Bwa mbere, Abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Sudani y’Epfo kugarura amahoro
Ni abapolisi 170 batojwe kandi bajyanye n’ibikoresho bya gisirikare bahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nzeri 2015 berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Nibwo bwa mbere Polisi y’u Rwanda yohereje abapolisi muri iki gihugu mu butumwa nk’ubu.
CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yavuze ko abapolisi b’u Rwanda bari basanzwe bari muri Sudani y’Epfo ari abakoraga imirimo y’ubujyanama no kwigisha.
Ati “Ariko aba 170 bagiye ahantu hari ibibazo by’umutekano mucye kuko hari aho imirwano yubuye, bagiye mu butumwa bwo gufasha mu kurinda abantu bavuye mu byabo, kurinda ibikorwa remezo cyane cyane ibya UN byashyizweho mu gufasha kubona umutekano.”
CSP Twahirwa avuga ko mu gihe byari bitekerejwe ko ari ngombwa ko hazanwa abapolisi bakoresha imbaraga mu kurengera abantu n’ibintu u Rwanda rwahise rutekerezwaho ruhita rusabwa kohereza aba bapolisi.
Ubu butumwa bw’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa ba UNMISS buyobowe na ACP Rodgers Rutikanga wahoze akuriye Police mu mujyi wa Kigali.
Aba bapolisi bajyanye n’ibikoresho bya gisirikare bibafasha gucunga umutekano, bazamara igihe cy’umwaka bari mu gace ka Malakal kuri 165Km mu majyaruguru ya Juba. Aha ngo hamaze iminsi hari ibibazo by’umutekano mucye.
Aba bapolisi 170 bagiye harimo 40 b’igitsina gore basanzeyo abandi 28, Twahirwa uvuga ko ari ikintu cyo kwishimira ko umubare w’abagore bajya mu butumwa bwo kugarura amahoro bavuye mu Rwanda ugenda wiyongera.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
9 Comments
yes this means trust .
tubifurije akazi keza no gukora neza mu ndangagaciro za Kinyarwanda maze akazi kabo bazagasoze neza
tubifuruje akazi keza kandi twizeyeko bazabasangiza ibyiza byiwacu kuko tugeze kure kandi bazabigishe aho twavuye naho twigejeje twiyubaka mumahoro niterambere
Polisi y’u Rwanda iri muzivugwa ku isi ko ikora kinyamwuga (Professionalism)! Muzabigaragarize amahanga iyo i rwotamsimbi turabashyigikiye
tubwishimiye cyane nubasagurire kumutekano dufite
Nakundanye numukobwa yavyariye iwabo, ariko family yange irandemereye ngo ntituzashakane, namariage irihafi. Mumbwire, UMUKOBWA YAVYARIYE IWABO NIWE ABAMAZE GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA KURUSHA ABANDI?
MBEGE IGITEKEREZO CYA NIYO NKURU
JYA KUMUVUNYI WA
CG UJya kwa PAUL KAGAME
azageza ryari atinza urubanza
Imana ibarinde kandi tubifurije imirimo myiza.
Comments are closed.