Umuyobozi ushinzwe iterambere muri EU yashimye amaterase y’i Byumba
Neven Mimica, Umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga y’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi (European Union) kuri uyu wa kabiri ubwo yasuraga ibice by’amajyaruguru y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye uko yasanze amaterasi y’indinganire akoze ku misozi ihanamye ihingwaho mu karere ka Gicumbi.
Abicisije ku rubuga rwa Twitter uyu muyobozi ukomoka muri Croatia uri mu ruzinduko muri aka karere kuva kuwa mbere, yavuze ko European Union izakomeza gufasha Leta y’u Rwanda n’umuhate w’abahinzi itanga miliyoni 200€ kugeza mu 2020.
Kuri uyu wa kabiri yari yasuye abahinzi bo mu majyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi aho Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi utanga inkunga yo gufasha abahinzi kubasha guhinga ubutaka buri ku misozi ihanamye bakoresheje amaterasi ndinganire.
Uruzinduko rwe mu Rwanda yarutangiye kuwa mbere asura umuhanda wa kaburimbo wavuguruwe wa Kigali – Gatuna ku nkunga ya miliyoni 57€, ashima uburyo u Rwanda rwakoresheje neza iyi nkunga ibyo yari yagenewe.
Uyu mugabo ararangiza uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa kabiri ahite akomereza muri Uganda na Kenya aho naho asura imishinga iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi aho aba anareba uko inkunga batanga zikoreshwa.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ubwo bufaranga bw’amafuti batubeshyeshya naho babureka ntacyo twaba .Udufaranga bagura umukinnyi umwe I Burayi kweri nabo ngo baba badufashije.
Banyarwanda duharanire kwigira buriya bufaranga batubeshyeshya ntacyo buzatumarira.
tekereza kubona umuntu wo muri croatie( croatia) aza guha aùabwiriza abanyaranda kweli, kandi hano mubuholandi abantu bo muri croatia mba nabapinze cyanee, ariko kubera batukuye bosenibamwe abaha agaciro kundusha, turacyakolonijwe
Ariko matayo itanu ntukiyemere! Nonese upinga abantu bo muri Croatia ushingiye kuki? Kuko uri mwiza kubarusha se? Kuko, ukize kubarusha se? Kubera iki koko? Nonese ko uriya ahagarahagarariye EU Wowe uhagarariye nde? Keretse niba uhagarariye Temarigwe mu Buhorandi!!
Amaterasi yakemuye ibibazo byinshi nko kurwanya isuri ndetse anahingwaho ibihingwa ku buryo aho yageze abahatuye barasaruye biratinda
Comments are closed.