Digiqole ad

Sindandika mbisaba ariko ndi kumwe n’abasaba ko itegeko nshinga rihinduka – Busingye

 Sindandika mbisaba ariko ndi kumwe n’abasaba ko itegeko nshinga rihinduka – Busingye

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

26 Werurwe 2015 – Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye kuri uyu wa kane yabwiye abanyamakuru ko ashyigikiye abasaba ko itegeko nshinga rihinduka nubwo atarandika abisaba, yabivuze nyuma y’umuhango wo kurahiza abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye kuri uyu wa kane ubwo yarahizaga abahesha b'inkiko batari ab'umwuga
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye kuri uyu wa kane ubwo yarahizaga abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uyu muhango wo kurahiza abahesha b’inkiko 31 batari ab’umwuga, imihango yabereye kuri Minisiteri y’Ubutabera ku Kimihurura. Umwe mu banyamakuru yabajije Minisitiri w’Ubutabera kugira icyo avuga ku byifuzo bamwe mu baturage bamaze kugaragaza ko bashaka ko itegeko nshinga rihinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame atorerwe mandat ya gatatu.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko nawe nk’abandi Banyarwanda banditse babisaba cyangwa bakabivugira kuri radiyo, yumva Itegeko Nshinga ryahinduka.

Busingye ati “Nanjye nubwo ntarandika mbisaba, ndi mu bantu bashyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka.”

Yavuze ko atekereza ko abasaba ibi bahera ku hantu igihugu cyavuye, aho kigeze mu iterambere n’aho kigana ubu.

Yongeyeho ko Itegeko Nshinga ryashyizweho n’abaturage ndetse ngo bafite uburenganzira bwo gusaba ko rihinduka.

Ati “Abanyarwanda bavuze bati ‘Nyakubahwa Perezida ba uturi imbere’ ntibaba bashaka umuntu gusa, barashaka kugera ku iterambere. Ibyo bavuga ni uburenganzira bwabo.”

Gusa, Minisitiri Busingye, yavuze ko igihe cyo gusubiza abaturage ku byo bifuza kitaragera, ariko ngo kizagera hamaze kurebwa umubare w’ababisaba, bikazaca muri kamarampaka.

Ati “Igihe cy’ababwirwa (Perezida wa Repubulika) ngo basubize kizageraho kigere. Ibyo bavuga (abaturage) turabikurikirana, icyo ni icyifuzo cy’abaturage, tuzareba niba ababyemera ari benshi dukore kamarampaka.”

Nubwo atarandika abisaba ariko nawe ngo yumva Itegeko Nshinga ryavugururwa
Nubwo atarandika abisaba ariko nawe ngo yumva Itegeko Nshinga ryavugururwa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

47 Comments

  • oya nibyo rwose nibe nuyu aduhumurije imitima ni ukuri ntawundi dukeneye atari Kagame iyo mbonye perezida Kagame numva meze nk’umwana uri mu maboko ya nyina niwe dukeneye ntawundi kandi igihe cyose tukiri kumwe nawe ntacyo tutazageraho.

  • Warakerewe ahubwo urare wanditse,abantu ntimugira isoni koko?ubu wowe busingye wiyamamaje tukagutora ntiwatuyobora kdi neza?muhindure umubare wa mandat nihazajyaho uwo mudashaka azategekana igitugu mpaka apfuye kdi ntawe uzamukuraho itegeko nshinga ribimwemerera.ibi ni ugutoba igihugu twese dukunda

    • Bagitoba bate sha Ruganzu weee!!!!! Iyaba Rudasumbwa yari adushubije ahubwo hakiri kare ubundi tukitegure 2017 maze igikumwe kigahura n’ifoto ya Kagame Paul.

      • … barabashuka…! harya ninde wabivuze?! Ntayobewe ko iyi manda ari yo ye ya nyuma yemewe n’amategeko. Ariko ndabona mwarwanye umuhenerezo tukiri muri 2015 nyamara hasigaye imyaka 2!

        • Ikibazo se kirihe? reka turwane nyine tuzi uwo turwanirira kandi nawe yaraturwaniriye imyaka myinshi(24), adushakira ibyiza gusa, uzumirwa wowe kandi Kabwe. Paul Kagame oyeeeeeee!!!!

  • Icyo nzi n’uko umuntu wese wari uzi ubwenge hagati ya mbere1994 washoboye kumenya ubutegesti bwa mbere ya genocide , nta kindi ki muri k’umutima usibye kwifuzako perezida Kagame ya komeza akatuyobora . Ahubwo bagire vuba issue ya kamarampaka irangire , dukomeze duhangane n’ibi bisambo byarembeje abaturage birashaka kutufatirana mu gihe dusaba ba honorable kudutegurira referendum bo bari kwiba uturere n’aza ministere.N’urugamba ariko tuza rustinda tu.

    Ariko banyarwanda twese nk’abitsamuye mureke tumushyigikire, mureke kumuvangira muri gahunda zose yadushyize imbere “gukunda igihugu, urugamba rw’iterambere,….n’izindi .

    Baravuga ngo ufite ikirezi ntamenya ko kera.
    Kagame turamukunda tuzi icyo amariye u Rwanda.
    Kandi mukumukunda no kumushyigikira nibigaragazwe n’ibyo dukora bive mu magambo.

    KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

    • Oye, oye,oye, oyeeee!!! kuri Paul wacu

    • Ngaho hagire uvuga ngo turanze arebe
      koko million y’abaturage ngo bashyigikiye Kagame mbega mbega na Kinani wakundwaga nabaturage aliko amashyaka atangiye yarumiwe ,Cg muzabaze Buyoya ibyo abarundi bamukoze , None Kagame ngo abaturage baramukunda.

  • nanjye ndabona rwose Busingye afite ubushobozi bwo kutuyobora. naho ubundi itegeko nshinga bimaze kungaragariza ko amafaranga yaritanzweho yapfuye ubusa kuko nta hantu na hamwe ryigeze ryubahirizwa.

    Ahubwo jyewe ndabona aho kurihindura twarikuraho burundu ubundi mzee wacu akatuyobora uko abyifuza kugeza igihe azabishakira. Ndabona igisigaye ari ukujya mu mihanda tugasaba ko Imana yamureka akabaho ubuziraherezo kuko atariho u Rda ntirwabaho.
    Rwanda warakubititse koko kandi uracyakubitika kugeza igihe yezu azagarukira

    • wowe alli itegeko nshinga si president ubamo gusa rifite b yinshi rivuga.
      ingingo zivuga kuri president ninke cyane ahubwo izongingo nizo zigombaguhinduka kandi ahubwo bazabigire vuba Mzee wacu twongere tumutore. erega aracyari ni umusore sinzi impamvu zabangamirwa ni ingingo imwe ngo akomeze aduteze imbere

  • Ni byiza gutanga igitekerezo no kugaragaza uko wumva cg ubona ibintu, ariko Minister Busingye yitwaye nabi mugusubiza iki kibazo, ntibikwiye ko umuntu uri mu inzego z’ubuyobozi za Leta agaragaza ibitekerezo nkibi ahubwo aba akwiye kugaragaza ibitekerezo biri hagati cg bidafite aho bibogamiye.

    Iyo abayobozi bakomeje kugaragaza imyitwarire nkiyi sibyiza mu urwego rwa politike ndetse no ku igihugu muri rusange, erega ukuri kose singombwa ngo kuvugwe, ibaze H.E Paul Kagame bamubajije niba yakwiyamamaza manda ya gatatu hanyuma agahita asubiza ati yego rwose ngomba kwiyamamaza. abanyapolitike bajye bamenya ko bigoye cyane kandi imyanya barimo hari amagambo batemerewe kuvuga batangariza rubanda cg itangazamakuru.

    Ni byiza kuvuga ariko nanone birakwiye kumenya icyo kuvuga, uburyo bwo kukivuga n’igihe cyo kukivuga.

    Murakoze

    • Uranyishe kabisa ngo yagaragaje aho abogamiye, none se we niwe utabona ibyo Kagame yagejeje ku gihugu? kuba uri umuyobozi ntibikuraho kureba ibiba

  • nibyo koko busingye yatuyobora kandi neza ariko se uwatuyoboraga we ko bitamunaniye akaba adashaje turamuhindurira iki? jye ndasaba ko ntawundi warebwa maze hagakomeza kuyobora uwo dufite Paul Kagame

  • @Ruganzu na Alli: Nk’uko mufite uburenganzira bwo kuvuga ko mudashaka Kagame n’abandi bafite uburenganzira bwo kuvuga ko bamushaka! Ninde wababeshye se ko arimwe mufite monopole y’ukuri ?! Naho kuvuga ko u Rwanda rwakubititse kuko ruyoborwa na Kagame ni ukunsetsa wa mugani wa Twagiramungu!

  • RUGANZU,
    Akariro gacye na feri.Ufite uko ubyumva n’uko ubibona.Ni uburenganzira bwawe.Nabandi reka bavuge uko babyumva n’uko babibona.Ahubwo se ko mbona ari wowe munyagitugu!
    Tuza duturane! Tuzajya mu matora igitekerezo cyawe nigitsinda bizaba ari amahire kuri wowe.
    Ariko rero nta terabwoba dukeneye mbere y’uko haba amatora ya kamarampaka!
    Nizeye ko wumvise niba atari uguta inyuma ya Huye.

    • ariko ubundi nkwibarize Ruganzu we genocide yabaye uri mu RWANDA warufite imyaka ingahe?none urwanda rwasaga rute? none se nyuma ya genocide rwasaga rute? ubuse bwo rurasa gute?iyo mujya kuvuga ntimubanza ngo muhumuke murambure amaso murebe kumateka, ngewe narimfite imyaka itanu ariko ibyo nabonye byanze kumva mu mutwe ,niba ushaka kuba umuyobozi nkabo numvise kuko simbazi nari umwana muto ariko nabonye ibikorwa byabo umusaruro byatanze nange nzakurwanya kuko uzaba usenya urwanda kandi njyewe nshaka kurwubaka

  • Iyi ndirimbo ko muyiplayinze kenshi mwahinduye koko mukivugira ibihumuriza imitima?

  • kagame oyeeeeee

  • Imitekerereze yabenewacu irababaje pe!none se ubundi KAGAME twamutoye ngo yekuzuza inshingano twamuhaye.Nimba arangije mandat ye rero nareke nabandi batuyobore.Kandi ntawavugako hatari nuwamurusha cyangwa se uwakora nkawe.Mureke kugira ubwoba, uziko wagirango igihugu ntabagabo bakikibarizwamo.Birababaje

    • njyewe nshyigikira ibyo ndeba kuko ibyo ntarabona nuko bitabaho

  • Kagame Paul turamwifuza kugira ngo akomeze adufashe kusa ikivi twatangiranye. Nubwo bizagaragara nabi kuri politike mpuzamahanga ariko twe abanyarwanda nitwe tuzi ibitubereye n’ibyo dushaka. NTAWE UKWIYE KUTUVANGIRA RERO.
    Joke: Uriya mugore ari kureba iki imbere ha Busigye?

  • None se Toto jye ngusubije ko nawe imitekerereze yawe ibabaje kuko ukurikiza gusa ibyo abazungu bavuga ukabimira bunguri aho kureba aho inyungu z’igihugu ziri ? Kandi bo babikora ntawe ubahagaze hejuru! Angela Merkel ntari muri mandat ya gatatu ? Ko ntawe umuvuga ?

    • Karim None se Angela Merkel ni president w’ubudage ?cyangwa Netanyahu ni president wa Israel?Ntimukabe abana muzajye mutandukanya ibintu.Uko system yomurwanda imeze itandukanye nizo.Rebera kubindi bihugu dufite sytem y’ubuyobozi imwe.Ikindi nakubwira nidushaka kwiyubaha nogukura muri poliique tugomba gushaka undi mubanyarwanda dutora tukamufasha kugera kunshingano ze.Amahirwe ntazaba ari wenyine kuko na HE Kagame azaba ahari amusangize kubunararibonye bwe.Ubwe yivugiyeko ntamunt KAMPARA.Twe kugira ubwoba rero kuko umuntu arahanguka ariko igihugu cyizahoraho.Mureke twubake system ikomeye tuyubahe ,tuyihe ubushobozi ariko natwe twihesha ishema nkabanyarwanda

  • Mzee wacu arashoboye,kandi aracyari muto pe,natwemerera tuza mutora maze abo basakuriza hanze nababwira iki. Ubundi se abanyarwanda bashize batarebera.kagame oyeeeeeeeeee!uri intwari yacu,twebwe tuzi aho wadukuye!

  • @Charlotte: Yego rata naho ureke abazi ko hari abavukiye kubakunda nk’aho batirirwa babona ibyo bakora ku isi hose cyangwa batarabonye ukuntu baje bagatwara abantu babo bakigendera bagasiga abantu bashira maze Kagame yamara kuzimya umuriro bakagaruka biruka. Hari ariko n’ikindi kiciro: abicanyi n’ababashyigikiye batsinzwe kenshi kandi ku mugaragaro bakaba bihisha inyuma yo “guharanira demokarasi.” Abo bose nabisaba ( kuko nta n’ibyo aravuga) bikajya mu matora bazatore oya natwe abamushaka dutore yego.

  • Ubwo se urumva ibyo yaravuze bitumvikana.

    Ntibikwiye ko abayobozi mu ubutegetsi bwite bwa Leta bagaragaza kubogama cg gutanga ibitekezo nkibi kuko hari inzego bireba. kuko niba Minister w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta avuga atya bisobanuye byinshi muri politike.

    Abayobozi b’amashyaka bemerewe gukora aka kazi cg abandi bantu bigenga ariko batagize aho bahuriye no kuba mu imyanya y’ubuyobozi bw’igihugu.

    Nubwo amarangamutima atuganza ariko birakwiye kumenya uko twitwara mu ibintu tudateye ikibazo icyo aricyo cyose, nubwo Busingye ari umuntu ariko si umuntu usanzwe bitewe n’inshingano afite.

  • mobutu, ngo bigeze kumutorera imyaka ijana, nazakamarampaka zo murwanda. icyo zakoze isi yose irabizi, imyaka 100 rero. courage. ni umu professor, mwemera cyane mu rwanda, yavaho, yabona gitsimbura, bivuga ko umunsi azava kuruwo mwanya, hataboneka uwayobora Rwanda, kurushya ko rumeze?
    ukuri, ni uku: mu Rwanda,hari ladies, gentlemen, bashyobora kuyobora kuruta ko ruyobowe. tumuhaye imyaka 100, ariko mutongeyeho ngo, atongeye kwitoza, ntawundi. UTATSIMBURWA NI UWITEKA GUSA. NIMUREKE AGASUZUGURO mu rwanda, harimo, ladies,gentlemen bafite leadership, n’ubumenyi muri bonne gouvernance.

  • @Lyn: Uko ni ukuri kwawe nanjye mfite ukwanjye. Naho kuningurana ngo mumuhaye imyaka ijana, ndagusubije ngo ntayo abasabye. Mwubahe abatumva ibintu kimwe namwe nk’uko namwe bakwiye kubaha uko mubyumva. Naho Mugarura, sinzi aho wakuye ko umuntu uri mu buyobozi agomba kuba ntaho abogamiye! Abahora batwigisha demokarasi iwabo uba Minister akenshi iyo ukomoka kandi wemera ndetse unaharanira ku mugaragaro ibyo ishyaka riri ku butegetsi ryemera. Vuga ibyo wemera ni uburenganzira bwawe ariko witwigisha political science utazi cyangwa ugoreka ku bushake.

  • Umusaza nyarutsa tabara andika.

    HE KAGAME Paul niwe umaze kutwereka ko ashoboye, tumuziho gukubda igihugu niwe ifite igitinyiro wumvirwa n’inkotanyi zikarishye ayoboye, interahamwe ziramutinya zikabimwubahira, yumva busines bikabije murabo aho atugejeje, ntarya ruswa mubona ukubtu ahangara uwari we wese, AKARUSHO AMAZE GUKIRA CYANE…., nikose basha haze undi ushonje azajya kwiba ahage ryari ngo adusagurire ????
    Nubundi president nu mwe uyu nakomeze atuyobore aruta benshi.

  • Umusaza mumureke ayobore kuko arabikwiriye.ntekereza amakipe abiri ahanganiye aha harimo iyukuri nibeshya.ndibuka Genocide itangira hari reta yagiyeho yiyita iyabatabazi**ariko abantu ntibyababujije gushira.murabo harabigurukiye nindege bigira ibwotamasimbi.maze mzee wacu afata iyambere aza kurengera abapfaga.atitaye ko yahasiga ubuzima nkuko bagenzibe bari bafatanije bahaguye(lmana ibahe iruhuko ridashira niba hazabaho umuzuko tuzabone abo batwitangiye twe tukabaho)maze kubyerekeranye no guhindura itegeko.mbona bamwe batabonaga ko murwanda harikubera genocide aribo badashaka mzee kijyana kuko yabakomye munkokora ntibarangiza imigambi yabo.twe rero abo yakuye habi mumenyo yabo bihisha inyuma yademokarasi ko ubu tukimukeneye.rwose turatuje tumeze nkabari mugituza cyumubyeyi wabo.Mzee wacu oyeeeeeeeee oyeeeeee!!!!!!Rwanda rwacu oyeeeeeeeeeeeeeeeeee.FPR oyeeeeeeeeeeee.tuzamutora kabashengure.maze ikibyimbye kizaturike.mzee wacu oyeeeeeeeeeeee oyeeeeeeeeeeeee!!!!!

  • gucuranga.com

  • Mugabanye Amagambo: ahubwo mureke dutange ago Mazina yabo mubona baziba icyuho cya Nyakubahwa aramutse yanze cg tumwanguye kwiyamamaza.

    1.Minister Mushikiwabo
    2.Makuza Bernard
    3.Dr KABERUKA Donald
    4.
    5.
    6.
    7.
    8.
    9.
    10.

    • Wowe na nde mumwangira kwiyamamaza? Uzumirwa, Paul Kagame oyeee!!!

  • @Desire: Nushaka gusuzugura abandi nawe uzajya usuzugurwa: nawe gabanya amagambo.

  • Njye mbona aba bategetsi bari kubutegetsi baba bukirigita bagaseka. Ko numva bacitse ururondogoro ubundi ninde wababujije guhindura iryo tegeko. Ubu mu minsi igiye kuza mugiye gushora abaturage mu mihanda ngo bari kwigaragamya bashaka Kagame. Ibi binyibutsa muri za 1988 twirirwa muri za animation ngo Habyarimana ramba sugira sagamba tera imbere turagushyigikiye twese. Ariko bucyeye birahinduka ngo atumariye abana. Ko numva itegeko nshinga rishaka gushingira kuri Kagame aho gushingira ku mahame ya demokarari. Ese Kagame napfa ko atazabaho nkumusozi. Igihugu ntikizongera kuyoborwa? Hazajyaho irindi tegeko nshinga bizagenda gute?

  • Muzehe turamwemera arikose igihugu cyose kirimo injiji gusa kuburyo imyaka 14 amaze habuze numwe uzi no gukopera ngo abe yakora nkuko akora ?ubwose apfuye.nicyo gituma iyo president apfuye abantu batangira kwiyobora bagakora ibidakorwa kubera kumvako ariwe wari kamara.twigishwaga nabazehe baba D4 babasimbuhe urubyiruko rwari rurangije abantu bavuga menshi ubuse ntamusaruro uhagaje turaboba batanze.

    ugatanyika ngo ntawundi waboneka wo kumusimbura .mukeneye amahugurwa.

  • Njye ndifuza ko bahindura itegeko nshinga ariko manda ebyiri zikagumaho. Icyagombye guhinduka ahubwo ni ugukura manda ku myaka irindwi (7) bakayishyira ku myaka ine (4).

    Birahagije ko Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu ayobora manda ebyiri gusa, buri manda ibarirwa imyaka ine gusa. Bivuze ko imyaka umunani ihagije ku buyobozi bwa Perezidansi ya Repubulika. Ko muri USA ariko bimeze haricyo bibatwaye?

    Natwe rero hano mu Rwanda dukwiye gushyira manda imwe ku myaka ine gusa aho kuba irindwi.

    Naho abarimo gushaka ko HE akomeza kutuyobora nyuma ya 2017 cyangwa ko yakubahiriza itegeko nshinga hakajyaho undi,barimo kuzana ikibazo igihe kitaragera. Haracyari kare rwose, nimureke kurangaza abantu mureke dukore duteze imbere igihugu, izo mpaka muzazizane mu ntangiriro ya 2017.

    H.E yavuze ko yifuza “Change with continuity” kandi ibyo yabihayeho umukoro abanyamuryango ba RPF kandi kugeza ubu nta gisubizo bari bamuha. Reka rero tube dutegereje tureke gushyuhaguzwa.

    H.E tuzi ko ari umugabo wubahiriza amategeko kandi utagamije inyungu ze ku giti cye. Azi neza buri wese mubo bakorana kuyobora iki gihugu, azi neza abashobora kumusimbura kandi ibintu yatugejejeho bigakomeza/Change with continuity.

    Abavuga ko abaturage bashaka ko itegeko nshinga rihinduka, ntabwo bigeze bakoresha ijanisha ngo barebe ababyifuza n’abatabyifuza. Kandi sinzi n’impamvu bitwaza abaturage, ese kuki batavuga ko abayobozi benshi nabo bifuza ko itegekonshinga rihinduka?Kuki batabivuga bakitwaza abaturage?

  • @Marigo: Ngushimiye ko utanze comment yawe mu kinyabupfura. Gusa nkubaze: ese ushingira kuki uvuga ko mandat ikwiye kujya ku myaka ine ? Urumva koko dukwiye gukora ikintu ngo ni uko USA yagikoze gusa ? Ndakwibutsa ko ibi bihugu dushaka kwigana ntaho duhuriye nabyo. Urugero: US uvuga iyi system bafite bayubatse imyaka irenga 200, abaturage barajijutse cyane ku buryo batora program aho gutora “nyamwinshi”, n’ibindi byinshi. N’ubwo bimeze gutyo kandi, President Franklin D. Roosevelt wapfuye muri 1945 yayoboye mandats enye, ahanini bitewe na leadership yerekanye mu bihe bikomeye US zarimo by’intambara ya kabiri y’isi. Nk’uko byavuzwe haruguru, Angela Merkel ari muri mandat ya gatatu. Netanyahu agiye gutangira mandat ya kane. Ibi bihugu mvuze bifite systems zikomeye cyane kurusha iyacu kure nibyo. Ariko icyo nshaka kuvuga hano ni iki: bo bakora ikintu kuko kibafitiye akamaro atari uko hari uwabibategetse. Babikoze kubera inyungu babibonamo atari uko hari uwabatekerereje ko ariko bigomba kugenda “kuko ariko tubishaka” nk’uko twe bitugendekera nk’aho hari abantu ku isi bafite monopoly y’igikwiye bakaba bagomba kukigisha abandi bose. Nk’ ubu nta muntu n’umwe mbona uvuga icyo kudaha uburenganzira Kagame gukomeza kutuyobora bizatumarira uretse kuvuga ngo aha niko babikora, n’abandi bashobora kuyobora u Rwanda,etc. Muri make: ese inyungu zacu( nk’igihugu) ziri hehe ? Ese nizo zikwiye gushyirwa imbere cyangwa tugomba gukora ibyo tubwiwe kuko abaduha amafaranga aricyo bifuza ? Ese ubu Lybia, Irak, Afghanistan, etc niho babayeho neza nyuma yo gukora ibyo bategetswe ? Jye rero nshyigikiye ko inyungu zacu ziza mbere ndetse byaba ngombwa n’ayo mategeko agahinduka kuko ayo mahanga urukundo rwayo twararubonye. Nibigenda nabi icyo bazakora ndakizi: abasirikare babo bazagera mu Rwanda mu masaha make cyane, batware abantu babo hanyuma ibindi babirebere kuri TV ari nako batanga amatangazo “yamagana” biyicariye Washington, DC, Paris, Ottawa cyangwa London.

  • Nababwira iki uzatorwa wese niteguye ko anyobora! icyampa ibihe bikajya biba byiza imyakaikarumbuka ,inka zikabona ubwatsi, ntihagire ibandi rintwarira agakoko, nkarya duke tw’ineza ubundi nkajya gushima IMANA nti MANA warakoze!

  • Mwibagirwa vuba.

    Ubundi muramwangira ku muha kubayobora aza kubayobora ninde wamuzanye muri mwe ???

    Yarizanye azisubiza yo utabyibuka yiyibutse uko byagenze 1994

  • ntabwo icy aricyo kifuzo cyacu kuko ntawe udafite kuba yayobora ahubwo niturebe uwadufasha kuba twakomereza aho muzehe yari ageze kuko ntabwo ariwe watubera inaira yanyine cyeretse niba kuba warafashe igihugu ugiye ishyamba ariko tuza komeza ese mwizeye ko azakomeza kubaho nkumusozi ahubwo ese bwo nitumuha mandazose tuzaba dukemuyre ikibazo cyangwa tuzaba tugiteye

    nge numva yasshimirwa ibyo yakoze akandikwa mu ntwari zigihugu maze tugakomeza amahoro yakoreye.

  • dushyigikiye ko itegeko nshinga rihinduka kuko KAGEME PAUL wacu aracyadufitiye byinshi byiza imbere nabanze abitugezeho oye oye oyeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Jojo, uransekeje cyane ariko nizere ko wikinuraga. Ese ibi utubwiye uziko ubasha kubikora kuko usenga cyane kurusha abandi cyangwa ukeka ko bariya basirikare unyuraho witahiye banyagirwa ari uko bakunda imvura ? Burya hari uwayobora ibi uvuga bikarara birangiye nawe ukarara upfuye. Think about it.

  • Abantu mutiriwe muca hirya no hino uyu musaza arabikwiye,ni akomeze ayobore tuzongera tumutore kdi IMANA izadufasha itegeko nshinga rihindurwe. Ubundi se ko musakuza murabona uwamusimbura akabasha guhangana n’ibibazo dufite birimo iby’umutekano ni nde? Tureke guta umwanya no kubura ubwenge ejo ibyo twari tugezeho bitazangirika ahubwo ni bikomeze bisigasirwe naHE kuko niwe wenyine ubishoboye muri iki gihe.

  • tuzamutora

  • Uyu mugabo wiyise Munyarwanda nabandi bafite invugo imwe nawe Maze kugenzura invugo yabeshyi nkawe batifuliza HE mandat yindi usanga ali abantu bamuzwe nubugome numujinya nishyali nibindi nkibyo.none jye icyonababwira niba ari abanyarwanda koko.1Mwari mukwiriye kwifuriza amahoro ugaragaza gukund,igihugu cyonyu Ibyo benshi bararagarizaHE ikizere kubera ibyoHE amaze kugeza kugihugu. inzangano zanyu muzishyire hasi amatiku yanyu turi muri vision20,20 numushinga yatangiye tuhe amahirwe yo kuwurangiza n,Inyungu y,Abanyarwanda.Amahoro murwa GASABO

  • GAHIGA ubwo ntufite ikibazo mu gusoma ???

    Ni hehe navuze ko HE KAGAME atakwiyamamaza ???
    Ahubwo mushyigikiye 100% namusanze mw’ishyamba nta kiza muziho ubu maze kugira ubutunzi mbimukesha urumva aho nta mushyigikura ari he ???

    Jye anadusabye gusubira ishyamba ndi tayari.

    Wasomye nabi.
    Gusa shyigikiye bidasubirwa ho ko tuva mwiyi ndirimbo dukore cyane tuzamure igihugu maze 2017 tubone ibikorwa bifatika tuzereka abaturage !!!!

Comments are closed.

en_USEnglish