Digiqole ad

Urukiko rwanze ikifuzo cy’abasaba ko K. Nyamwasa yamburwa ubuhunzi

 Urukiko rwanze ikifuzo cy’abasaba ko K. Nyamwasa yamburwa ubuhunzi

Abahagarariye Leta ya Pretoria bavuze Nyamwasa ari impunzi igeramiwe

Kuri uyu wa kabiri, Urukiko rwa North Gauteng High Court i Pretoria rwanze ikifuzo cy’umuryango usaba kujurira ngo bakureho ubuhunzi Africa y’Epfo yahaye Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Uyu muryango uvuga ko uyu mugabo adakwiye ubuhungiro muri iki gihugu kuko akekwaho ibyaha by’intambara.

Abahagarariye Leta ya Pretoria bavuze Nyamwasa ari impunzi igeramiwe
Abahagarariye Leta ya Pretoria bavuze Nyamwasa ari impunzi igeramiwe

Kayumba Nyamwasa wakatiwe gufungwa imyaka 24 n’inkiko za gisirikare mu Rwanda no kwamburwa impeta ze za gisirikare, yari yitabiriye iburanisha rya none nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa TheCitizen yo muri Africa y’Epfo wari mu rubanza.

Umuryango wa  “Consortium for Refugees and Migrants in South Africa” (CoRMSA) urebana n’iby’uburenganzira bw’impunzi muri Africa y’Epfo niwo wongeye kurega kuko wari watsinzwe ikirego mu 2014 usaba ko Kayumba yamburwa ibyangombwa by’ubuhungiro yahawe mu 2010.

Uyu munsi CoRMSA yongeye kwibutsa mu rukiko ko akekwaho ibyaha by’intambara byibasiye inyoko muntu bityo adakwiye ubuhungiro muri Africa y’Epfo.

Abahagarariye Leta ya Pretoria mu rukiko bavuze ko ibyo uyu muryango uvuga bitahabwa agaciro kuko uyu mugabo aramutse yoherejwe mu Rwanda ngo yahohoterwa.

Aba bahagarariye Leta mu rukiko bavuze ko ibivugwa ko Kayumba Faustin Nyamwasa yakoze ibyaha by’intambara ari ibihuha nta shingiro n’ibimenyetso bifite.

Aba bavuga ko ibyo umuryango CoRMSA usaba byo kwambura ubuhungiro Kayumba ari ibintu bitazabaho kuko ngo ari impunzi igeramiwe (vulnerable migrant).

Mu rukiko Kayumba Nyamwasa ubwe yavuze ko atigeze akora ubwicanyi cyangwa ibyaha by’intambara yashinjwe n’abacamanza bo muri Espagne n’Ubufaransa.

Urukiko rwaje gufata umwanzuro ko ubusabe bwa CoRMSA bwo kongera gusuzuma ikirego cyabo gisaba ko kayumba Nyamwasa yamburwa ubuhunzi, bwanzwe.

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • ariko se ko ni ubuhungiro nta buzima burmo,bamuretse akiberaho koko!!

  • yavukiye, asaziye mubuhungiro!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Nkurunziza & Rwasa oyeee

  • Turamusabira imbabazi kuri Nyakubahwa ngo ace inkoni izamba, ahabwe imbabazi kumwe n’abandi barwaniye urwanda, bahunze kubera impamvu za politiques, ukuntu muri 2003 Nyakubahwa Prezida yahaye abari barafungiwe itsemba-bwoko ry’abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe n’abo b’icanyi, bahawe imbabazi bagafungurwa tukaba duturanye, harabayeho ubumwe n’Ubwiyunge biciye muri GACACA yunga abanyaRda (byakabaye ku mpande zose), aba nabo bakazihabwa nk’aba bandi bishe imbaga y’abanyRda ariko bakaba baturimo, ubuzima bukomeza. Bisaba iki? Bazandike se bazisaba? Niba byemewe, turabasaba bazandike bazisaba dore Umusaza n’umubyeyi wumva kdi ushyira mukuri, udakora amafuti nkabayakora kuko uwakora nkundi ntaho baba bataniye. Ibyo bintu koko mu kuri bibaye, twaba turi muri le vrai Comité d’Unité Nationale, Ubwihanganirane n’urukundo muri twese. Imana ibagenderere, cga se hazabe abahuza rwose b’impande zifitanye ibibazo. N’est-il pas vrai? Que Dieu entende ma prière par sa bonté.

  • Yewe niba iyi CoRMSA ivugako Kayumba yakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu ndabona bashobora kuba bafite impapuro nyisnhi kandi ziriho abandi barusha Kayumba ibyo byaha duhereye kubari kumwe kurugamba.Abamutegekaga nabo yategekaga.

  • iririre n urubyaro rwawe

  • Neemito, ntawuhabwa imbabazi atasabye. N’Imana abiyita abakozi bayo batubwira ko ugomba kuzisaba utaryarya ukaniyemeza guhinduka mbere yo kuzibona!

    Naho Tubura, wivunika na Spain ndetse na France barahimba ariko igihe cyagera bakumirwa! Ubwo se ni wowe uzashobora ibyabananiye ?!

  • Wowe Neemito menya menya wibaza ko aba hanze yu Rwanda baba mu biraro nihene bose baba mu miturirwa kandi ntawushonje byo gusaba imbabazi ngo aticwa ninzara ndaguha urugero muli Afrika gusa Jya Muli Zambia urebe Cash abanyarwandabafite jya muli Añgola jya Muzambike urebe jya Zimbabwe u zamuke muli Malaw ho bari kuzamura imitamenwa kandi yo Batazasenya nkuko aho mwita heza bimeze ok noneho Rero Jya muliAfrika yepfo urebe abanyarwanda bakorera reta ujye Namibia Swuwazirande wowe ngo basabe imbazi zo kuza muli 1930 HARI KERA

    • John Kabayiza,nibubake yewe iyo miturirwa ntabwo ishinze ku butaka bw’igihugu cyanyu.twese ntawutazi ubuhunzi uko bumera sha !!!!!!erega ababashuka turabazi,kandi ntacyo bizabamarira ntanicyo bizabafasha nabusa.gusa uretse ko baba batabifuriza ibyiza namwe mukirirwa mwayura imbere yabo ngo ubwigengeeeeee,mwakwigenze aho????????????

    • Abarundi bagiye kubwira umwami wabo bati” Abanyarwanda batumariye ubutaka, barubaka ubutaruhuka” umwami abasubiza ati”Musubireyo mundebere ko hari uwubakira ku mapine muze mubwire” A méditer!!! ???????????????

  • @John Kabayiza: Noneho ibyubakwa mu Rwanda uzaze ubisenye ndumva ariyo migani uri guca! Uziko hari abantu wagirango mu mutwe wabo habamo gusa kwica no gusenya?! Naho ibyo ukangisha, biragaragara ko uri umwana utazi kugira igihugu no kutakigira icyo aricyo! Uzabaze aba bicanyi babundabunda uko baba babaza niba kwa Lando hakiba brochette iryoshye byonyine iyo bahuye n’umuntu uvuye mu Rwanda! Wigira icyo ukangisha n’ubundi kuba u Rwanda rudasenywa si ubushake bwanyu hanyuma n’ubwo bukire wiyitirira ntawe ububasabye! Kandi naho uvuga turahagera kandi no kuhakorera amafaranga nabyo turabikora! Reka ibikangisho rero kuko uko babayeho turabizi ndetse cyane!

  • John kabayiza agize neza cyane 1930 bazibeshye, gusenya kwica, gutoteza ….

  • Ntà wushonje nkuko mu rwanda tubikeka ko abari hanze bashonje mbonana nabo cyane

  • Kuva muli 1990 maze kugera mu bihugu 23 byo muli afrika kandi ntabwo mba ndi gutembera mba ndi mu kazi ariko nkataha iwacu Ngoma nyuma yubutumwa bwanjyanye ubwo tureke gubeshya abanyarwanda ku buzima bwo mu Rwanda buraryana burutwa no kuba hanze

    • @ John Kabayiza

      Nizere ko iyo uvuga kugenda amahanga uba ugiye kwi’iga ibyo abahandi bakora. Niba uba ugiye kureba imitungo abanyarwanda batungiye muri Zimbabwe, Malawi, Zambia and SA, n’ahandi utazi kwandika uko ibihugu byitwa ( Swaziland), umuntu arebye ibyo iwandika yakwemeza ko ibyo bihugu uvuga ntabyo wigeze ugeramo. Uzabaze icyo gutungira imiturirwa ( uretse ko ubabeshyeye ntayo bagira) mu mahanga icyo bisaba. Niba barashoboye kugondagonda aho gukinga umusaya uramenye utazabyitiranya. Ikindi niba utazi ubuhunzi uzitondere ibyo uvuga urashinyagurira benewanyu.

  • Gutukana nta gitekerezo kirimo ahubwi ni uhushira isoni iyo uvugisha ukuri abumva bahakura amasomo iwacu turarengana cyane ubwo ngo ibiazo bisobanuka ari uko Prezida Abonanye nabaturage nkabona rero nta cyo bimaze kwiyambaza abotwita abayobozi badashobora gufata icyemezo ariko hazamo ruswa bakaguha karibu

  • @John Kabayiza: None se ugarurwa n’iki muri uru Rwanda numva uvuga nk’aho ari umuriro utazima??? Kuba indashima mugira bingana gusa n’ubugoryi ndetse n’ububwa mufite. Ko wumva u Rwanda ari igihugu kidashobotse, wagiye muri izo paradizo utubwira? Ugaruka “Ngoma” kuhakora iki ? Mwataye umutwe!

  • Manu cyokoza sinakurenganya uzi gutukana ntiwabura byose ariko jya ubanza witondere uwo usubiza wasanga duturanye cyangwa dukorana

Comments are closed.

en_USEnglish