Musanze: Umubyeyi yakuriyemo inda y’amezi 3 mu modoka
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo, umubyeyi witwa Nyirarukundo yakuriyemo inda mu modoka ya Virunga Express yerekezaga i Kigali-Rubavu.
Iri sanganya ryabereye mu modoka ya Virunga Express ifite ‘Plaque nomero RAB 142 V’ yahagurutse Nyabugogo, Kigali Saa Kumi n’igice (16h30) yerekeza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yatangarije UM– USEKE ko uwo mubyeyi wita Nyirarukundo yakuyemo inda y’amezi atatu (3).
Ati “Yageze kwa Nyirangarama yumva biranze ariko baramubwira ngo akomeza,…ageze i Musanze bamujyana mu Bitaro.”
Polisi yemeza ko uku gukuramo inda kutabaye ku bushake bwa Nyirarukundo wari ku rugendo ava i Kigali, yerekeza i Rubavu.
Umugenzi akeka ko Nyirarukundo yaba yakuriyemo inda i Kigali
Umwe mu bagenzi bari muri iyi modoka, yabwiye UM– USEKE ko mbere yo guhaguruka yabonye uwo mugore asa n’utameze neza.
Uyu mugenzi yatubwiye ko ubwo binjiraga mu modoka, binjiye ari nka Batanu (5), ngo basanze uwo mugore yicaye ku ntebe y’iburyo bwa Shoferi ku murongo wa kabiri uhereye imbere.
Ati “Yavugaga ngo imodoka ya mbere yamusize bamuha indi,…urebye yari ameze nk’uwahungabanye.”
Bageze kwa i Rulindo kwa Nyirangarama, nk’uko bisanzwe imodoka yahagaze, bahabwa iminota itatu yo kuruhuka no kugira icyo bagura nk’uko bisanzwe. Gusa, ngo uwo mugore we yatinze amarayo nk’iminota 10. Mu kugaruka, ngo yaje avuga ko yataye Telefoneye, gusa ngo akinjira mu modoka abantu bamwe bamukwennye bamuvugiraho ko asa n’utazi iyo ajya.
Umugenzi wari muri iyo modoka yabwiye UM– USEKE ko bakomeje urugendo, barenze amakoni nk’abiri, bumva wa mugore atangiye kuboroga, ndetse ata urufuzi.
Ati “Tugiye kureba twasanze yavuye amaraso menshi cyane, bamwe muri twe batangira kuvuga ngo ashobora kuba ari mu mihango, abandi bavuga ko ashobora kuba yakuyemo inda…Tubonye bikomeye, bamwe batangiye kuvuga ngo duhagarare, abandi bazi i Musanze batangira guhamagara i Musanze basaba ubufasha ku bitaro bya Ruhengeri, kugira ngo bohereze imbangukiragutabara (Ambulance).”
Bageze i Musanze, ngo haje Imbangukiragutara itwara uo mugore kwa muganga. Mu gihe ngo bakoraga isuku mu modoka ngo abagenzi basubiremo urugendo rukomeze, baje gusanga umwana mu myenda uwo mugore yari afite.
Bakibona uwo mwana, ngo byateje agasaku, abantu bahamagara Polisi iraza ifata ibyo bimenyetso, ndetse n’ako gahinja, urugendo rurakomeza.
Bamwe mu babyeyi bakuze bemezaga ko inda uwo mugore yakuyemo yaba yari ifite nk’amezi ane, kuko ngo uwo mwana yari yaratangiye kurema ingingo, nk’uko uwo mugenzi yabitubwiye.
Uyu mugenzi yemeza ko uyu mugore ashobora kuba yakuriyemo inda i Kigali ahubwo akabura uko ajugunya ako gahinja, kuko ngo yanamubonye mbere y’uko bahaguruka i Kigali, asa n’uwahungabanye.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Uwo nareke nawe gusonga
Uwo mubyeyi kandi wenda unamubeshyera
Umuntu agire kubura ikibondo ke wongereho nubushinyaguzi
Mwagiye muba barukundo
Ko burya rimwe narimwe abahanzi bacyera bari abahanuzi
Bansigiye ako kajambo ndagakunda
Cyane
Iyo uri umunyamaho na rukundo
Ntuvuga ibyo utazi neza
Ibaze ataribyo nukuntu umuteye indi
Nkota ngo arashaka guta umu bebe we
Uziko mwene abo bata abana batanagenda muri buss
Baba bafite ubwoba
Mureke kujya muvuga ibintu mutazi
Mugihe
Utari muganga wabantu ntakindi
Uraceceka
Ukavuga ibizamini bije
murashishoze,uwakosheje abihanirwe.
uyu mubyeyi yahuye n’ibyago gusa ubushkashatsi bugomba gukorwa bakareba koko niba iyinda yarayikuyemo kubushake, icyaha cyamuhama agahanwa ikibanze agomba kwitabwaho n’abaganga
Bajyane uwo mwicanyi muri gereza !
Akaga karagwira pe! Nimureke Iperereza azabe ariryo rizagaragaza ukuri kwabyo
Mujye mubanza musume neza mubone kuvuga!Police yavuze ko iyo nda atayikuyemo kubushake !Muri make yikuyemo.POLE SANA MAMA!!!!
uhhhh.ndumiwe pe.gusa iperereza rikorwe niba yakuyemo inda ku bushake n’icyabimuteye amategeko akurizwe.
Comments are closed.