Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto ‘Abamotari’ babyukiye mu gikorwa cyo gushakisha Moto yibwe, bamaze kuyibona ku gicamutsi abantu babiri (2) barimo n’Umumotari umwe basize ubuzima mu kwishimira ko yabonetse. Hari hashize icyumweru Moto ifite nomero ya ‘plaque […]Irambuye
Tags : Rwanda
Debesay Mekseb ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage niwe wegukanye ‘etape’ ya mbere ya Tour du Rwanda kuva i Nyagatare kugera i Rwamagana kuri uyu wa mbere. Mekseb yahagereye rimwe n’abandi bakinnyi benshi abasizeho umwanya muto cyane. Umunyarwanda waje hafi ku rutonde ni Joseph Biziyaremye. Ikivunge cy’abakinnyi basiganwaga cyagereye hamwe mu mujyi wa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Uguhsyingo 2015, Urukiko rukuru rwaburanishije urubanza Capt (retired) David Kabuye umubago wa Col (Retired) Rose Kabuye aregwamo n’ubushinjacyaha ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye gufungwa imyaka 15. Umunyamakuru Clement Uwiringiyimana wari mu cyumba cy’urukiko, yagaragaje David Kabuye, nk’umuntu wari wambaye impuzankano y’imfungwa, ikabutura, inkweto z’uruhu, ndetse […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’ubwizigame n’ubwishingizi ‘RSSB’ kiratangaza ko kigeze kure imyiteguro yo kubaka inzu yo ku rwego rwo hejuru ahahoze hari Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa (Centre Culturel Franco-rwandais) mu Mujyi wa Kigali rwa gati. Mu kiganiro twagiranye, na Moses Kazoora ushinzwe itangazamakuru muri RSSB yadutangarije ko nyuma y’uko Umujyi wa Kigali weguriye RSSB ikibanza Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa […]Irambuye
Umukandida wo mu cyiciro cya mbere mu Ishyaka ry’Abarepubulika, umuherwe Donald Trump ashobora gutakaza abayoboke nyuma y’aho Uruganda rw’Umunyakenya rwitwa Tycoon rukoreye agakingirizo (condom) kariho ifote ye. Donald Trump ari mu bibazo nyuma y’amagambo yatangaje asuzugura Aburabura n’abantu bakomoka muri Amerika y’Epfo (Hispanics) by’umwihariko ababa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mu bikorwa bye byo […]Irambuye
Tour du Rwanda 2015 yatangiye, abari gusiganwa bari mu makipe yose hamwe 14, abakinnyi biyandikishije guhatana ni 71, u Rwanda nirwo rufitemo benshi 15 naho Espagne, Uzbekistan, Croatia, Ubutaliyani na Argentine nibyo bihugu bifitemo bacye, umukinnyi umwe umwe. Muri iri rushanwa harimo abakinnyi babiri bava inda imwe bari guhatana. Ikindi kirimo gikomeye ni irushanwa rya […]Irambuye
Ku nshuro ya mbere abayobozi mu nzego zitandukanye zigize Rwanda Community Abroad-Canada baturutse mu mijyi itandukanye bahuriye i Toronto mu mwiherero wabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2015. Abagize ubuyobozi bwa Rwanda Community Abroad-Canada na bamwe mu Banyarwanda bayobowe ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze hirya no hino ku Isi (Rwanda Diaspora Global Network) bayobowe na Mme Alice […]Irambuye
Miss Bagwire Keza Joannah nyampinga w’Umuco 2015, mu irushanwa rya banyampinga b’Umuco ku isi (Miss Heritage Grobal 2015) ryabereye muri Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa kane mu bari bahagarariye ibihugu 45 byo ku isi byahatanaga, abana uwa kabiri muri Africa. Keza Bagwire yahagurutse i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize habura iminsi ibiri ngo irushanwa ritangire. Abahagarariye […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ku munsi wa mbere w’isiganwa rya Tour du Rwanda abasiganwa birutse agace gato bazenguruka Stade Amahoro, ni agace kitwa Prologue ko kwinjiza abakinnyi mu isiganwa, Jean Bosco Nsengimana niwe wagatsinze akoresheje ibihe bito kurusha abandi, yakurikiwe na bagenzi be bakinana muri Team Kalisimbi Valens Ndayisenga na Hadi Janvier. Abakinnyi basiganwe uyu munsi […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo, umubyeyi witwa Nyirarukundo yakuriyemo inda mu modoka ya Virunga Express yerekezaga i Kigali-Rubavu. Iri sanganya ryabereye mu modoka ya Virunga Express ifite ‘Plaque nomero RAB 142 V’ yahagurutse Nyabugogo, Kigali Saa Kumi n’igice (16h30) yerekeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Chief Inspector of Police (CIP) […]Irambuye