwa n’ingingo ya 327.
Aba bagabo bose batawe muri yombi muri Nzeri mu mwaka wa 2014, bikaba ari ku nshuro ya kabiri urubanza rwabo rwari ruburanishijwe mu mizi rukaba rwimuriwe muri Mata uyu mwaka.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
ubutabera buzakore akazi kabwo maze aba bashinjwa bazahanwe kuburyo ntawe uzongera gukora mu jijsho abanyarwanda n’umudendezo bafite
@ Gatenge: Uyu munsi nibo, ejo ni wowe!
umugabo mbwa aseka imbohe mukomere bavandimwe imana niyo ifasha umuntu knd ndabiziko imana ibazi sawa mukomeze kwihangana
Ubutaberabwu Rwanda nibukore akazikabwo
C triste gusa ibyanyu uko bihagaze bizwi namwe ubwanyu na babakuriye…, icyo mbifurije nuko Imana ya baba bugufi mukabikemura gipfura cyane cyane mu
Nyungu z’abanyarwanda.
Imana ibane namwe.
Comments are closed.