Digiqole ad

Abunzi bagiye kongererwa ubumenyi mu by’amategeko

 Abunzi bagiye kongererwa ubumenyi mu by’amategeko

Abunzi mu Rwanda bafasha gukemura ibibazo byoroheje mu baturage

Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’Abunzi mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kuri uyu wa 10 Nzeri 2015 yamurikiye abaterankunga imfashanyigisho zizifashishwa mu kongerera ubumenyi abunzi kugira ngo bose bagire imyumvire imwe mu gukemura ibibazo.

Abunzi mu Rwanda bafasha gukemura ibibazo byoroheje mu baturage
Abunzi mu Rwanda bafasha gukemura ibibazo byoroheje mu baturage

Yankulije Odette ushinzwe serivisi yo kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST, yasobanuye ko abafatanyabikorwa babo bahuguraga Abunzi ku gutanga ubutabera, ariko nta mfashanyigisho bagenderaho bityo ugasanga bafite ubumenyi butandukanye bigatuma buri wese akoresha imyumvire ye mu gukemura ibibazo.

Mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri azatangira kuri uyu wa 14 Nzeri, Abunzi bose bazahabwa ubumenyi ku bintu bitandukanye harimo ibijyanye n’amategeko y’ubutaka, uburenganzira bw’umwana, ihohotera rishingiye ku gitsina, uko bakemura ibyaha bitandukanye, n’ibindi.

Yankurije yavuze ko aya mahugurwa azabafasha cyane kandi ko ibyo bakoraga bizarushaho kwiyongera kandi bikajyana n’ubumenyi bufatika.

Yagize ati: “Iyi gahunda izongerera ubumenyi Abunzi barusheho gukora akazi neza kuko nta mfashanyigisho zari zihari bityo buri wese yirwanagaho ugasanga bafite ubumenyi butandukanye ku gukemura ibibazo.”

Yongeyeho ko Abunzi bafasha Leta akazi kanini kuko ibibazo bakemura 18% bigarukira kuri uru rwego.

Nubwo ngo bakemura ibibazo byoroheje nk’amakimbirane ku mirima, gusebanya, ibintu bifite agaciro katarenze miliyoni eshanu n’ibindi, ngo bafasha Abanyarwanda cyane kuko bigabanya gutakaza igihe n’amafaranga bajya mu nkiko.

Iyi niyo mpamvu ngo batagomba kwirenganzizwa kuko Leta ikora uko ishoboye kose kugira ngo ibafashe muri aka kazi aho umwunzi agomba gutangirwa ubwisungane mu kwivuza n’abana be bane mu muryango.

Ngo si ibyo gusa kuko bari kureba n’uburyo bahabwa ibyabafasha kugera aho bakemurira ibibazo mu buryo bworoshye ndetse no kubashakira uburyo bwo guhanahana amakuru badakoresheje amafaranga yabo.

Yankulije ati: “Turi gutera hirya no hino ibipfusi kugira ngo ibi byose bigerweho kuko iyo tuganira n’abaterankunga byose turabibereka ibitaragerwaho.”

Gusa uyu muyobozi asaba Abunzi gukorana ubushake n’ubwitange nubwo nta bihembo bagenerwa mu buryo bw’amafaranga.

Benoit Joannette ukuriye umushinga wa RCN Justice et Democratie mu Rwanda utera inkunga ibikorwa by’ubutabera, yavuze ko bazakomeza gufasha Abunzi kuko ngo bafte akamaro mu gufasha Abanyarwanda nk’uko uruhare rwabo rwagaragaye nyuma ya Jenoside.

Mu kwezi kwa Nyakanga, umubare w’Abunzi waragabanyijwe uva ku bihumbi bisaga 30 ugera ku 16, 900.

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mbese ayo mahugurwa azajya abera he? kuberako har’igihe bayashyira mu mazone ugasanga habayeho depence ndende iruta insimbura mubyizi byakabaye byiza akorewe mu mirenge bakorohereza abantu.murakoze

  • hello plz some of us have other jobs so plz write letters to our bosses before this takes place we hv to show these letters and tell them want we a going to learn,not 1 morning that u just take us.plz

Comments are closed.

en_USEnglish