Saddam na Kadhafi iyo baba bariho Isi iba ari nziza – Donald Trump
Donald Trump, umuherwe uhatanira kuzayobora igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku ruhande rw’Abarepabulikani (Republican Party), yatangaje ko isi iba ari nziza cyane iyo Saddam Hussein wayoboraga Irak na Mouammar Kadhafi wayoboraga Libya iyo baba bakiriho, yabivuze mu kiganiro cyatambutse ku cyumweru.
Trump yagize ati “Mbere, muri Irak nta terabwoba ryahabaga.” Asubiza umunyamakuru wa CNN yagize ati “Ntawabishidikanyaho.”
Ati “Murebe muri Libya. Murebe muri Irak. Mbere nta byihebe byabaga muri Irak. Yahitaga [Saddam Hussein] abica [abakora iterabwoba] ako kanya. Ubu, Irak yahindutse Kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha iterabwoba.”
Saddam Hussein na Mouammar Kadhafi bakuwe ku ngufu ku butegetsi, umwe mu 2003 undi mu 2011, byose bigizwemo uruhare n’ibitero by’ingabo zari zishyigikiwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Trump yagize ati “Rwose, ubu Irak na Libya ntibikiriho. Byahindutse umuyonga. Nta we ukibigenzura. Nta we uzi ibihabera.”
Uyu mugabo uhatanira kuzayobora Amerika, yanenze cyane igihugu cye, avuga ko ibyo cyakoze bias n’ibyo mu gihe mu Burayi harangwaga n’imvururu zo kwigarurira ibindi bihugu (Moyen Age), ngo Amerika yateje imvururu n’ubwo zitavugwa, mu Burasirazuba bwo Hgagati (Moyen-Orient) mu guhubuka kutari kwitezwe.
Ati “Abantu bicwa baciwe imitwe, abantu bicirwa hamwe…Niyo mpamvu nzaha ingufu nyinshi igisirikare cyacu. Turabikeneye (igisirikare gikomeye) ubu kuruta mu bihe byashize.”
Trump yatangaje ko ibyo ashingiyeho (Doctrine) byoroshye: Imbaraga (la Force) ndetse avuga ko Hilary Clinton bahanganye wo mu ishyaka ry’Abademokarate (Democratic Party) atari Umwanzi.
Yagize ati “Libya ni amahano (Catastrophe). Irak ni amahano. Syria ni amahano. Uburasirazuba bwo Hagati hose ni uko. Ibyo byose byabaye mu gihe Hillary Clinton na Obama bari ku butegetsi.”
Ibyo yabivugaga anenga politiki mpuzamahanga ya Amerika, avuga ko Clinton yabaye Umunyamabanga wa Leta kuva mu 2009 kugeza muri 2013.
Yagize ati “Simufata (Clinton) nk’umwanzi. Ni umuntu duhanganye (adversaire). Ashobora gutsindwa ku buryo bworoshye umuntu arebye ibyo yakoze.”
Donald Trump yagarutse ku bibera muri Irak avuga ko Amerika yagombaga kujya icukura petrol yahoo.
Yagize ati “Ubu ngubu tuzi umuntu ufite petrol ni U Bushinwa buyigura. Nta mafaranga bagira ariko bafite amasoko akomeye.”
Ati “Petrol yigira mu maboko ya IS (Islamic State), Petrol yigira muri Iran, Iran bizarangira ariyo itwaye nyinshi. IS izabonaho nyinshi nayo. Bafite amafaranga menshi kuko bafite petrol nyinshi, no kuba turi ‘ibicucu’ (stupides).”
UM– USEKE.RW
9 Comments
ibyo uyu mugabo avuga ni ukuri abishe bariya bagabo ni abagome gusa.
uyumugabo yavuze ukuri rwose kuko aho aba baperizida biciwe nibwo ibintu byabaye bibi kurushaho
birababaje gusa nta kiza cya abazungu usibye gahunda yo kwangiza isi gusa nka 80% gake gasigaye niko isi ikeneye naho ibindi nubwangizi nubugome gusa nukubitondera nta kuri bagira hanyuma ya ICC ko ntawe irakurikirana
Hummm! harya sadam amanitswe mu kiziriko nk’ihene atari BUSH w’umu republicain ari ku butegetsi? none ngo ngo ngo…….atangiye kubiirikira kuri Clinton; hanyuma se ari President na Secretaire d’etat, ni nde ufata last decision? Politic ni umukino wo kubeshya koko pe!
Munenzeho kimwe. Ntabwo yarebye kure si Irak na Lybia USA yateje ibibazo ahubwo hari ibindi bihugu birimo n U Rwanda. Genocide nayo bayigizemo uruhari indirect.
Iterabwoba si ikibazo giterwa nuko abantu basoma Qurowani cyane. Ni Ikibazo giterwa ahanini na reaction kuri modernisme ndetse n’akavuyo kaba katangijwe na Mr. MPATSIBIHUGU. Yes Libya was ‘peaceful’ kubwa Kaddafi. Iraq was fine under Saddam. Arikio aho Democracy iziye, ibyo bihugu byabaye akahebwe. bwo nyirabayazana ni nde? Ni Islam?
I am agree with you Donald
Bose ni bamwe,hanyumase ngo Amerika yagombaga kujya icukura petrol yahoo ntiwumvase ko ababajwe naho peterori yigira?Ati “Petrol yigira mu maboko ya IS (Islamic State), Petrol yigira muri Iran, Iran bizarangira ariyo itwaye nyinshi. IS izabonaho nyinshi nayo. Bafite amafaranga menshi kuko bafite petrol nyinshi, no kuba turi ‘ibicucu’ (stupides),agize ati “Ubu ngubu tuzi umuntu ufite petrol ni U Bushinwa buyigura. Nta mafaranga bagira ariko bafite amasoko akomeye.A banyeshyari gusa ntakindi,twarabamenye ntibifuzako abandi bazamuka mbumva aribo bagomba guhora bari hejuru muribyose bitabibyo bagakoresha imbaraga z’umurengera basenya ibyabandi baruhiye batabigizemo uruhare.Amateka azajya abibereka ibyobakora byaba byiza cyangwa ibibi.
i am agree with you