Digiqole ad

Rayon Sports iguye miswi na APR FC 0 – 0

 Rayon Sports iguye miswi na APR FC 0 – 0

Ngabo Albert yugarira izamu rye uko ashoboye kose

Mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu amakipe yose yanganyije, umukino wari utegerejwe cyane ni uwa Rayon Sports nazo zanganyije n0-0 kimwe na Police FC inganya na Sunrise 1-1.

Ngabo Albert yugarira izamu rye uko ashoboye kose
Abdul Rwatubyaye yugarira izamu rye, yigaragaje cyane muri uyu mukino mu kugarira

Rayon Sports yakinaga idafite umutoza David Donadei wahagaritswe icyumweru ashinjwa kugumura abakinnyi, ariko uyu mugabo yagaragaye yicaye mu bafana, ikipe itozwa na Habimana Sosthene.

Igice cya mbere kihariwe ahanini na Rayon sports yari yanakiriye umukino, byatumye inahusha ibitego bine byari byabazwe, harimo bibiri rutahizamu wayo Davis Kasirye yagerageje ku mashoti ya kure, ndetse n’icyo Kwizera Pierro yahushije asigaranye n’umuzamu Olivier Kwizera wa APR wanigaragaje cyane muri uyu mukino.

Iki gice, abakinnyi bo hagati ku mpande zombi: Yannick Mukunzi na Djihad Bizimana ku ruhande rwa APR FC na Kwizera Pierre na Fabrice Mugheni ba Rayon Sports ntabwo bigaragaje kuko hakoreshwaga impande cyane.

Igice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye ishyaka, APR FC nayo iza yiteguye gusatira izamu rya Rayon sports ryari ririnzwe na kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame.

Uku gukanira ku mpande zombi byatumye abakinnyi batangira gukinirana nabi, bibyara imvune zikomeye za Issa Bigirimaana na Michel Rusheshangoga ba APR FC. (kugira ngo bagere kuri bus byasabye kubaterura). Aba basore bababye ku buryo bahise basimbuzwa Rutanga Eric na Ntamuhanga Tumaine Tity.

APR FC muri uyu mukino ntabwo yabonye amahirwe menshi yo gusatira, gusa yari ihagaze neza mu bwugarizi bwa Rwatubyaye Abdul na Usengimana Faustin (wavuye muri Rayon). Aba bombi bafatanyije gufata Kasirye Davis na Ndikumana Bodo waje kumusimbura.

Nshuti Dominique Savio wari wahawe umwanya wo gutrangira umukino bwa mbere muri Rayon sports, yigaragaje cyane ku buryo benshi batashye bavuga ko ari we mukinnyi w’umukino.

Rayon Sports yakiriye uyu mukino kuri stade Amahoro
Rayon Sports yakiriye uyu mukino kuri stade Amahoro

Ababanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Niyonkuru Djuma Radju, Irambona Eric, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Olivier Sefu, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierro, Alexis, Nshuti Dominique Savio, na Kasirye Davis

APR FC: Olivier Kwizera, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Usengimana Faustin, Rwatubyaye Abdul, Bizimana Djihad, Yannick Mukunzi, Iranzi Jean Claude, Sibomana Patrick Papy, Faruk Ruhinda, Issa Bigirimana

Mu yindi mikono yabaye none:

Marines 0-0 Espoir FC

Sunrise 1-1 Police FC

Ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2015

AS Kigali irakirira Kiyovu Sports ku Mumena (Nyamirambo)

Gicumbi FC irakirira Mukura VS i Gicumbi
Etincelles FC irakirira AS Muhanga kuri Tam Tam

Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga
Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga
Umukino wayobowe n'umusifuzi Claude Ishimwe umaze iminsi yigaragaza mu kuyobora imikino ikomeye
Umukino wayobowe n’umusifuzi Claude Ishimwe (wa kane uvuye iburyo) na bagenzi be bamaze iminsi bigaragaza mu kuyobora imikino ikomeye
Abayobozi ba APR FC Gen James Kabarebe na Maj Gen Alex Kagame
Abayobozi ba APR FC Gen James Kabarebe na Maj Gen Alex Kagame
Mayor Abdallah Murenzi na Perezida wa Rayon Denis Gacinya ku ruhande rwa Rayon
Mayor Abdallah Murenzi na Perezida wa Rayon Denis Gacinya ku ruhande rwa Rayon
Umutoza Rubona wa APR FC yari yakereye uyu mukino we wa mbere ukomeye kuri uyu mukeba wa APR FC
Umutoza Rubona wa APR FC yari yakereye uyu mukino we wa mbere ukomeye kuri uyu mukeba wa APR FC
David Donadei uherutse guhagarikwa muri Rayon Sports no gushinja abayobozi bayo ubwambuzi na ruswa yaje kuri uyu mukino
David Donadei uherutse guhagarikwa muri Rayon Sports no gushinja abayobozi bayo ubwambuzi na ruswa yaje kuri uyu mukino
Umukino witabiriwe bigereranyije
Umukino witabiriwe bigereranyije
Mu gice cya mbere umuzamu Kwizera wa APR FC yakoze akazi gakomeye
Mu gice cya mbere umuzamu Kwizera wa APR FC yakoze akazi gakomeye
Yakuyemo imipira ikomeye ya Davis Kasirye na Pierrot Kwizera
Yakuyemo imipira ikomeye ya Davis Kasirye na Pierrot Kwizera
Hagati, Djihad Bizimana aratanguranwa umupira na Davis Kasirye
Hagati, Djihad Bizimana aratanguranwa umupira na Davis Kasirye
Shimwa Dominique Savio wasimbuye akagerageza kwigaragaza
Nshuti Dominique Savio bwa mbere wahawe amahirwe yo kubanzamo yigaragaje cyane anafatwa nkaho ari we ‘homme du match’
Rusheshangoga muri uyu mukino yahababariye cyane
Rusheshangoga muri uyu mukino yahababariye cyane

Photos/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

 

15 Comments

  • Abo bafana mugaragaza ntimutubeshye ntabwo mATCH UYU MUNSI YITABIRIWE BARI BAKE CYANE.

    • Byantangaza niba wari uhari! Ahantu hatari abantu ni muri 7-9 kandi niko bihora!!!

    • @ ruto. Ariko nkawe ubu uvuga ubusa mu biki? None se ko bashyizeho ifoto urabona ari photoshop? Niba bari bake se bwo wungutse iki ko numva witanguranwa nkaho kubura kw abafana ku ma stade bigushimishije?utanze izihe nama se zatuma nibura ubutaha biyongera. Ibitekerezo byawe bigaragaza uko utekereza.

  • Niba atari abari bahari se urabona ari abo bahimbye?Yego stade ntiyuzuye ariko twawitabiriye!Gusa Apr yaducitse kuko nta mukino yagaragaje!

  • Abareyo Ok…agati kateretswe nimana.

  • Nonese niba APR ntamukino yagaragaje mwabujijwe niki kuyitsinda?impamvu mutayitsinze nuko nyine yabananiye ahubwose kangahe muyitsinze?Abarayon murasetsa kabisa.

  • Mugihe hari amakipe akoresha a amafaranga ya Leta, tw (Gikundiro cy’Imana) mukatureka tukirwariza, twanabona uburyo mukabudutesha mwitwajwe Positions mufite mu gihugu, Ntimuzajya mubona abafana benshi, kuko abafana ni twe, mwe mukaba abakunzi. Nta n’umupira muzabona i Rwanda, amavubi azahora akubitwa, namwe mukomeza kuba Star a Domicile.

  • Izi mpinja za Rayon zanize APR ikizwa n’ifirimbi yaynyu, vive Rubona.

  • Nonese Ngaruye wambwira Equipe nimwe ikoresha amafaranga ya leta muri championat y’urwanda,ahubwo mbona Rayon sport nizindi zifashwa n’uturere arizo zikoresha amafaranga ya leta,kuko amafaranga y’uturere n’ingengo y’imari y’igihugu ubwo rero nizere ko uvuga rayon nizindi zose zifashwa n’uturere ariko mbona icyo kitari gikwiye no kuba ikibazo kuri wowe kuko sport iri mubintu abantu bakenekera mubuzima bwa buri munsi,naho kuvuga ko hari abantu bitwaza imyanya bafite munzego za leta bagakandamiza andi maquipe nemera ko rayon ariyo ifite abantu benshi bakora muri leta bayifana nkuko nam,we mubivuga ko rayon ari equipe yabanyarwanda kandi yabanyamwinshi,ndumva rero ibyo uvuga byose bigaruka kuri equipe ufana,bivuzeko ari namwe mwica umupira w’amaguru,ahubwo nakwibaza nti kuki utakoresha ubwo bwinshi byanyu ukagira icyo umarira equipe ufana aho kwirirwa uvugavuga ibitayifiye akamaro!

  • Igikona cyaducitse twagize amahirwe make. Kubona 90 ishira kitanateye mu izamu!!!

  • Igikona mudatsinze kikisuganya ntimuteze kuzagitsinda ahubwo nimukitege muri retour,noneho bizaba 5:0.APR Songa mbere.

  • Ferwafa ntidakuraho ivangura yazanye muri football ryo kuvuga ngo abanyarwanda nibo bazakina gusa izashiduka ntamuntu ugikandagira kukibuga….birababaje kubona stade isigaye yambara ubusa kuri match ya APR na Rayon…kuki ntarumva birukana abarimu babanyamahanga bigisha mu Rwanda ngo higishe abanyarda gusa…FERWAFA na Ministeri bishe football….birababaje kubona abantu bakuru ba réagissa nk’abana hejuru y’umuntu umwe ngo ni Birori Daddy bagafata ibyemezo bidafututse nkabiriya…nibashyireho politique bavuge bati abanyamahanga baza bagomba kuzana ibyangombwa by’uzuye habeho ziriya transfert zo muri FIFA umukinnyi aze bizwi aho avuye nuwo ariwe nibiba ngombwa ko ahabwa nationalité ayihabwe kumazina ye azanakinire u Rwanda arko ruhago ikomeze ibeho…naho umupira barawishe hamwe n’abanyamakuru babashyigikiye kumvikanisha ko iyo plitique ariyo kdi ipfuye none ingaruka nuko batwangishije umupira wacu.ba Karekezi,Gatete,Umulisa,….abo bose sitwabamenye dufite n’abanyamahanga muma clubs yacu??none abo bana bazigira kuri bande??ninde muribo uzagira umurava aziko ikipe imwe izamwirukana akajya muyindi??kuko hari crise y’abakinnyi mu Rwanda.
    ibya football y’inaha ubivuze wacika ururondogore reka ndekere aha.
    Murakoze

  • mujye muba aba sportifs nyabo guterana amagambo sibyo byakubaka amakipe dufana,ahubwo gutanga inama kubyo wabonye byabuze ngo ikipe ufana anyone insinzi bavandi.

  • buriya byabaye kuriya50/50mureke hategurwe kureba retour buriya amakosa yabaye azaba yakosowe.ubundi abafana murabantu beza pe!!!ariko amarangamutima?????!!!!

  • rayon yacu tuyirinyuma, ubutaha izaduhondagurira APR

Comments are closed.

en_USEnglish