Digiqole ad

2014-2015: Ubushinjacyaha bwatsinze 92,9% bya Dosiye bwaburanye

 2014-2015: Ubushinjacyaha bwatsinze 92,9% bya Dosiye bwaburanye

Mushinjacyaha mukuru Muhumuza Richard

Ni imibare umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza yatangaje ko bishimira cyane kuko ngo bazamutseho 5% ugereranyije n’uko bari bakoze umwaka ushize wa 2013-2014. Avuga ko gutsinda imanza ari intambwe bateye nyuma yo guhugurirwa akazi abashinjacyaha mu gihugu bakora. Ni ibyo batangaje mu nama yabahuje uyu munsi igamije kwisuzuma.

Mushinjacyaha mukuru Muhumuza Richard
Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Richard Muhumuza yabwiye itangazamakuru ko muri rusange muri uyu mwaka (2014-2015) Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye 28 864 bubasha kuburana 28 637 (99%), akavuga ko muri izi baburanye batsinzemo 92,9% imibare minini kurusha indi yose kuva mu 2010.

Muhumuza ati “Tubikesha amahugurwa  twagiye  duhabwa n’inama duha Abashinjacyaha mu rwego rwo gukora neza bituma imanza zagiye mu nkiko bazitsinda ku rwego rwo hejuru.”

Muhumuza yemeza ko ruswa ikiri mu rwego rw’ubushinjacyaha nk’uko yari abibajijwe n’abanyamakuru, avuga ko ariko bahagurukiye kuyirandura no guhana abayigaragaweho.

Ati “Ubushize hafashwe abashinjacyaha bane(4) baburanye mu nkiko baratsindwa, barahanwa ndetse birukanwa mu kazi kubera ruswa. Uyiketsweho wese dushyira imbaraga mu kubikurikirana akaba yabihanirwa.”

Ku kibazo cyo kugaruza umutungo wa Leta uba waranyerejwe hashingiwe kuri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Richard Muhumuza yavuze ko Ubushinjacyaha bukora ibikorwa byinshi birimo kubikoraho iperereza, kurega abagize uruhare muri ibyo byaha, kugeza urutonde rwabo kuri Minisitiri w’Intebe ndetse ngo umwaka ushize batanze abagera kuei 212.

Muhumuza ariko avuga ko abenshi muri aba biba ari amakosa yo mu kazi baba barakoze bigatuma hari ingengo y’imari ibura bityo ngo bagahabwa ibihano mu kazi bakanacibwa ihazabu.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba akazi kenshi kakigaragara mu nzego zabwo z’ibanze ari uko ariho ahanini haba dosiye nyinshi, Richard Muhumuza akavuga ko abashinjacyaha ku nzego zo hasi bagifite ibibazo bijyanye n’ubushobozi bw’ibikoresho, imashini, imodoka, umubare wabo…ariko ngo bigenda bikemuka umunsi ku wundi uko ubushobozi bw’igihugu buboneka.

Francoise Mushimimana  Umushinjacyaha mukuru mu rwego rwisumbuye ku karere ka Gicumbi yavuze ko ubu basigaye bafatanya n’urwego rw’Abunzi bityo ibyaha byinshi ntibigere ku rwego rw’bubushinjacyaha, akemeza ko ubu ngo abashinjacyaha ku rwego rw’ibanze bafite ubwinyagamburiro bitandukanye no muri 2010 na mbere yaho aho ngo babaga bafite akazi kenshi cyane kandi gahoraho.

Inama yahuje urwego rw'ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere
Inama yahuje urwego rw’ubushinjacyaha kuri uyu wa mbere
Abashinjacyaha ku nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama
Abashinjacyaha ku nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama
Francoise Mushimimana umushinjacyaha i Gicumbi avuga ko ubu bakora akazi kabo neza kuko banafatanya n'Abunzi
Francoise Mushimimana umushinjacyaha i Gicumbi avuga ko ubu bakora akazi kabo neza kuko banafatanya n’Abunzi

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Tekiniki ziri aha, ngo bafatanya n’abunzi?? cyokora muzi gutekinika rwose. Nkuyu nta kwezi aramara aho abaye umushinjacyaha ariko nyumvira nawe. ahahahaha. Al these are cooked figures we know. We need a DPP who act without fear, fever and prejudice. This one is airhead. How can u promote wrong peeps like that.

  • hihihhi. du n’importe kw

  • dldld

Comments are closed.

en_USEnglish