Digiqole ad

Avoka wa Mugesera yacurishije ‘Repos Medical’ ngo atinze urubanza

 Avoka wa Mugesera yacurishije ‘Repos Medical’ ngo atinze urubanza

Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa

*Kuwa 06 Nzeri; Me Rudakemwa na muganga wamuhaye repos Medical bahuriye mu kabari
*Bucyeye bwaho ngo ni bwo Repos Medical yacuzwe bisabwe na Me
*Umuganga ngo ntiyari azi ko uwo yandikiye Repos medical ari Avoka
*Urukiko rwanzuye ko byakozwe hagamijwe gutinza urubanza.

Bikubiye mu cyemezo cyasomwe kuri uyu wa 10 Nzeri,  Urukiko Rukuru rwasomeye Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda na Mugesera Leon, ukurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no kunoza umugambi wo kurimbura Abatutsi abinyujije mu mbwirwaruhame ze. Umucamanza akaba yabwiye impande zombi ko iperereza ryakozwe n’Urukiko ryatahuye ko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa atarwaye nk’uko yabitangaje, kuko ‘repos medical’ yashyikirije Urukiko yayicurishije agamije gutinza urubanza.

Mugesera n'umwunganizi we Me Rudakemwa
Mugesera n’umwunganizi we Me Rudakemwa

Ni icyemezo cyasomwe n’Umucamanza Béatrice Mukamurenzi wagaragaje ko nyuma yo kubona inyandiko y’ikiruko cy’uburwayi ya Me Jean Felix Rudakemwa yakiriwe n’Urukiko ndetse no kuba uyu mugabo wunganira uregwa yari akomeje kubura mu buryo budasobanutse, Urukiko rwaramukozeho iperereza.

Uko iperereza ryakozwe n’icyo ryatanze…

Umucamanza Mukamurenzi yavuze ko ku itariki ya 08 Nzeri 2015; Urukiko rwahuye n’umuganga wandikiye Me Rudakemwa ‘Repos medical’ akabatekereza intandaro yabyo.

Uyu muganga wigenga uri no mu rugaga rwabo (abaganga bigenga); yabwiye Urukiko ko ku itariki ya 06 z’uku kwezi ari bwo we na Me Felix Rudakemwa bahuriye mu kabari gaherereye mu mugi wa Kigali akamubwira ko yifuza kumugisha inama; na we akamusaba kuzamusanga i Bishenyi (Kamonyi) aho ari kwimurira ivuriro rye.

Uyu muganga utavuzwe izina; yabwiye Urukiko ko bucyeye bwaho Me Rudakemwa yamusanze ku Kamonyi akamubwira ko yikorera ndetse ko yifuza ko yamuha ikiruhuko cy’uburwayi kirekire kugira ngo bagenzi be bemere ko arwaye koko.

Uyu muganga na we ngo ntiyazuyaje yahise akora ibyo amusabye ariko ngo yabikoze atazi ko uwo ari kubikorera asanzwe yunganira abantu mu mategeko (Avoka) gusa ngo yaje kubimenya bukeye bwaho ubwo yasangaga Rudakemwa mu kabari ari kubivuganaho na bagenzi be (abavoka).

Muri aka kabari ni naho uyu muganga yamenyeye ko Me Rudakemwa yakoresheje ‘repos medical’ agamije kutitabira iburanisha yari afite ku munsi wakurikiye uwandikiweho iki kiruhuko cy’uburwayi.

Mugesera ngo abangamiwe cyane n’icyemezo cyafatiwe Avoka we

Nubwo nta byemezo byihariye bigaragara ko byafatiwe Avoka wa Mugesera; Umucamanza yavuze ko uwunganira uregwa yabeshye Urukiko ndetse ko ibyo yakozwe byari bigamije gutinza nkana urubanza bityo ko bidakwiye guhabwa agaciro ngo urubanza rusubikwe nk’uko yari yabisabye.

Mugesera wagaragara nk’uwumiwe; yahise ajurira iki cyemezo; agira ati “…kibangamiye by’agahebuzo uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa budahungabanywa, cyane cyane ko unyunganira atumviswe kandi ibimuvugwaho bikomeye bityo hakaba hahungabanyijwe ibungabungwa ry’ubuzima n’amagara ye.”

Iyi nyandiko ya ‘repos medical’ ifatwa nk’iyacuzwe; igaragaza ko Me Jean Felix Rudakemwa wunganira Dogiteri Mugesera yagombaga kuzageza ku itariki ya 20 Nzeri ari mu kiruhuko cy’uburwayi.

Iburanisha ryimuriwe kuwa kabiri, tariki ya 15 Nzeri.

 

Nyuma y’uru rubanza, ku murongo wa Telephone Umwunganizi wa Leon Mugesera yabwiye Umuseke ko iyi ‘repos medical’ yayihawe n’umuganga wemewe n’amategeko kandi ko atayatse agamije gutinza urubanza kuko ngo arwaye ndetse ko ubu ari gufata imiti yandikiwe na muganga.

Yavuze ko ataragezwaho kopi y’iki cyemezo yafatiwe uyu munsi bityo akaba atagira byinshi agitangazaho ariko ko azakurikiza inama za muganga zo kuzava mu kiruhuko cy’uburwayi ku itariki ya 20 Nzeri.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Niho hahandi! Ninashyira ho undi nawe azabasaba igihe cyo kwiga Dossier!
    Ahubwo irubanze rwe nibajye baruhyira igije babize ikindi bakora!

  • uwo muganga nawe agomba gufungwa kuko akora ibitemewe n amategeko,kujya gutanga repos medical umuntu atarwaye….bigaragara ko yakiriye RUSWA/INKURU YANYU NTISOBANUTSE NEZA NAGATO/

  • Ikoreshwa ryi mpapuro mpimbano si igifungo cya 5ans kugeza kuri 7 ans.

    Kubikora azi amategeko na karusho !!!
    Aramusanga mo abonye ibyo akinisha mwuru Rwanda !!

  • Kagame numugabo azi guhana! Urevye ingene mugesera asigaye ameze, ataye ikigongwe wogiranakana, siwazobona arapfuye aruhuke.

  • Jye ndabona uyu muganga ariwe ukwiye guhagarikwa mukazi ke akanafungwa kuko nta muganga utangaza amabanga y’abaganga ntanurya ruswa kandi ntanubwo yakwandikira repos medical y’umutu utarwaye ubwo rero niba yarayandikiye umutu atamupimye ko arwaye ntanumuntu wasubira kumwivuzaho kuko ashobora no kukuvura indwara utarwaye tunirengagije deothologie medicale igomba kuranga umuganga wese.

  • Dogiteri niyo bavuga ko atsinzwe ariko ni uko ntawuburana numuhamba yiregura neza rwose, abakoze genocide bajye babyishyura ku giti cyabo bareke kurimanganya ngo barantumye
    \

  • Icyo nikinyoma dr aguhaye repos umuntu aherahe avugango nincurano nyirubwite arabyemera ko yamuhaye repos ubwo ni yenyewe umuganga ahanwe ariko avocat akomeze akazike kuko ntakibazo afite

Comments are closed.

en_USEnglish