Digiqole ad

Umutungo ndangamuco ugiye kujya ucungwa n’umuturage ubereye mu isambu

 Umutungo ndangamuco ugiye kujya ucungwa n’umuturage ubereye mu isambu

Urutare rwa Ndaba ni hamwe mu hantu handitse izina ndetse abantu baba bashaka kureba no kuhifotoreza (Foto Umuseke/HATANGIMANA)

*Itegeko nirimara kujyaho hazabaho kubaruza iyo mitungo

*Leta ntizabyivangamo ahubwo amategeko azagena icyo umuturage winjije azajya aha Leta

*Umuturage udafite ubushobozi bwo gucunga uwo mutungo ndangamuco ashobora gufatanya n’abandi

Inteko shingamategeko umutwe w’abadepite n’itsinda ry’abaturutse muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, kuri uyu wa 9/9/2015, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo ndangamuco, iryo tegeko ngo niritorwa rizafasha mu micungire myiza y’umutungo ndangamuco no kuwubyaza umusaruro, kandi umuturage azaba afite uburenganzira busesuye ku mutungo uboneka mu isambu ye.

Urutare rwa Ndaba ni hamwe mu hantu handitse izina ndetse abantu baba bashaka kureba no kuhifotoreza (Foto Umuseke/HATANGIMANA)
Urutare rwa Ndaba ni hamwe mu hantu handitse izina ndetse abantu baba bashaka kureba no kuhifotoreza (Foto Umuseke/HATANGIMANA)

Ubwo hasobanurwaga impampu y’itegeko, bavuze mu mu Rwanda hari umurage ndangamuco ahantu hatandukanye, ariko ngo ntabwo higeze habaho itegeko rifasha kubarura uwo mutungo ngo uhabwe agaciro ubungwabungwe iyo ngo ni yo mpamvu hagiye kujyaho iri tegeko.

Hon. Depite Nyirahirwa Veneranda umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Uburezi n’Ikoranabuhanga n’urubyiruko yavuze ko kuba nta tegeko ry’umurage ndagamuco bari basanganywe, ngo hari umutungo utazwi, utitabwaho, ndetse ngo hari n’udashinganye, iyo itegeko rihaba uba waritaweho, ugashinganwa, ukaba wabyazwa n’umusaruro.

Yagize ati “Umutungo ndagamuco ukubiyemo ibintu byinshi, hari ibintu bifatika, ikirenge cya Ruganzu, urutare rwa Ndaba uwo ni umutungo ufatika ushobora kujya ahantu ukawubona, ariko hari umutungo ndangamuco, amazina y’inka, ibisigo ibyo ni ibintu biranga umuco wacu, byinshi bifatika n’ibidafatika niwo murage ndangamuco wagiye uranga imibereho y’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye by’amateka y’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga w’itegeko numara kwemezwa ugasohoka mu Igazeti ya Leta, ngo uzatangira gushyirwa mu bikorwa, ukazafasha Abayarwanda benshi bari bafite umutungo ndangamuco mu mirima yabo, ahantu hatandukanye mu ngo zabo.

Iri tegeko ngo rizabafasha kugira ngo wa mutungo ubarurwe uhabwe agaciro, bahabwe icyemezo y’uko uwo mutungo bashobora kuwubyaza umusaruro mu buryo bukurikije amategeko.

Muri iki kiganiro abadepite bose bemezaga ko uyu mushinga nurangira abaturage bazabona inyungu mu mutungo bamwe bari bafite uyu munsi, ariko batarawubaruje, batanafite uburenganzira.

 

Leta ntabwo ishobora kujya mu bikorwa by’ubucuruzi!

Nyirahirwa avuga ko nubwo uwo mutungo ubarizwa mu baturage Leta idashobora kujya mu bikorwa by’ubucuruzi ahubwo ngo izashyiraho amabwiriza, igire ibyo yumvikana na bene kubyaza inyungu uwo mutungo.

Yagize ati “Birumvikana iyo ikintu cyashyizweho mu buryo bw’itegeko rikagena uburyo bw’imikoreshereze yacyo, kuko ahantu hose hari imitungo hazagenwa uburyo bw’imikoreshereze yabyo maze abakerarugendo baze bahasure basige amadevizi, icyo gihe ni ibikorwa by’iterambere bizagenda byegera abaturage.”

Yakomeje avuga ko igikuru ari uko umutungo wamenyekana hamenyekana nyirawo, maze agahabwa icyangombwa. Icyo gihe ngo mu buryo bwo kuwucunga, uzasanga atabifitiye ubushobozi, ashobora kubwira umuntu ufite ubushobozi akaza bagafatanya  mu kuhabyaza umusaruro, ibyo itegeko ngo ribitangira uburenganzira.

Uyu munshinga nurangira abaturage bazahabwa uburenganzira bwo gukoresha umutungo ndangamuco gakondo uri mu masambu.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Tujye twumvikana neza, ntabwo ikirenge cya Ruganzu kibaho. Icyo nicyo bita “mythe”. Biratangaje rero kubona muri iyi nyandiko handitsemo ko ngo
    Hon. Depite Nyirahirwa Veneranda umuyobozi wungirije muri Komisiyo y’Uburezi n’Ikoranabuhanga n’urubyiruko yavuze ko mu murage ndagamuco w’u Rwanda harimo “ikirenge cya Ruganzu”,

    Ariko koko ko abanyarwanda twagiye mu mashuri tukiga tukaminuza, mwambwira gute ko umudepite w’igihugu yakwemeza ko”ikirenge cya ruganzu” kibaho kandi ko kigomba kujya mu murage ndangamuco w’u Rwanda?.

    Uruzi wenda niyo avuga ati abaturage bavuga ko hari ahantu Ruganzu yigeze kunyura muri Rulindo yahakandagira ikirenge cye kikishushanya mu byondo byaho bikaza kuma bigakomera nk’ibuye.

    Hari mythes nyinshi zijyanye n’ibikorwa bya Ruganzu kandi ni mu gihe kubera ko abanyarwanda bamufataga nk’umwami w’igihangange.

    Ruganzu II Ndoli koko yarangwaga n’ubutwari ndetse byaje gutuma bamuha izina rya “Cyambarantama”, yari umwami w’intyoza mu gushoza intambara atera ibindi bihugu akabyigarurira, ibyo akaba yarabifashwagamo n’umutwe w’ingabo yari afite zitwaga “Ibisumizi” zari intwari zikabije mu kurwana,

    Mu bihugu Ruganzu yigaruriye akoresheje ibisumizi harimo; Ubunyabungo, Ubugara, Ubunyambiriri n’Ubwanamukari

    Bnavuga ko Ruganzu ariwe wahangamuye akica igihangange Mpandahande w’i Ruhande hariya hubatse Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

    Ubwo butwari bwa Ruganzu rero butuma abantu bamwe bamugereranya n’umuntu udasanzwe wanakoraga ibitangaza, ari naho bahera hariya muri Rulindo bahitirira “Ikirenge cya Ruganzu”

  • Nta democracy dukeneye, abaturage dukeneye KAGAME canke KABERUKA/ KABAREBE/KARENZI KARAKE.

Comments are closed.

en_USEnglish