Digiqole ad

Karongi: Abunzi bibukijwe ko ukuri n’ubunyangamugayo nta kaminuza byigwamo

 Karongi: Abunzi bibukijwe ko ukuri n’ubunyangamugayo nta kaminuza byigwamo

Abunzi mu Rwanda bafasha gukemura ibibazo byoroheje mu baturage

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ubwo yasuraga abunzi mu karere ka Karongi aho barimo bahugurwa ku mahame agomba kubaranga ndetse n’uburyo bwakwifashishwa mu gukemura amakimbirane bagezwaho, yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo.

Abunzi mu Rwanda bafasha gukemura ibibazo byoroheje mu baturage
Abunzi mu Rwanda bafasha gukemura ibibazo byoroheje mu baturage

Minisitiri Busingye yababwiye ko bari aho, kuko abaturage bababonyemo ubunyangamugayo, batagomba kubatenguha kuko nta kindi bibasaba.

Yababwiye ko ubunyangamugayo n’ukuri basabwa mu kazi kabo nta mashuri yandi bisaba.

Ati: “Ubunyangamugayo nibwo babatoreye kandi niryo shuri tutajya twiga, aha mugiye mufite abana, muzababaze niba hari aho mu ishuri biga isomo ry’ubunyangamugayo… nanjye aho nize nta yo nabonye.”

Minisitiri yagarutse ku bantu basuzugura ibyemezo n’imyanzuro iba yafashwe n’Abunzi, ababurira avuga ko umuntu ubikoze aba asuzuguye Abanyarwanda n’amategeko y’igihugu, avuga ko aba batazongera kwihanganirwa.

Yongeye   ho kandi ko hari abaturage bakunda gusiragira mu manza zitari ngombwa bikabatera igihombo no gukena kubera ko icyakabateje imbere bakimarira mu matike bajya mu nkiko no mu manza zitari ngombwa.

Abunzi bishimiye impanuro bahawe na Minisitiri, bamwemerera ko azagaruka ari we ubashimira uburyo bashyize mu bikorwa ibyo basabwaga, aho bihaye umuhigo wo guca amakimbirane mu karere ka Karongi.

Mukayeze Pascasie, umwunzi mu Murenge wa Bwishyura yabwiye Umuseke ati: “Twiyemeje ko ikintu tuzakora cya mbere ari uguca amakimbirane mu Karere ka Karongi, tugakuraho ingendo abaturage bakoraga bagana Inkiko.”

Abunzi bari guhugurwa mu duce dutandukanye tw’igihugu ni abo mu cyiciro cya gatanu giherutse gutorerwa uyu murimo muri Nyakanga uyu mwaka.

Urwego rw’Abunzi ruriho kuva mu 2004, gusa kubera igabanuka ry’ibibazo, n’umubare wabo waragabanutse kuko ubu mu gihugu babarirwa mu 18 000, mu gihe mbere basagaga 30 000.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish