Kuwa kane w’icyumweru gitaha Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga y’Abayobozi bakuru “World Leaders Forum” itegurwa na Kaminuza Columbia muri Leta Zunze ubumwe za Amerika i New York City. Perezida Paul Kagame azaganiriza abazaba bitabiriye ibyo biganiro ku nsanganyamatsiko ivuga ku gushimangira iterambere rirambye, igira iti “Beyond Policy and Financing: How to Sustain […]Irambuye
Tags : Rwanda
Ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku mugoroba wo kuri uyu wa kane umukinnyi usiganwa ku maguru mu bamugaye Hermans Muvunyi yegukanye umudari wa zahabu asize abandi mu kwiruka 400m mu marushanwa ya All Africa Games ari kubera i Brazzaville muri Congo. Muvunyi w’imyaka 27, yasize bagenzi be akoresheje amasegonda 49 n’ibice 16 akurikirwa na Elias Ndimulunde […]Irambuye
Mu gihe Rayon Sports FC yitegura umukino ubanza wa Shampiyona y’umupira w’amaguru y’umwaka wa 2015-2016 uzayihuza na Marine FC i Rubavu, kuri uyu wa gatanu tariki 18 Nzeri, yateguye umuhango udasanzwe muri iyi kipe wo kwerekana abakinnyi bashya, no kubaha inomero bazambara n’umutoza mushya. Uyu muhango ubusanzwe umenyerewe ku mugabane w’Uburayi, ni agashya ubuyobozi bushya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri, i Stockholm muri Sweden hatangiye urubanza rw’Umunyarwanda Claver Berinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Claver Berinkindi w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranywe ibyaha ngo yakoreye mucyahoze ari Butare, mu Ntara y’Amajyepfo, aho ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi, ndetse akanayobora ibitero byo kubahiga hagati y’ukwezi kwa Mata […]Irambuye
Bugesera – Ku myaka ye 103, Melaniya Nyirambuga ni umukecuru bigaragara ko agikomeye, aracyabasha kwicumba akabando agatambuka, ni umwe mu baturage babonye inzu n’inka yo korora mu mudugudu wiswe Umurwa w’Amahoro wa Musovu watujwemo bamwe mu bimuwe ku musozi wa Karera i Rilima ahazubakwa ikibuga cy’Indege. Uyu mukecuru, yatunguwe no kuvugwaho mu ijambo ry’Umuyobozi w’akarere […]Irambuye
Bugesera – Inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 6 437 218 kuri buri muryango n’inka imwe (ifite amaraso avanze) yo korora, byaherekejwe n’ibiryo byo kubafasha mu gihe cy’ukwezi. Igikorwa cyo kubashyikiriza izi nzu cyayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Alvera Mukabaramba. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 […]Irambuye
Abagize Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda mu rukiko rw’Ikirenga niho kuri uyu wa gatatu barahiriye gukora neza imirimo bashinzwe, bahawe igihe cy’amezi ane. Aba bantu barindwi bashyikirije abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko inzandiko zibemerera gutangira imirimo maze Inteko (imitwe yombi) ibashyikiriza ibikoresho n’inzandiko bizabafasha gutangira imirimo yabo. Hon Donatille […]Irambuye
Guhera kuri uyu wa kane, tariki 17 Nzeri, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) na Minisiteri Ishinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) baratangira gahunda yo kuzenguruka uturere twose uko ari 30 tugize igihugu baganira n’abikorere kugira ngo barebera hamwe ibibazo abikorera bahura nabyo, ndetse no kureba uko babyaza umusaruro amahirwe agaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC). […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi (EU) yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame, ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye mu iterambere rirambye ku Rwanda ndetse no ku mutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Mimica yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo ayoboye muri EU atari abaterankunga b’u […]Irambuye
Niwo mudari wa mbere wa zahabu u Rwanda rwegukanye muri aya marushanwa ya All Africa Games, ari kumwe na bagenzi be, Hadi Janvier yaje awambaye mu gituza agera ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho yakiriwe n’abantu batari bacye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. Yavuze ko gutwara uyu mudari yabiteguriwe ariko bigeze mu irushanwa […]Irambuye