Digiqole ad

Burundi: Abantu batazwi bagabye igitero ku ngabo i Bujumbura

 Burundi: Abantu batazwi bagabye igitero ku ngabo i Bujumbura

Abantu batazwi bateye igisirikare cy’u Burundi

Ibirindiro by’ingabo z’u Burundi mu mujiyi wa Bujumbura zagabweho igitero n’abantu batazwi, ku mugoroba wok u wa kabiri tariki 8 Nzeri 2015, muri Komini ya Kanyosha, hafi y’umurwa mukuru wa Bujumbura.

Abantu batazwi bateye igisirikare cy'u Burundi
Abantu batazwi bateye igisirikare cy’u Burundi

Umuvugizi w’ingabo z’U Burundi yabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko abasirikare batatu mu ngabo za Leta bakomeretse na bo bakabasha kwivugana babiri mu babateye.

Kuva ibintu byatangira kudogera mu gihugu cy’U Burundi ni ubwa mbere ibirindiro by’ingabo za Leta bigabweho igitero byongeye mu murwa mukuru Bujumbura.

Igitero cyagabwe ku mugoroba mu masaha ya saa kumi n’ebyri, ku ngabo z’U Burundi ziri ahitwa Kiyenzi, muri Komine ya Kanyosha, mu Ntara ya Bujumbura Rural, hafi y’umurwa mukuru wa Bujumbura.

Col Gaspard Baratuza, Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi yabwiye RFI, ko ingabo zagerageje kwirwanaho mu murasano wamaze iminota 30 ariko ngo imirwano ntiyari ikanganye, abarwanyi bamwe ngo bahungiye mu Majyepfo y’igihugu.

Baratuza yavuze umwe mu barwanyi muri babiri barashwe yari afite imbunda yo mu bwoko bwa kalachnikov, yanatangaje ko abasirikare batatu bakomerekeye muri icyo gitero.

Ingabo zifatanyije na Polisi ku munsi wok u wa gatatu tariki 9 Nzeri 2015 ngo zamaze umwanya munini zikora umukwabo ariko ntizagira n’umwe zifata mu nyeshyamba zagabye igitero.

Nta mutwe uwo ariwo wose urigamba ko wagabye iki gitero, ndetse ngo no mu barwanyi barashwe nta kimenyetso kibaranga kerekana umutwe barimo.

Col Gaspard Baratuza yagize ati “Ntibabashije kumenyekana, nta kimenyetso bari bafite.”

Yakomeje agira ati “Ubu umukwabo urakomeje, nitugira abo dufata mu bakomeretse dushobora kubona amakuru nyayo.”

Ni inshuro ya mbere kuva Nkurunziza yarahirira kuyobora igihugu kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, habayeho igitero ku birindiro by’ingabo z’U Burundi ahantu hegereye umurwa mukuru.

Iki gitero nubwo nta muntu wakigambye, Col Gaspard Baratuza yavuze ko kiri mu rwego rw’abashaka kwimenyekanisha ‘attaque-publicité’.

Kanyosha ni agace gafatwa na Leta nk’akadashyigikiye ubutegetsi buriho. Habera ibikorwa bifite ishusho ya politiki, aho abayobozi mu nzego z’ibanze mu ishyaka CNdd-FDD bahiciwe mu kwezi gushize.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish