Digiqole ad

Kayonza: ‘Mayor’ yijeje abaturage ko mu kwesa imihigo bazaba abambere

 Kayonza: ‘Mayor’ yijeje abaturage ko mu kwesa imihigo bazaba abambere

Meya mugabo yasinyanye n’abayobozi b’imirenge. uyu(ibumoso) yitwa Murekezi Claude ayobora umurenge wa Mukarange

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2015, mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gikorwa cyahuje komite mpuzabikorwa y’akarere hagamijwe kurebera hamwe itarambere ryako, hasinywe imihigo hagati y’inzego zitandukanye, iza Leta n’iz’Abikorera.

Meya mugabo yasinyanye n'abayobozi b'imirenge. uyu(ibumoso) yitwa Murekezi Claude ayobora umurenge wa Mukarange
Meya mugabo yasinyanye n’abayobozi b’imirenge. uyu(ibumoso) yitwa Murekezi Claude ayobora umurenge wa Mukarange

Iyi mihigo yasinyiwe imbere y’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John. Uyu muyobozi yavuze ko nubwo ubushize akarere kaje mu myamya y’inyuma, ngo ubu barashaka kuva kuri uyu mwanya wa 20 bakagera ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’uyu mwaka wa 2015-2016.

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Mme Stella Ford Mugabo wari umushyitsi mukuru, yasabye abayobozi b’akarere kwirinda gukorera mu dutsiko aho yavuze ko kugira ngo bazabe abambere nk’uko babyifuza ari uko bagomba gukorera hamwe.

Akarere ka Kayonza nyuma y’aho gasubiye inyuma mu kwesa imihigo y’umwaka ushize kasubiye inyumaho imyanya 14, aho kari ku mwanya wa  gatandatu mu mihigo y’umwaka wa 2013/14 nyuma kagera ku mwanya wa 20 mu mwaka ushize wa 2014/15.

Ibi ngo byababaje bikomeye abatuye aka karere nk’uko byagarutsweho n’uwari uhagarariye abayobozi b’imidugudu.

Mu gikorwa cyo kumurikira abaturage imihigo mishya y’aka karere, umuyobozi wako Mugabo John yavuze ko nubwo basubiye inyuma ariko ngo hari ibyo bagezeho.

Yagize ati “Akarere ka Kayonza kakoze ibishoboka byose mu kurwanya ubukene ku byerekeranye n’ubuhinzi twahinze ibigori, imyumbati, ibishyimbo n’ibindi tubigeraho ku kigereranyo cya 89,5% nubwo hajemo imbogamizi zitandukanye, harimo izo gutunganya ‘amafamu’ (aho kororera) bisa nk’aho aribyo byadusubije inyuma.”

Meya Mugabo kandi yemeje ko aka karere ka Kayonza kazaba akambere mu kwesa immihigo y’uyu mwaka wa 2015/16.

Yagize ati “Nyakubahwa Minisitiri aba bayobozi bari imbere yanyu ingamba bafite muri iyi mihigo ni uko umwanya wa mbere utazaducika.”

Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitri akaba ari nawe uhagarariye aka karere ka Kayonza muri Guverinoma, Stella Ford Mugabo yibukije abayobozi b’akarere ka Kayonza kwirinda bimwe bishobora kubabuza kwesa imihigo yabo birimo no kwirinda gukorera mu dutsiko.

Yagize ati “Hari igihe usanga hari ikibazo hagati ya njyanama n’abandi bayobozi cyangwa se ugasanga mu bayobozi harimo udutsiko, ibi bishobora gutuma kwesa imihigo bitagerwaho neza.”

Stella Ford Mugabo kandi yanagaye amwe mu masezerano yasinywe harimo kuba abayobozi b’ibitaro n’uwa Pharmacie ‘Farumasi’ basinyana n’Umuyobozi w’akarere ariko bo ntibasinyane hagati yabo, akaba yavuze ko ibi n’ubundi bishobora gutuma akarere ka Kayonza katagera ku ntego kiyemeje.

Yagize ati “Mbonye ko hasinywe imihigo, ariko noneho hari imihigo ihuriraho abantu benshi, nk’ubu uwa ‘farumasi’ n’abayobozi b’ibitaro basinye na ‘Mayor’ ariko ntibasinye hagati yabo ku buryo hagomba kuba umuhigo biyemeza ko bazishyura ‘farumasi’ ku gihe kuko iyo farumasi itishyuwe ku gihe ntabwo igera kuri wa muhigo wayo.”

Bimwe mu byatumye akarere ka Kayonza gasubira inyuma kakava ku mwanya wa gatandatu kakagera ku mwanya wa 20 mu mwaka umwe gusa, harimo ifumbire itarabonetse neza ku baturage, imbuto ya soya yabuze bityo bidindiza iki gihingwa n’ibindi.

Meya Mugabo yemeje ko Kayonza izaba iya mbere
Meya Mugabo yemeje ko Kayonza izaba iya mbere
Min. Stella Ford Mugabo yanenze imwe mumihigo uburyo yasinywemo
Min. Stella Ford Mugabo yanenze imwe mumihigo uburyo yasinywemo
Imihigo yasinyiwe imbere y'abayobozi batandukanye
Imihigo yasinyiwe imbere y’abayobozi batandukanye
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'abafite inshingano zitandukanye muri aka karere ka Kayonza
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abafite inshingano zitandukanye muri aka karere ka Kayonza

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko kweri umuyobozi wmbara kuriya atànga iyihe ndero mubo ayobora abadamu mwisubireho

Comments are closed.

en_USEnglish