Muhanga: MINIJUST yatumiye abunzi mu mahugurwa ntiyabaha ibibatunga
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’abunzi bo mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, Abunzi babwiye Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston ko bamaze iminsi ibiri batarya batanywa kandi nta mafaranga iyi Minsiteri yabateganyirije y’urugendo. Minisitiri yasabye imbabazi abizeza ko aya makosa atazongera kubaho.
Aya mahugurwa y’abunzi bashya baherutse gutorwa, yari agamije kubibutsa amwe mu mategeko arebana n’izungura, ivangamutungo rusange, ivanguramutungo risesuye, ivanguramutungo muhahano, Impano, umurage, ndetse n’umunani.
Kanyankole Ali wavuze mu izina ry’abunzi bagenzi be, yabwiye Minisitiri ko bavuye iwabo baje gukurikirana amahugurwa bizeye ko iminsi ibiri bazamara bazatungwa n’amafaranga Minisiteri y’Ubutabera izabaha gusa akavuga ko baje kubwirwa ko nta faranga na rimwe ryagenewe Abunzi ko buri wese agomba kwirwariza, agashaka ibimutunga.
Kanyankole yabwiye Minisitiri kandi ko, usibye kutabona ifunguro ngo habe n’amazi bigeze babona, igikorwa afata nko kutabaha agaciro, ku buryo umunsi wa nyuma buri wese yahawe 2000Rwf yo kumufasha mu rugendo kandi hariho abunzi baturutse mu mirenge ya kure bakaba baritegeye bazi ko amafaranga bakoresheje bazayasubizwa.
Yagize ati “Niba mubona ko Abunzi bafitiye igihugu akamaro, amafaranga 2000 bahawe yabamarira iki?”
Yongeyeho ko hariho n’ibindi bibazo bahura na byo mu kazi kabo birimo kutagira aho babika ibikoresho by’akazi kutagenerwa itumanaho kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bitinze ndetse bakagenerwa n’umubare ntarengwa w’abo mu muryango bagomba kwivuza.
Yasabye Minisitiri w’Ubutabera ko yabafasha gukemura ibi bibazo byose kugira ngo bakore akazi kabo ko kunganira mu ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage bisanzuye.
Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston, yasabye Abunzi imbabazi kubera ko yari azi ko mbere y’uko amahugurwa aba, abakozi bateguye neza ibigomba gutunga abunzi, harimo n’amafaranga y’urugendo, avuga ko kuba bitarateguwe neza ari amakosa y’abakozi ba Minisiteri kandi ko bigiye gukosoka ku buryo mu yandi mahugurwa abunzi batazongera guhura n’ibi bibazo.
Yagize ati: “Dushishikazwe no kumenya ibyo abunzi bakeneye, kuko akazi bakora ari ak’igihugu.”
Minisitiri Busingye kandi, yabwiye abunzi ko Minisiteri y’ubutabera igiye kubaha itumanaho mu minsi ya vuba, asaba Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kuzajya bubafasha kubika neza ibikoresho by’akazi, bukanaborohereza kubona aho bafotorera inyandiko bifashisha bakemura imanza z’abaturage.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
5 Comments
birababaje kyane .abunzi bafite akamaro,iyo negligence ntizasubire kubaho.
cg aragirango bazajye bihemba?? (barya giti, nako ruswa) Ministre bahe amafrw y amahugurwa ibyo kuvuga ngo ntibizongera kubaho se wabaganyirije kuyo baguhaye??
Birashekeje. Ko mbere byajyaga bitegurwa neza byaje guhinduka gute?. Ni uburangare bw’abakozi babishinzwe bagize uburangare. Turashima Minister kubera igisubizo yatanze, ariko kandi niba hari n’abagomba kwishyurwa amafaranga bakoresheje bayishyurwa.,
Kubisabira imbabazi ntibyarikuvugwa batabanje gukosora ayo makos aniba nayita amakosa, abunzi bagahabwa insimbura mubyizi iminsi 02 bari bahamaze bakanahabwa inyoroshyangendo zigendnaye naho umuntu aturuka naho ubundi , ibi bituma abanyarwanda bijundika leta ndababwiza ukuri, kandi umusaruro ukaba mubi cyane , na ruswa turwanya ntitubone uko tuyirwanya , kubera ibinti nkibi, ubuse ubutaha nibabahamagara abazitabira bazaba ari bangahe?
Uwo bari bashinze Amahugurwa y’Abunzi yaje mu modoka ihenze bamwandikiye Mission y’amafaranga ashobora gutunga Abaunzi 5 mu kwezi, hanyuma abeshya Minisitiri ko batabiteganyije kandi ari we ubifite mu nshingano yemwe Muzee wacu baramunaniza ntacyo adakora ariko inda zarakwedutse ndavuga ibifu.
Comments are closed.