Digiqole ad

Nyuma yo kunganya na Kiyovu ubu AS Kigali niyo iyoboye izindi

 Nyuma yo kunganya na Kiyovu ubu AS Kigali niyo iyoboye izindi

Rodriguez Murengezi wa AS Kigali atera ‘tacle’ mbi ku musore wa Kiyovu

AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana kuri iki cyumweru yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino utabonetsemo igitego. Amakipe yombi yahuriye ku kibuga yitorezaho kuri Stade de l’Amitie ku Mumena wa Nyamirambo. Kiyovu  yakinaga idafite abatoza bayo kuko umutoza mukuru Seninga Innocent yagiye gukomeza amasomo yo gutoza iburayi, mu gihe na Kanamugire Aloys umwungirije nawe arwaye bikomeye, byatumye uyu mukino utozwa n’umutoza wa gatatu Hamis Bagumaho wigeze kuyibera rutahizamu.

Rodriguez Murengezi wa AS Kigali atera 'tacle' mbi ku musore wa Kiyovu
Rodriguez Murengezi wa AS Kigali atera ‘tacle’ mbi ku musore wa Kiyovu

Amakipe yombi yasatiranye binyuze kuri ba rutahizamu bayo nka Lomami Andre na Muhindo Jean Pierre ku ruhande rwa Kiyovu na Sugira Ernest ku ruhande rwa AS Kigali.

Nubwo wari umukino unogeye ijisho ariko nta byishimo watanze ku mpande zombi kuko warangiye nta urebye mu izamu rya mugenzi we.

Eric Nshimiyimana yatangaje ko atishimiye uko abakinnyi be bitwaye.

Ati “Kiyovu yaturushaga inyota yo gushaka igitego. Nashyizemo abakinnyi batatu hagati (Kabura Mouhamed, Nsabimana Eric na Murengezi Lodrigue) ngo babuze Gashugi (Abdoul Karim,) kwisanzura, ariko ntibyagenze neza. Gusa ndashima imana ko tudatsinzwe. Nzategura imikino itaha.”

Bagumaho Hamis we ngo Kiyovu ibabajwe no kunganya na AS Kigali. Ati “kunganya uyu mukino byagaragaraga ko ari uwacu birambabaje. Ariko niko mu mupira bigenda. Kugerageza amahirwe menshi bitandukanye no gutsinda. Lomami na Muhindo ntibabyaje igitego amahirwe babonye. Ariko ntacyo n’ubu ntituratsindwa

Undi mukino, Gicumbi FC yananiwe kwisobanura na Mukura VS banganya 1-1. Gicumbi FC niyo yabanje igitego gitsinzwe na Rucogoza Aimable bita Mambo. Kiza kwishyurwa na Amani Mugisho Mukeshe wa Mukura.

Nyuma y’uyu munsi wa gatandatu wa shampionat AS Kigali ubu niyo iri imbere n’amanota 12 inganya na Police FC ariko ikayirusha ikinyuranyo cy’ibitego izigamye, zigakurikirwa na APR FC ya gatatu.

Bamwe mu bafana ba Kiyovu bayihora hafi nubwo baba atari benshi cyane bikwije amabara yayo gutya
Bamwe mu bafana ba Kiyovu bayihora hafi nubwo baba atari benshi cyane bikwije amabara yayo gutya
Perezida wa Sena y'u Rwanda Bernard Makuza bivugwa ko akunda cyane Kiyovu ari kumwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba waje gufana AS Kigali hamwe na JMV Makombe (ubanza ibumoso) Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba akaba n'umwe mu barebera hafi ikipe ya Sunrise FC y'i Rwamagana
Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza bivugwa ko akunda cyane Kiyovu ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba waje gufana AS Kigali hamwe na JMV Makombe (ubanza ibumoso) Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba akaba n’umwe mu barebera hafi ikipe ya Sunrise FC y’i Rwamagana

Umunsi wa 6 wa shampiyona muri rusange:

Kuwa Gatanu
Rwamagana City FC 2-0 Bugesera FC
Musanze FC 1-2 Amagaju FC

Kuwa Gatandatu
Rayon Sports FC 0-0 APR FC
Marines FC 0-0 Espoir FC
Sunrise FC 1-1 Police FC

Ku Cyumweru
AS Kigali 0-0 Kiyovu Sports
Gicumbi FC 1-1 Mukura VS
Etincelles FC 1-0 AS Muhanga

Muhindo wa AS Kigali asatira
Sugira wa AS Kigali asatira

Urutonde rw’agateganyo

No Team Pg W D L GF GA GD PTS
1 AS Kigali 06 03 03 00 09 02 07 12
2 Police FC 06 03 03 00 09 04 05 12
3 APR FC 06 03 02 01 05 03 02 11
4 Amagaju 06 03 02 01 05 04 01 11
5 Kiyovu 06 02 04 00 05 01 04 10
6 Mukura 06 03 01 02 08 07 01 10
7 Rayon 06 02 03 01 06 03 03 09
8 Gicumbi 06 02 03 01 06 03 03 09
9 Espoir 06 02 02 02 05 06 -1 08
10 Rwamagana 06 02 01 03 05 04 01 07
11 Musanze 06 02 01 03 05 05 00 07
12 Sunrise 06 02 01 03 07 11 -4 07
13 Marines 06 01 02 03 01 05 -4 05
14 Bugesera 06 01 02 03 02 07 -5 05
15 Etincelles 06 01 01 04 03 08 -5 04
16 As Muhanga 06 00 01 05 01 08 -7 01
Umusore wa AS Kigali agerageza gucenga Fitina Omborenga wa Kiyovu umuri imbere
Ernest Sugira wa AS Kigali agerageza gucenga Fitina Omborenga wa Kiyovu umuri imbere
Abul Karim Gashugi wa Kiyovu inyuma ashakisha uko yambura umupira mugenzi wa AS Kigali
Abul Karim Gashugi wa Kiyovu inyuma ashakisha uko yambura umupira mugenzi wa AS Kigali
Fitina Omborenga (ibumoso) yihuta ngo afate umupira
Fitina Omborenga (ibumoso) yihuta ngo afate umupira
Umutoza Johnathan McKinistry utoza Amavubi yari yaje kureba uyu mukino w'amakipe akunze kugira abakinnyi beza
Umutoza Johnathan McKinistry utoza Amavubi yari yaje kureba uyu mukino w’amakipe akunze kugira abakinnyi beza
Nshimiyimana ati "Ndashima Imana ko tudatsinzwe"
Nshimiyimana ati “Ndashima Imana ko tudatsinzwe”
Bagumaho Hamis ati "Kunganya uyu mukino birambabaje"
Bagumaho Hamis ati “Kunganya uyu mukino birambabaje”

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

en_USEnglish