Digiqole ad

Ibintu 10 ukwiye kumenya kuri Tour du Rwanda iri kuba

 Ibintu 10 ukwiye kumenya kuri Tour du Rwanda iri kuba

Minisitiri Julienne Uwacu atangiza Tour du Rwanda 2015 ku mugaragaro kuri iki cyumweru

Tour du Rwanda 2015 yatangiye, abari gusiganwa bari mu makipe yose hamwe 14, abakinnyi biyandikishije guhatana ni 71, u Rwanda nirwo rufitemo benshi 15 naho Espagne, Uzbekistan, Croatia, Ubutaliyani na Argentine nibyo bihugu bifitemo bacye, umukinnyi umwe umwe. Muri iri rushanwa harimo abakinnyi babiri bava inda imwe bari guhatana. Ikindi kirimo gikomeye ni irushanwa rya nyuma mu mwaka mu yemewe muri Africa, ubu rikaba riha bamwe mu bakinnyi amanota yabajyana muri Jeux Olempiques za Rio de Janeiro 2016.

Minisitiri Julienne Uwacu atangiza Tour du Rwanda 2015 ku mugaragaro kuri iki cyumweru
Minisitiri Julienne Uwacu atangiza Tour du Rwanda 2015 ku mugaragaro kuri iki cyumweru

Ibi ni ibindi bintu 11 wamenya kuri iri siganwa riri kuba:

* Harimo abakinnyi batatu bavuye mu bihugu bitatu byitabiriye bwa mbere Tour du Rwanda. Abo ni; Saidov Ulugbek wo muri Uzbekistan,  Mini Emanuel wo muri Argentine na Jelinic Zvonimir wo muri Croatia.

*Etape ndende muri iyi Tour du Rwanda izaba ari iya gatandatu ya Rubavu ››› Kigali ingana na 165Km. Izakinwa tariki 21/11/2015. Muri Etapes zirindwi zizakinwa ingufi ni iya Kigali›››Musanze ya 95Km.

* Guhatana kuri muri Tour du Rwanda ubu si ukuryegukana gusa, harimo abakinnyi benshi baje gushaka amanota yo kujya muri Jeux Olempiques za 2016 i Rio de Janeiro. Africa izahagararirwa n’abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rwabo muri Africa, Hadi Janvier ni wa 11 kuri uru rutonde, ararwanira cyane amanota ngo aze muri aba 10.

*Umukinnyi muto ubu muri Tour du Rwanda ni Areruya Joseph ufite imyaka 19.

*Umukinnyi mukuru kurusha abandi ubu mu irushanwa ni Woestenberg Peter umuholandi wo muri Global Team Cycling ufite imyaka 41, arakurikirwa na Abraham Ruhumuriza ufite 36.

*Mu basiganwa 69 basiganwe muri Prologue kuri iki cyumweru, Valens Ndayisenga niwe wahawe umwenda nimero 1, Jean Bosco Nsengimana wegukanye Prologue afite umwambaro nimero 2 mu irushanwa.

*Mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2015 harimo; Jean Bosco Nsengimana, Joseph Biziyaremye,  Eyob Metkel, Gebreigzabhier Amanuel, Saber Lahcen, Debesay Mekseb na Valens Ndayisenga ufite iriheruka. Undi waryegukana yaba atunguranye.

*Bwa mbere mu mateka ya Tour du Rwanda ibaye mpuzamahanga, umujyi wa Rwamgana ugiye kwakira Arrive ya Tour du Rwanda bavuye i Nyagatare kuri uyu wa mbere.

*Muri iyi Tour du Rwanda usibye Kigali, abakinnyi bazacumbika mu mijyi itatu yo hanze ya Kigali; Musanze, Muhanga na Rubavu.

* Tour du Rwanda niryo rushanwa rya nyuma kuri calandrier y’impuzamashyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare muri Africa, niyo mpamvu abakinnyi benshi baje kurishakiramo amanota yo kujya muri Jeux Olempique.

*Muri iri rushanwa harimo abakinnyi babiri bava inda imwe. Jeremie Karegeya wa Team Rwanda Akagera ni murumuna wa Nathan Byukusenge Kapiteni wa Team Rwanda Muhabura.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish