Digiqole ad

Nyamirambo: Urubyiruko rubyuka rwicaye ku mihanda ruriyongera….

 Nyamirambo: Urubyiruko rubyuka rwicaye ku mihanda ruriyongera….

Mu Biryogo umubare w’urubyiruko rubyuka rwicaye uragenda wiyongera

Mu kumurika imihigo y’Urubyiruko (2014/2015) mu cyumweru gishize Minisitiri warwo Jean Philbert Nsengimana yavuze ko “amafaranga atazabura ahantu hari igitekerezo kiza”. Umuseke wegereye bamwe mu rubyiruko rukunze kubyuka rwicaye ku muhanda mu Biryogo i Nyamirambo ya Kigali, bavuga ko ibitekerezo byiza babifite ariko ayo mafaranga batayabona kandi agashomeri kabamereye nabi.

Mu Biryogo umubare w'urubyiruko rubyuka rwicaye uragenda wiyongera
Mu Biryogo umubare w’urubyiruko rubyuka rwicaye uragenda wiyongera

Uru rubyiruko rwiganjemo uruvuga ko rwarangije amashuri yisumbuye ntirubone uko rukomeza kuminuza. Kuva ahagana saa mbili za mugitondo usanga bagandagaje ku mihanda iri mu Biryogo, bavuga ko aha bashobora kuhabona icyo kurya mu buryo nabo badasobanura neza.

Jumapili Kamanayo utuye aha avuga ko umubare w’uru rubyiruko rw’abasore ugenda wiyongera buhoro buhoro. Ati “Aho waciye ejo hari batanu, uhanyura ejo bundi ukabona barindwi bicaye tu!.”

David Niyodusenga bita Kazungu umwe muri aba basore, yabwiye Umuseke ko biyizira aha bakicara bacunga ko babona amaramuko kuko nta kindi cyo gukora baba bafite.

Ati “Natwe si twe, aho kuguma wicaye mu rugo uza hano ngo urebe ko wabona icyo ushyira mu nda. Ariko turamutse tubonye ubufasha butuvana aha twakora nk’abandi tukiteza imbere.”

Niyodusenga avuga ko bafite imishinga myiza mu bitekerezo ndetse ko babonye ubafasha bayibyaza umusaruro. Gusa akavuga ko atazi aho abashinzwe urubyiruko bakorera yaba ku murenge wabo cyangwa ku rwego rw’igihugu. Nubwo ari muri Kilometero imwe uvuye aha baba bicaye.

 

Bagenzi babo nibo babaha inama

Bamwe mu bamotari bakorera hafi aha nabo ngo bahoze bicara hariya
Bamwe mu bamotari bakorera hafi aha nabo ngo bahoze bicara hariya

 

Kwicara gutya udakora ingaruka ni nyinshi, ibiyobyabwenge, ubujura, ubusambanyi n’andi mabi nibyo biba bigeramiye uru rubyiruko rudakora ariko umubiri warwo ukora neza, ukeneye iby’ibanze nk’uko bigarukwaho na bagenzi babo b’urubyiruko rw’abamotari baba bakorera hafi aha .

Fiacre Mudacumura atwara moto, avuga ko yahoze nawe ntacyo gukora afite agakunda kwicara aha ku muhanda mu Biryogo, gusa ngo yaje guhaguruka arashakisha ahereye kuri ducye, aracuruza agera kuri moto y’inguzanyo.

Mudacumura avuga ko yirirwaga aha nawe yicaye, acungana n’uko yabona ikiraka cyangwa yabona imari yiba (kwiba) akagurisha cyangwa uwo arangira aho agura ibintu bya macye akaza kumuha igihumbi.

Mudacumura ati “Ni ubuzima bugoye kandi bushoora umuntu mu kunywa urumogi, kugura indaya, kwiba n’ibindi bibi. Naje gutekereza cyane uko nabivamo maze nshaka umuvandimwe wagafashe (wishoboye) anguriza ibihumbi mirongo itanu ntangira ncuruza inkweto ebyiri, ndazamuka ngera aho kurangura, nza kugera no kuri Moto banki yangurije, ubu nditunze.”

Emmuel Ngiriyonsanga nawe ni umumotari ukorera hafi aha, avuga ko uru rubyiruko rubyuka rwicaye aha ruri mu kaga kuko rugeramiwe n’ingeso mbi kubera gusa ubunebwe no kwitinya.

Ngiriyonsanga ati “Birasebetse kubona umuntu w’umusore abyuka ashyize amaboko mu mufuka ngo yabuze akazi aho gutekereza uko yakora akabona icyo kurya. Mu Rwanda hari uburyo bwnshi bwo kwiteza imbere no kwizigamira. Bariya ni abasongarere.”

Ngiriyonsanga avuga ko inama nziza ku rubyiruko rw’u Rwanda atari uguhora batekereza ububi bw’ubushomeri ahubwo bakwiye gutekereza cyane icyo bakora ngo babuvemo kuko ngo hakiri amahirwe n’inzira nyinshi zo kubona icyo gukora mu Rwanda.

Anaclet TUYISENGE
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ngiyo vision 2020.Ese aba bari mumubare wabakene cyangwa?

  • oya byo hano mu biryogo mayibobo zikabije kwiyongera

  • unwo se bazibrshaho bate niba babyuka bicaye Ku mihanda

  • BAba bari kwinywera za kambuca ninyonga gusa abakaritasi bagiye bahama iwabo

  • egoko nyamirambo ndumiwe ma
    Ubwo se babona bazibewhaho bakibyukira Ku mihanda abnt babagabooo

  • njye mbona nyamirambo izateza ibibazo mwa Bantu mwe

  • igisubizo kiruta ibindi ni ukugabanya imbyaro ku buryo bushoboka. naho ubundi ubwinshi bw’abantu buzateza ibibazo bikomeye.

  • hoya igisubizo ahubwo nuko babafata Bose bakabagorora nabo bakagira indangagaciro z’abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish