Tags : Rwanda

Umuhanda uvuguruye wa Kigali – Gatuna watashywe ku mugaragaro

Gicumbi – Kuri uyu wa kabiri umuhanda uvuguruye bushya wa Kigali – Nyacyonga – Maya – Gatuna watashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni hamwe na Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi. Uyu yashimiye ko inkunga ingana na miliyari 51 Rwf yatanzwe ngo hubakwe uyu muhanda yakoreshejwe neza […]Irambuye

Karongi: Abunzi bibukijwe ko ukuri n’ubunyangamugayo nta kaminuza byigwamo

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ubwo yasuraga abunzi mu karere ka Karongi aho barimo bahugurwa ku mahame agomba kubaranga ndetse n’uburyo bwakwifashishwa mu gukemura amakimbirane bagezwaho, yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo. Minisitiri Busingye yababwiye ko bari aho, kuko abaturage bababonyemo ubunyangamugayo, batagomba kubatenguha kuko nta kindi bibasaba. Yababwiye ko ubunyangamugayo n’ukuri basabwa mu kazi kabo nta mashuri yandi […]Irambuye

Kayonza: ‘Mayor’ yijeje abaturage ko mu kwesa imihigo bazaba abambere

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2015, mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gikorwa cyahuje komite mpuzabikorwa y’akarere hagamijwe kurebera hamwe itarambere ryako, hasinywe imihigo hagati y’inzego zitandukanye, iza Leta n’iz’Abikorera. Iyi mihigo yasinyiwe imbere y’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John. Uyu muyobozi yavuze ko nubwo ubushize akarere kaje mu myamya y’inyuma, ngo ubu […]Irambuye

Muhanga: MINIJUST yatumiye abunzi mu mahugurwa ntiyabaha ibibatunga

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’abunzi bo mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, Abunzi babwiye Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston ko bamaze iminsi ibiri batarya batanywa kandi nta mafaranga iyi Minsiteri yabateganyirije y’urugendo. Minisitiri yasabye imbabazi abizeza ko aya makosa atazongera kubaho. Aya mahugurwa y’abunzi bashya baherutse gutorwa, yari agamije kubibutsa amwe mu mategeko arebana n’izungura, […]Irambuye

Umuyobozi ushinzwe iterambere muri EU yashimye amaterase y’i Byumba

Neven Mimica, Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga y’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi (European Union) kuri uyu wa kabiri ubwo yasuraga ibice by’amajyaruguru y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye uko yasanze amaterasi y’indinganire akoze ku misozi ihanamye ihingwaho mu karere ka Gicumbi. Abicisije ku rubuga rwa Twitter uyu muyobozi ukomoka muri Croatia uri mu ruzinduko muri aka karere […]Irambuye

Urukiko rwanze ikifuzo cy’abasaba ko K. Nyamwasa yamburwa ubuhunzi

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko rwa North Gauteng High Court i Pretoria rwanze ikifuzo cy’umuryango usaba kujurira ngo bakureho ubuhunzi Africa y’Epfo yahaye Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Uyu muryango uvuga ko uyu mugabo adakwiye ubuhungiro muri iki gihugu kuko akekwaho ibyaha by’intambara. Kayumba Nyamwasa wakatiwe gufungwa imyaka 24 n’inkiko za […]Irambuye

Nyamirambo: Urubyiruko rubyuka rwicaye ku mihanda ruriyongera….

Mu kumurika imihigo y’Urubyiruko (2014/2015) mu cyumweru gishize Minisitiri warwo Jean Philbert Nsengimana yavuze ko “amafaranga atazabura ahantu hari igitekerezo kiza”. Umuseke wegereye bamwe mu rubyiruko rukunze kubyuka rwicaye ku muhanda mu Biryogo i Nyamirambo ya Kigali, bavuga ko ibitekerezo byiza babifite ariko ayo mafaranga batayabona kandi agashomeri kabamereye nabi. Uru rubyiruko rwiganjemo uruvuga ko […]Irambuye

Uwunganira Mugesera yaciwe 500,000 Frw kubwo gutinze urubanza

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, urubanza Ubushinjacyaha buregamo Leon Mugesera icyaha cya Jenoside rwongeye gusubikwa kuko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa yanze kuburana avuga ko akiri mu kiruhuko cya muganga, byanatumye Urukiko rumuhanisha ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 500 kubwo gutinza urubanza nkana. Mu ntango z’urubanza, Perezida w’Inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza […]Irambuye

‘Cooperative Bank’ umushinga wo kunoza imikorere ya za SACCO

*Cooperative Bank izahuza Umurenge SACCO na Banki Nkuru *Ubu ufite konti muri SACCO ntiyakwishyura byihuse umwenda uri mu yindi banki, icyo gihe bizashoboka *Iyi banki izajya ishakisha amafaranga yo kuguriza za SACCO Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasangije abadepite imiterere ya Banki nshya itekerezwa ‘Cooperative Bank’, iyi izaba ishinzwe kugenzura Imirenge SACCO, ni yo izaba ari umukiliya […]Irambuye

SouthAfrica: Urukiko rurumva abasaba ko Kayumba yamburwa ubuhungiro

Umuryango “Consortium for Refugees and Migrants in South Africa” (CoRMSA) kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwa North Gauteng High Court i Pretoria urongera gusaba ko humvwa ubujurire bwawo busaba ko Kayumba Nyamwasa atari akwiye guhabwa ubuhungiro muri Africa y’Epfo kuko ngo akekwaho ibyaha by’intambara. Kuva mu 2011 nibwo uyu muryango wari watangiye gusaba ko Kayumba […]Irambuye

en_USEnglish