Digiqole ad

Capt David Kabuye yasabiwe gufungwa imyaka 15

 Capt David Kabuye yasabiwe gufungwa imyaka 15

Capt David Kabuye umugabo wa Col Rose Kabuye bose bavuye mu gisirikare

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Uguhsyingo 2015, Urukiko rukuru rwaburanishije urubanza Capt (retired) David Kabuye umubago wa Col (Retired) Rose Kabuye aregwamo n’ubushinjacyaha ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye gufungwa imyaka 15.

Capt David Kabuye umugabo wa Col Rose Kabuye bose bavuye mu gisirikare cy'u Rwanda (RDF)
Capt David Kabuye umugabo wa Col Rose Kabuye bose bavuye mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF)

Umunyamakuru Clement Uwiringiyimana wari mu cyumba cy’urukiko, yagaragaje David Kabuye, nk’umuntu wari wambaye impuzankano y’imfungwa, ikabutura, inkweto z’uruhu, ndetse akaba yari yogoshe, umusatsi utangiye kumera, ugaragaramo imvi nyinshi.

David Kabuye akurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bibiri, ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no gutukana mu ruhame.

Umushinjacyaha Ruberwa yashinje David Kabuye gukora ibyo byaha bibiri ubwo yari afungiwe muri Gereza Nkuru ya Kigali 1930. Kabuye ngo muri gereza zemezaga ko imirambo yari iherutse kuboneka mu kiyaga cya Rweru ari iy’Abanyarwanda, ndetse ngo yavuze ko ibyavuzwe muri film mbarankuru The Rwanda’s Untold Story ari ukuri.

Ibyo ngo byemezwa n’abatangabuhamya.

David Kabuye we avuga ko ibikorwa bibi yabonye muri gereza aribyo byatumye akora raporo ngo bizakemuke.

Avuga ko ibyaha yabihimbiwe, ngo kuko amaze kurangiza igihano yari yakatiwe mu rubanza rwa mbere, amaze guhabwa uruhushya rwo gutaha, ngo nyuma y’iminsi itatu yatunguwe no kubona abaje kumufata.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15. Urukiko rwo rwanzuye ko isomwa ry’urubanza rizaba tariki 15 Ukuboza 2015 ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aha nzaba mbarirwa pe!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish