Tags : Rwanda

Nigeria: Umunyeshuri ushaje kuruta abandi ku Isi yitabye Imana atayarangije

Umukambwe wafatwaga nk’umunyeshuri ushaje kuruta abandi yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we. Mohammud Modibbo ntiyabashije kwiga akiri umwana kuko icyo gihe yirirwaga azenguruka igihugu cye akora ubucuruzi. Yafashe icyemezo cyo kujya gutangira amashuri abanza afite imyaka 80, ubu yari umunyeshuri mu yisumbuye mu mujyi wa Kano uri mu Majyaruguru […]Irambuye

Abunzi bagiye kongererwa ubumenyi mu by’amategeko

Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’Abunzi mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kuri uyu wa 10 Nzeri 2015 yamurikiye abaterankunga imfashanyigisho zizifashishwa mu kongerera ubumenyi abunzi kugira ngo bose bagire imyumvire imwe mu gukemura ibibazo. Yankulije Odette ushinzwe serivisi yo kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST, yasobanuye ko abafatanyabikorwa babo bahuguraga Abunzi ku gutanga ubutabera, […]Irambuye

Burundi: Abantu batazwi bagabye igitero ku ngabo i Bujumbura

Ibirindiro by’ingabo z’u Burundi mu mujiyi wa Bujumbura zagabweho igitero n’abantu batazwi, ku mugoroba wok u wa kabiri tariki 8 Nzeri 2015, muri Komini ya Kanyosha, hafi y’umurwa mukuru wa Bujumbura. Umuvugizi w’ingabo z’U Burundi yabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko abasirikare batatu mu ngabo za Leta bakomeretse na bo bakabasha kwivugana babiri mu babateye. […]Irambuye

Uburwayi bw’Umucamanza bwatumye Uwinkindi ataha ataburanye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri, mu rubanza Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rw’Urukiko Rukuru, Pasitoro Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya ADEPR-Kayenzi ahahoze ari muri Komini Kanzenze (Bugesera) yatashye ataburanye, cyangwa ngo agire ikindi avuga kuko umwe mu bacamanza […]Irambuye

Bwa mbere, Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Sudani y’Epfo kugarura

Ni abapolisi 170 batojwe kandi bajyanye n’ibikoresho bya gisirikare bahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2015 berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Nibwo bwa mbere Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi muri iki gihugu mu butumwa nk’ubu. CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi b’u […]Irambuye

Avoka wa Mugesera yacurishije ‘Repos Medical’ ngo atinze urubanza

*Kuwa 06 Nzeri; Me Rudakemwa na muganga wamuhaye repos Medical bahuriye mu kabari *Bucyeye bwaho ngo ni bwo Repos Medical yacuzwe bisabwe na Me *Umuganga ngo ntiyari azi ko uwo yandikiye Repos medical ari Avoka *Urukiko rwanzuye ko byakozwe hagamijwe gutinza urubanza. Bikubiye mu cyemezo cyasomwe kuri uyu wa 10 Nzeri,  Urukiko Rukuru rwasomeye Ubushinjacyaha […]Irambuye

Peter Otema yasezeye Rayon, bazana rutahizamu mushya w’i Congo

Peter Otema wari warahawe amazina ya Peter Kagabo ngo akinire u Rwanda nka rutahizamu, yerekeje mu ikipe ya Musanze yaguze amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje muri Rayon Sports y’i Nyanza. Uyu mukinnyi yabisikanye n’abandi bakinnyi bashya Rayon yahise izana barimo rutahizamu mushya witwa Lwanzo Tatsopa Augustin ukomoka i Congo. Olivier Gakwaya umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yameje ko […]Irambuye

Kasirye Davis rutahizamu mushya wa Rayon sports aje yambariye urugamba

Nyuma yo guhabwa amasezerano y’imyaka itatu muri Rayon Sports, rutahizamu Davis Kasirye w’imyaka 20, yagarutse i Nyanza aho agomba gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya wa Shampiyona uzatangira tariki ya 18 Nzeri 2015. Uyu mukinnyi nyuma yo gukora igeragezwa akanakina umukino w’irushanwa ry’Agaciro wahuje Rayon Sports n’Amagaju FC, akawitwaramo neza dore ko yawutsinzemo ibitego bibiri, yahise […]Irambuye

Umutungo ndangamuco ugiye kujya ucungwa n’umuturage ubereye mu isambu

*Itegeko nirimara kujyaho hazabaho kubaruza iyo mitungo *Leta ntizabyivangamo ahubwo amategeko azagena icyo umuturage winjije azajya aha Leta *Umuturage udafite ubushobozi bwo gucunga uwo mutungo ndangamuco ashobora gufatanya n’abandi Inteko shingamategeko umutwe w’abadepite n’itsinda ry’abaturutse muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa 9/9/2015, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo ndangamuco, iryo tegeko ngo […]Irambuye

en_USEnglish