Digiqole ad

RSSB igiye kubaka inzu y’icyerekezo ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa

 RSSB igiye kubaka inzu y’icyerekezo ahahoze Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa

Ikigo ndamuco cy’Abafaransa gisenywa.

Ikigo cy’igihugu cy’ubwizigame n’ubwishingizi ‘RSSB’ kiratangaza ko kigeze kure imyiteguro yo kubaka inzu yo ku rwego rwo hejuru ahahoze hari Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa (Centre Culturel Franco-rwandais) mu Mujyi wa Kigali rwa gati.

Ikigo ndamuco cy’Abafaransa gisenywa.
Ikigo ndamuco cy’Abafaransa gisenywa.

Mu kiganiro twagiranye, na Moses Kazoora ushinzwe itangazamakuru muri RSSB yadutangarije ko nyuma y’uko Umujyi wa Kigali weguriye RSSB ikibanza Ikigo Ndamuco cy’Abafaransa cyakoreragamo, ubu ngo barimo kwitegura kuhubaka inzu igezweho izaba ifite igice cyo gukoreramo, n’igice cyo guturamo.

Kazoora avuga ko ubu ikiciro bariho, ari icyo gushaka Ikompanyi bizabafasha mu gukora imbata y’inzu ndetse no gukurikirana ibikorwa (design and supervision).

Ati “Tariki 17 z’uku kwezi (Ugushyingo 2015), nibwo hazakorwa ubusesenguzi kuri Kompanyi zishobora kuzakora design na supervision. Icyo nakubwiro ni uko ibyo byose birimo gukorwa, izo gahunda zo gushaka Kompanyi birimo gukorwa,…”

Kazoora yadutangarije kandi ko imbata izakorwa n’iyo Kompanyi izaba yahawe akazi, ngo izabanza kwemezwa n’Umujyi wa Kigali hanyuma hashakwe uzubaka iyo nzu.

Ati “Hari imikorere bikurikiza, kandi turi ikigo cya Leta,…hari gahunda zo gutanga amasoko natwe tuba tugomba kubahiriza,… ubu sinakubwira ngo igihe iki niki tuzaba twatangiye kubaka, ariko Umujyi wa Kigali numara kwemeza imbata (y’iyo nzu), tukabona Kompanyi izuba, icyo gihe twakwiha igihe kubaka bizatangirira n’igihe bizarangirira,…ndatekereza ko kubaka bizatangira mu mezi ya mbere y’umwaka utaha.”

Kazoora avuga ko kiriya kibanza cyahozemo Ikigo ndamuco cy’Abafaransa bagihawe n’Umujyi wa Kigali batakiguze, ati “Ikibanza barakiduhaye nk’abafatanyabikorwa.”

Umujyi wa Kigali wisubije ikibanza cyakoreragamo Ikigo ndamuco cy’Abafaransa mu mwaka wa 2014, ku mpamvu z’uko ngo Ubufaransa butari bwiteguye kucyubakamo inyubako ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi. Nyuma inyubako yari ikirimo yashyizwe hasi.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, giteganya inyubako ndetse kandi zubatswe mu buryo bugezweho mu gice cy’ahazwi nko mu Mujyi, ku Muhima no mu nkengero z’ibyo bice by’Akarere ka Nyarugenge.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • barayafite

  • umujyi wa Kigali ukwiye gusaba kiliziya gatorika kiriya kibanza kiri imbere ya sainte famille ikacyubaka kuburyo kiringanira iriya manga iri munsi yumuhanda yafungwa hakajya umuturirwa cyangwa yaba itabishoboye ikahaha abashoramari, ariko ndibaza ko bitayinanira kuko kuri cash ndayizera

  • RSSB nibanze igaragaze icyo inyubako yakwirakwije hirya no hino mu gihugu zimariye abanyarwanda batanga imisanzu buri kwezi ireke gukomeza gusesagura ngo irubaka imiturirwa mu gihe abiteganyirije bari kwirengagizwa (Ahubwo nihigwe ukuntu pensions zitangwa zajyana n’igihe)
    Murakoze kwakira no gutambutsa igitekerezo cyanjye!

    • Aya mazu RSSB yubaka hirya nohino ugasanga nta bantu bayakoreramo nuburyo bwo gusahura ubwiteganyirize bw’abakozi bajyana ayo mafaranga muri za kompanyi zu bwubatsi zicyama.Ese babanje bakareba niba harabitabira kujya gukorera muyo bamaze kuzuza.

  • Rwose ibikorwa bya RSSB ni indashyikirwa pe, gusa nibaza niba bikorerwa Abanyarwanda cg Abanyamahanga. Uretse Umudugudu wa Gacuriro ya mbere ibindi byose birahenze cyane nkaba nibaza ari ryari Umupolisi, Umusirikari, Umwarimu… bashobora kuzatekerezwaho kugirango nabo bubakirwe amazu ahwanye ni ubushobozi bwabo.
    Ikindi ni uko amakuru ntafitiye gihamya ari uko bamwe mu Abayobozi bakuru bakiriya kigo baba bariyemwo amafaranga yabo barangiza bakazana imishinga yize nabi ariyo ihombya Leta ni Abanyarwanda. Gaperi: inzu zubatswe hirya no hino mu Igihugu kandi ntakamaro zifite ubu zikaba zigiye gutezwa cyamunara kubera guhombya Leta. Wa Mudamu wari ufunze bivugwa ko yari yariye menshi mu Umudugudu uri kubakwa ni Abashintwa hejuru ya UTEXIRWA. Ibyo byose bikorwa Musoni James yabihaye umugisha kuko ariwe bibira binavugwa ko arinawe uba wabashyizeho.

    N.B Ndasaba uwo bireba wese ko iyo nzu itazubakwa ni Abashinwa ahubwo igahabwa indi Company yizewe. Mureke kuvangira HE P.KAGAME wacu kuko afite aho ashaka kuganisha URwanda kandi heza.

Comments are closed.

en_USEnglish