Muri Rwanda Cycling Cup umukinnyi yakoze impanuka yitaba Imana
Updated 26/10/2015 10hAM : Kuri iki cyumweru ubwo abakinnyi basiganwaga mu makipe mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu gace ko kuva Rubavu bagana Kigali, umukinnyi Yves Kabera Iryamukuru yakoze impanuka ikomeye ageze i Shyarongi ahagana saa saba maze yihutanwa ku bitaro bya Kigali CHUK ariko birangira ashizemo umwuka.
Iryamukuru w’imyaka 22 gusa yakiniraga ikipe ya Fly Cycling Club y’i Kayonza iri guhatana n’andi makipe yo mu Rwanda muri iri rushanwa rubategurira irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda rizatangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 tariki 15.
Urupfu rw’uyu musore rwemejwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare.
Mu itangazo rimenyesha uru rupfu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryasohoye kuri uyu wa mbere, rivuga ko impanuka uyu musore “yayikoze ageze i Shyorongi ahagana saa saba z’amanywa ubwo yari kumanuka n’uko abura control y’igare agiye kurenga umuhanda akatira imodoka y’ivatiri yari ihagaze ku muhanda nyuma agonga retroviseur y’indi modoka ya coaster nayo yari ihagaze ku muhanda,aza kwikubita hasi.
Ubwo yakoraga impanuka hari hari moto za police 2 imwe yari imaze gutambuka imbere ihagarika imodoka indi imuri inyuma.
Police niyo yamugezeho mbere ifasha kumushyira mu modoka aho bahise bamujyana kwa muganga kuri CHK nyuma aza gushiramo umwuka.”
Aka gace basiganwa kari akanyuma mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup ribaye bwa mbere ngo ritegure abakinnyi b’u Rwanda irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda.
Uyu musore yavukiye mu Byimana mu karere ka Ruhango ari naho ari bushyingurwe kuri uyu wa mbere.
Inatave Bosco Perezida wa Fly Cycling Club yakiniraga yatangaje ko uyu yari umusore utanga ikizere cyo kwitwara neza mu minsi iri imbere muri uyu mukino.
Muri iki kiciro cya Rubavu – Kigali 10 babaye aba mbere ni;
- Jean Bosco Nsengimana (Benediction Club) akoresheje 4h16′ 02”
- Aleluya Joseph (Amis Sportif) akoresheje 4h17′ 28”
- Patrick Byukusenge (Beneiction Club) nawe 4h17′ 28”
- Abraham Ruhumuriza (CCA) akoresheje 4h17′ 57”
- Gasore Hategeka (Beneiction Club) 4h18′ 48”
- Uwizeye Jean Claude (Amis Sportif) 4h19′ 13”
- Emile Bintunimana (Benediction) nawe akoresheje ibi bihe
- Nathan Byukusenge (Benediction) ”
- Hassan Rukundo (Ciney Elmay) ”
- Jeremie Karegeya (Ciney Elmay) ”
Vales Ndayisenga (wa Amis Sporttif) wegukanye Tour du Rwanda iheruka muri aka gace yaje ku mwanya wa 13.
Naho mu ikipe ya nyakwigendera Yves Kabera Iryamukuru witabye Imana mu mpanuka mugenzi we waje hafi ni Jea Baptiste Ngituwunsanga wabaye uwa 14 na Salim Masumbuko bakinana wabaye uwa 18 muri 22 bahatanye.
Benediction Club niyo yarangije iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere ibaye iya mbere, umukinnyi wayo Jean Bosco Nsengimana niwe wabaye uwa mbere muri iri rushanwa muri rusange.
Imana yakire mu bayo uyu mukinnyi ukiri muto waguye mu mukino yakundaga
UM– USEKE.RW
13 Comments
Hari icyo ngirango nsabe abategura aya marushanwa, mujye mushyira ambulance nyinshi mu irushanywa, abapolisi bafite ibimoto mujye mubagabanyamo ibice bamwe mubambere abandi mubo hagati abandi mubo mubanyuma, mujye muba sure ko amamodoka yose yahagaze mugihe hakiri igare narimwe rigenda.
Uyu musore yazize ko yahanutse ageze ahantu kugarura igare biranga kuko umuhanda yabisikanaga n’ikamyo. Agwa ku musozi. Ikibabaje ni uko yatoraguwe n’umwana wagendaga akamufatira taxis minibus akaba ariyo imujyana kwa muganga kandi hari ambulanze zabigenewe birababaje pe.
Nihanganishije umuryango wuwo muziranenge. Iki gitekerezo mukireke gihite.
@JOEL ko ubivuga nk’uwari uhari agwa wowe wakoze iki ngo umutabare? Ibyo uvuga ni ibyo wumvise reka gukwirakwiza amabwire y’ibihuha!! Ngo yatabawe n’umwana??? Ngo amwuriza Minibus??? yasiganwaga wenyine se ku buryo nta muntu wamubonye agwa? Ntimugakabye Mister
Ibyo uvuga siko byagenze rwose yaguye nabi cyane mu makorosi ya Shyorongi agwa hepfo aratabarwa ajyanwa kwa muganga ariko biranga, njye nari ndi gukurikirana irushanwa wikabya rero
Wowe wari uhari ko udasobanura neza uburyo yagejejwe kwa muganga?
man ubwo nakumvishe ni wowe wari utwaye ambulance ahubwo bazakwirukane akazi bagahe undi aho gutabara uraza ku ma comment widefenda mu busa gusa
@H Ntabwo nidefana mu busa Mister, uyu musore yakoze impanuka abisikana n’imodoka y’ikamyo. Hadi Janvier niwe wamubonye akora impanuka ahita amutabariza, izo sakwe sakwe uzana zindi sinzi aho uzikura kuko wowe uko nkumva ushobora kuba utari unazi ko hari kuba Rwanda Cycling Cup ukaba ubimenye k’umuseke
Ambulance z’umutako no kwifotoza gusa !!! na lunette fume sinakubwira. Birababaje. Imana imwakire mu bayo.
@murenzi ntukavuge gutyo birakabije gutunga ambulance z,umutako bacunga tour du rwanda ije bakongeraho nyinshi uzi ibyabaye ejo bundi rwamagana-huye aho mu makorosi ya kamonyi umwana wa amis sportif yari apfuye aho yarenze umuhanda yatabawe n،imodoka ya RBA uzabaze theoneste nisingizwe yari ahabaye
Imana imwakire mubayp apfuye nkintwari kuko yarimukazi
C’est dommage!!!!!!!!!!!!!!!!
RIP
Imana imwakire mubayo,kdi nihanganishije umuryango n,inshuti….
sha mwese bamwe ngo bari bahari ariko muravuga ibintu bitandukanye uwaruhari natubwire uko byagenze gusa njye birambabaje cyane
Pole. Impanuka zibaho, ikibi nuko zitagusigira uburyo bwo kwirinda mu bindi bihe. Mwihangane kandi niba hari nuwagize uburangare, cyane niba nta Ambulance yari hafi, ubutaha kizakosorwe cyane ko nambere bavuze ko Kamonyi nabwo nta Ambulance yahagobotse. Murumva ko byazakwitabwaho nta kujenjeka kuko irushanwa nkiri nibamo Risk nyinshi. Ambulance zibe mu byibanze.
RIP !
Comments are closed.