USA: Ibitaro byabashije gutandukanya abana bo muri Uganda bavutse bafatanye
Acen na Apio ni abana b’amezi 11 bakomoka mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kuvuka bafatanye mu gice cy’urukenyerero, igikorwa cyo kubabaga bakabatandukanya cyagenze neza,ubu umwe abayeho ukwe kandi ngo ubuzima bwabo bumeze neza.
Kubatandukanya byakorewe mu Bitaro byo muri Leta ya Ohio (Ohio Hospital muri Leta zunze ubumwe za Amerika), kubabaga bikaba byamaze amasaha 17.
Iki gikorwa cyakozwe n’itsinda ry’abaganga bagera kuri 30 bayobowe na Dr. Gail Besner, akaba ari na we muyobozi w’ibitaro bivura abana bya Ohio.
Yavuze ko bagombaga gukoresha ubwenge mu gutandukanya amagufa y’uruti ry’umugongo y’abo bana yari afatanye, ariko ngo babashije kubitandukanya nta kibazo kibayemo.
Esther Akello umubyeyi w’aba bana yavuganye n’itangazamakuru yishimye cyane, avuga ko yishimiye kuba noneho abasha gufata abana be mu maboko bameze neza kandi batandukanye.
Dr. Besner yavuze ko aba bana bazakomeza kwitabwaho mu buvuzi. Gusa ngo nubwo atashobora gutegereza areba uko bakura, ngo icyo yifuzaga kwari ukubabona umwe ahagarara ku giti cye akina agenda ameze neza.
Igikorwa cyo gutandukanya abana bafatenye nk’aba ngo ntibyari bikunze kubaho ko kigenda neza, kuko no mu kwezi gushize bagerageje gutandukanya abana bari bafatanye bamaze iminsi mike bavutse ntibyakunda kuko byabaviriyemo gupfa.
Ibi bitaro bya Ohio ni ku nshuro ya kane bikora igikorwa nk’iki cyo gutandukanya abana bavutse bafatanye kikagenda neza kuva mu 1978.
Esther Akello n’abana be bageze ku bitaro bya Ohio mu ntangiriro z’uyu mwaka. Aba bana batangiye kwitabwaho no gukorerwa ubuvuzi ku ruhu kugira ngo bazabone uko bababaga mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ikibazo cyo kubyara abana bafatanye gutya, ngo biba ku mugore umwe mu bagore 200,000 baba batwite.
Daily mail
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Amina, birashimishije
wow !!!!!!!!!!
Bravo to those Doctors
God is good at all the time
Comments are closed.