Digiqole ad

SouthAfrica: Urukiko rurumva abasaba ko Kayumba yamburwa ubuhungiro

 SouthAfrica: Urukiko rurumva abasaba ko Kayumba yamburwa ubuhungiro

Kayumba Nyamwasa ubwo aheruka imbere y’Urukiko mu 2012 i Johannesburg

Umuryango “Consortium for Refugees and Migrants in South Africa” (CoRMSA) kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwa North Gauteng High Court i Pretoria urongera gusaba ko humvwa ubujurire bwawo busaba ko Kayumba Nyamwasa atari akwiye guhabwa ubuhungiro muri Africa y’Epfo kuko ngo akekwaho ibyaha by’intambara.

Kayumba Nyamwasa ubwo aheruka imbere y'Urukiko mu 2012 i Johannesburg
Kayumba Nyamwasa ubwo aheruka imbere y’Urukiko mu 2012 i Johannesburg

Kuva mu 2011 nibwo uyu muryango wari watangiye gusaba ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yamburwa ubuhungiro yahawe mu 2010 n’abayobozi b’iki gihugu, nubwo ibihugu birimo u Rwanda byasabaga ko yoherezwa ngo abazwe ibyaha ashinjwa.

Kayumba Nyamwasa yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta ze za gisirikare ku byaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha bwe nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Urubanza ku cyemezo cy’ubuhungiro bwe muri Africa y’Epfo rwasomwe mu Ukwakira 2014, umucamanza yanzura ko Kayumba Nyamwasa yagumana ibyangombwa by’ubuhunzi yahawe kuko CoRMSA iterekana ibimenyetso bihamya ko uyu mugabo yakoze ibyaha by’intambara.

CoRMSA yo ivuga ko hari impamvu nyinshi zituma Kayumba Nyamwasa akekwaho ibyaha by’intambara bityo ngo atari akwiye ubuhungiro muri Africa y’Epfo.

CoRMSA iyi, yakomeje kuvuga ko Africa y’Epfo yamuburanisha kuri ibyo byaha akekwaho, ko Nyamwasa akwiye koherezwa mu Rwanda cyangwa yakoherezwa mu kindi gihugu cyabikora.

Uyu muryango watsinzwe kifuzo cyawo mu Ukwakira 2014, kuri uyu wa kabiri Urukiko rw’i Pretoria rukaba rwongera kumva icyifuzo cy’ubujurire bwawo.

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Yoo nibamureke burimunsi iyo nsenga nsaba ko kayumba na kagame biyunga kdi imana izabikola ndabakunda

  • bakomere

  • Sha nukumbwitegura ahubwo kuko buriya naramuka atangiye umupango wokugaruka murwamubyaye.ntawuzamukoma imbere bitewe Nukuntu azi urugamba

  • Twaramurashe inshuro eshatu tumuhusha none tugiye murukiko kureba niba ntakundi twamuvangira.

  • Imbwa sizimoka gusa, naba nazo!! uriya ubundi yanyuze mukihe cyoho ngo bamuhe kuyobora abantu? cyokora ikosa gusorwa nibyiza.

  • Ikibabaje nuko atarahanwa gusa

  • None se ibyo byaha by’intambara ntiyabikoranye n’abandi? Abanzi ba Kayumba ntimubyishimire kuko byareba benshi

  • South Africa igendera ku Mategeko ibyo bamwe batekereza kuli Kayumba biri kure nkukwezi kuko ababitekereza ko yafatwa bazaze kumufata Abazuru bamurinda babereke ko batiganye nabo kandi ingero zirazwi bamugeze kangahe ? Na Kanyandekwe byaramunaniye kandi ariwe wamutwaraga

  • Iyi niyo nyiturano yo guhemukira ubwoko bwimana, nabandi bose bakarabye inkaba bazapfa bangara

    • Nawe waraangaaye ko nzi ko wayikarabye!!!!!!!!!!

      • Twarayikarabanye se?icecekera iminsi izakwereka ukuri ibyo wivugisha

  • Kayumba dont warry abakwemera turi benshi mu rwanda.

    Nuko tugitegereje amabwiriza uzaduha gusa

  • Ndabona ubusaza bumugera amajanja!

    • Ubundi se wowe imyaka yawe yarahagaze? ngirango kwishima kuri mugenzi wawe uri mu byago, nawe wowe utazi uko imbere yawe bizaba bimeze, ntuba uri umuntu mwiza. Mwene nkibi iyo udafite icyo ubikoraho, cga ubiziho, uryumaho. Naho gusaza se ninde udasaza? Kuvuga ubusa biragayitse. Tugabanye amagambo di. Kdi utagira impuhwe n’Imana ntizazimugirira muri cya gihe. Ibi bintu sibyiza, ntibibashimishe bavandimwe. Hari abo bishimisha, nkababandi bakunda byacitse cga bitwa ngo “Tubategamaso” cga ba Barekebaryane.

  • abasangiye akabisi nagahiye ntabwo bakwiye gusubiranamo nyuma yurugamba rwabarebaga bose birababaje cyane umuntu uzi urugamba rwokubohora urwanda ntabwo akwiye gushimishwa nurwango ruri hagati ya kagame na kayumba cyeretse interahamwe gusa nabanzi biterambere ryurwanda
    nifuzako kagame na kayumba bakwiyunga rwose kuko bavuye ahantu habi cyane kandi bigeze gukorana neza babohora urwatubaye neza

  • Abanyarwanda guhangana bimaziki naritanze ndakomereka kurugamba nkuko abantibabikoze ariko usanga zanyarubwana zitazi imibaboro abantubahuyenawo arizozirirwa ziteza amazimwe bagambanira abandi turabavandimwe nagotwagakwiye guhingana byose nindanini ibitera kandi uyumunsi nijyewe ejo niwowe

    • nyamara uwo numunwa urabeshya nde ejo ni weho abigiza nkana muzabibona nta kenewabo kikibaho hasigaye guhuza ibitekerezo nibikorwa ibindi nugushaka kuturagira

Comments are closed.

en_USEnglish