Kasirye Davis rutahizamu mushya wa Rayon sports aje yambariye urugamba
Nyuma yo guhabwa amasezerano y’imyaka itatu muri Rayon Sports, rutahizamu Davis Kasirye w’imyaka 20, yagarutse i Nyanza aho agomba gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya wa Shampiyona uzatangira tariki ya 18 Nzeri 2015.
Uyu mukinnyi nyuma yo gukora igeragezwa akanakina umukino w’irushanwa ry’Agaciro wahuje Rayon Sports n’Amagaju FC, akawitwaramo neza dore ko yawutsinzemo ibitego bibiri, yahise asubira iwabo muri Uganda, avuga ko asa n’uwatinze kubera gukusanya ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda.
Davis yagize ati: “Naratinze ho gato, nagombaga kwitegura neza ngo nze niteguye urugamba. Ubu nageze i Nyanza, ngiye gutangira imyitozo. Mu myaka nzamara hano, Imana nibishaka nzaha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports.”
Ubwo uyu musore yasinyaga, Gakwaya Olivier umuvugizi wa Rayon Sports yagaragaje ko ubuyobozi bwayo bwishimye cyane.
Yagize ati: “Kasirye yavuye hano asinye imyaka itatu. Mu mukino w’Amagaju yaratwemeje. Twatangajwe n’uburyo ahagarara mu kibuga, yateye imipira iteretse itatu wavuga ko yari kuvamo ibitego, arangije atsinda ibitego bibiri urumva ko yatwemeje. Ikindi aracyari muto kuko afite imyaka 20.″
Kasirye si we gusa wamaze kugera i Nyanza, kuko hariyo undi myugariro ukomoka mu gihugu cy’U Burundi witwa Fiston wavuye muri Sunrise, ndetse na rutahizamu wavuye muri Congo Kinshasa witwa Augustin, aba bombi bakaba bari mu igeragezwa.
Nubwo habura iminsi 10 gusa Rayon Sports igakina umukino wayo wa mbere na Marine FC i Rubavu, ntirabona umutoza na Habimana Sosthene ubaye uyifite by’agateganyo nta masezerano afite.
NGABO Roben
UM– USEKE.RW